Umuhanzikazi Mama Paccy arashima Imana yamukoreye imirimo ikomeye ikamuhindurira amateka ikamuha agakiza k’ubuntu ikamuhindura umwana mu rugo ndetse ikaba ikomeje kumurwanirira mu bibazo byose ahura nabyo.
Mu ndirimbo ye nshya “Amashimwe” umuhanzikazi Bambuzimpamvu Anastasie uzwi cyane nka Mama Paccy ku izina ry’ubuhanzi avuga ko atarazi ko mubo Yesu yapfiriye nawe arimo akaba ariyo ashima Imana bikomeye kubwo gucungurwa no kubw’indi mirimo myiza yamukoreye. Mama Paccy na bagenzi be baririmbana bagira bati:
(Mana)akira amashimwe y’abana bawe avuye mu mitima y’abagukunda,twibutse imirimo myiza wadukoreye none natwe turishimye. Sinari nzi ko mubo wapfiriye nanjye ndimo, amaraso wamennye ku musaraba niyo yampinduye icyaremwe gishya, wangize umwana iwawe mu rugo, nanjye Mana ndagushimye.
Mama Paccy mu mashusho y'indirimbo Amashimwe
Bamwe mu baririmbyi basengana kuri Saraphate na Mama Paccy bamufashije muri iyi ndirimbo
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Mama Paccy yavuze ko iyo ndirimbo yayikoze mu gushimira Imana kubw’imirimo myiza ikorera abayiringira. Yakomeje atangaza ko yateguye igitaramo kidasanzwe cyo gutaramana n’abakunzi be bagashima Imana bisanzuye kubwa bwinshi no kuba basoje umwaka amahoro.
Mama Paccy agiye gutaramana n'abakunzi be, bashime Imana kubwa byose yakoze
Icyo gitaramo yise “Iratabara”kizaba kuwa 27 Ukuboza 2015 kibere Kimironko ku rusengero rwa Seraphate. Mama Paccy azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Theo Bosebabireba, Aline Gahongayire, Thacien Titus, Liliane Kabaganza, Nelson Mucyo, Papa Emile n’abandi. Kwinjira muri icyo gitaramo cya Mama Paccy ni ubuntu.
Mu bitaramo aheruka gukora, muri 2014 Mama Paccy yagiye i Musanze akora igitaramo kigamije gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 2015 yakoze igitaramo cyabereye Kimironko kuri Nayoth Church afasha abatishoboye abagurira ubwisungane mu kwivuza.Kuri ubu yateguye icyo gushima Imana no gushyira hanze alubumu ye ya kabiri yitwab “Iratabara”.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "AMASHIMWE" YA MAMA PACCY
TANGA IGITECYEREZO