RFL
Kigali

Rwanda Christian Film Festival iratangira kuri iki cyumweru, aho umuhango wo kuyitangiza wari kubera hahindutse

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/11/2015 12:33
0


Iserukiramuco rya filime za Gikirisitu: Rwanda Christian Film Festival iratangira kuri iki cyumweru tariki 15 Ugushyingo.



Nk’uko byagiye bimenyeshwa mu minsi itambutse, byari biteganyijwe ko umuhango wo gutangiza iri serukiramuco ubera ku nzu nshya y’umujyi wa Kigali (City Hall) ariko kubera impinduka zabayemo, byabaye ngombwa ko iki gikorwa kimurirwa kuri Hilltop Hotel I Remera ari naho ibikorwa byinshi by’iri serukiramuco bizajya bibera.

Ni ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice (17:30) umuhango wo gutangiza iri serukiramuco uzatangira kuri Hilltop Hotel I Remera. Muri iki gihe cy’icyumweru, kuva tariki 15 kugeza tariki 22 Ukuboza ari nabwo iri serukiramuco rizasozwa, hazajya haba ibikorwa byo kwerekana filime bizajya bibera n’ubundi kuri Hilltop Hotel, ari naho umuhango wo kurisoza uzabera hatangwa ibihembo kuri filime n’amashusho y’indirimbo bifite ubutumwa bya Gikirisitu byitwaye neza kuri iyi tariki ya 22 Ugushyingo.

Muri iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti, “hindura inzozi zawe ukuri” hazaberamo ibikorwa byo guhugura abanditsi ba filime, ibi bikorwa bikazajya bibera kuri Kwetu Film Institute guhera tariki 16 kugeza ku munsi wa nyuma w’iserukiramuco (tariki 22 Ugushyingo) ari nabwo abazaba bitabiriye aya mahugurwa nabo bazahabwa inyemezabumenyi (certificate) ubwo iri serukiramuco rizaba risozwa ubwo kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu (3000 Frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND