Kigali

Itsinda RAMAH ry’abanyamasengesho ba APE Rugunga ryateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/10/2015 11:59
0


Itsinda ry’abanyeshuri b’abanyamasengesho biga mu ishuri Ryisumbuye rya APE Rugunga bateguye igitaramo cy’ivugabutumwa kizabera mu itorero rya Vivante mu Kanogo kuri uyu wa 31 Ukwakira 2015 kuva isaa saba n’igice z’amanywa.



Icyo gitaramo cy’itsinda “RAMAH” gifite insanganyamatsiko iri muri Yesaya 61: 1 havuga ngo “Umwuka w’Imana ari kuri njye kuko yansize amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza.”

Umwe mu banyeshuri bateguye iki gitaramo, kizarangwa n’ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana ndetse bakaba baratumiye abahanzi batandukanye. Yagize ati

Muri iki gitaramo twateguye twifuza ko  kitaba igitaramo cy’abanyeshuri gusa ahubwo ,ababyeyi bacu ,urubyiruko rwiga za Kaminuza  nurutiga , n’abandi bose  mbese ingeri zose ,bazaza  tugafatanya kuri uwo munsi, kandi ndizera ko umwuka w’Imana azakora kuri uwo munsi“

Abahanzi n’amatsinda batumiwe muri icyo gitaramo hari Iyamuremye Serge,Aline Gahongayire ,Worship Team ya APE Rugunga  ifatanyije na BENE KORA ,Drama Team ya APE Rugunga ,Drama Team ya Shekina ndetse n’itsinda Inshuti n’Ingenzi.

Ramah ya APE Rugunga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND