Abagore benshi muri Kiliziya Gatolika barifuza gukora umurimo w'Ubadiyakoni, ariko itegeko rya Vatikani ntiribimerera, bigatuma habaho impaka.
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gashyantare 2025, Igice cya Vatikani gishinzwe inyigisho za Kiliziya Gatolika cyakiriye ubuhamya bwanditse bw'abagore benshi bashaka gukora umurimo w'ubudiyakoni, mu rwego rwo gukomeza kuganira ku hazaza h'itorero.
Uyu murimo, ushingiye ku gufasha abatishoboye, kuyobora amasengesho no gucunga imihango y'umubatizo n'ubukwe, usigaye utari uw'abagore mu Itorero Gatolika, nubwo abagore bifuza cyane kuwukora.
Religion News Service (RNS), ivuga ku buryo abagore bamwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye kwandika ubuhamya bwo kugaragaza ukuntu bumva Imana ibahamagariye gukora umurimo w'abadiyakoni.
Ibi byabaye nyuma y'ikiganiro cyabaye mu mwaka wa 2021 mu Itorero Gatolika ku byerekeye ahazaza h'itorero, aho abakristu benshi basabye ko abagore babona amahirwe yo kugira uruhare mu murimo w'itorero, harimo no kuba abadiyakoni.
Abagore batanu bo muri Amerika bahamije ko Imana ibahamagariye gukora mu murimo w'abadiyakoni, ariko ntibabikora kuko itegeko rya Vatikani ryemerera gusa abagabo kuba abadiyakoni.
Iyi ni imwe mu ngingo zatumye Papa Francis atangiza ibiganiro byiswe "Synod on Synodality" mu 2021, igamije gukusanya ibitekerezo by'abakristu ku hazaza h'itorero, aho bagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeye ari uruhare rw'abagore mu murimo w'itorero.
Nubwo itorero ryemerera abagabo gusa kuba abadiyakoni, hari ingingo zashimangiwe mu buryo abagore bashobora kugira uruhare runini mu itorero. Urugero, mu muryango w'Abadiventiste, abagore bafite uruhare runini mu kuyobora ibikorwa by'itorero, bakaba bashobora no kuba abashumba b'itorero. Ibi bituma hari impaka zikomeye ku bijyanye n'uburenganzira bw'abagore mu murimo w'itorero, ndetse n'uko Bibiliya ibivugaho.
Nubwo abagore batemerewe kuba abadiyakoni mu Itorero Gatolika, bafite uruhare rukomeye mu bikorwa bitandukanye, harimo kuba abigisha, abavugabutumwa ndetse no gufasha mu bikorwa by'itorero.
Ariko, kuba abadiyakoni biracyari ikibazo gikomeye, kandi hakenewe ibiganiro byinshi kugira ngo hamenyekane neza uko abagore bashobora kugira uruhare runini mu murimo w'itorero.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO