Kigali

#Kwibuka31: Rabagirana Ministries irahamagarira urubyiruko gukangukira kumenya ukuri no kuguhamiriza abandi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/04/2025 11:41
0


Mu gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rabagirana Ministries yateguye ibikorwa by’isanamitima bigamije gufasha abantu gukira ibikomere batewe n’ayo mateka, aho uyu mwaka yibanze cyane ku rubyiruko.



Uyu muryango wa gikristo usanzwe wita ku isanamitima n’ubumwe bw’abanyarwanda, usanga ari ingenzi ko urubyiruko rufata iya mbere muri uru rugendo, kuko ari rwo Rwanda rw’ejo. Rabagirana Ministries iharanira ko abantu bakira ibikomere banyuzemo, biganisha ku buryo bwiza bwo kubana mu bumwe n’urukundo.

Mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rabagirana Ministries yateguye gahunda zitandukanye zirimo Kwibuka ku rwego rw’Umusozi w’Ubumwe aho biteganyijwe ko bazibuka abajugunywe muri Nyabarongo. 

Biteganyijwe kandi ko hazasurwa urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’urubyiruko ruba ku musozi w’ubumwe, ndetse no gutegura umugoroba w’ihumure ku bufatanye n’itsinda rya Kumbayah ribumbatiye urubyiruko rw’abaririmbyi batanga ubutumwa bw’ihumure babinyujije mu bihangano.

Rabagirana Ministries kandi yatangije “Mpore Campaign” izamara icyumweru, guhera tariki 7 kugeza kuya 13 Mata 2025, aho abafashamyumvire bazaba bahari ku Musozi w’Ubumwe (Rusheshe, Mbabe na Ayabaraya) bakakira abantu bose bifuza gusangiza abandi ibikomere no gusabana n’abandi mu rwego rwo gukira. 

Muri iki cyumweru kandi hazatangwa amahugurwa y’isanamitima ku rubyiruko, ababyeyi, abayobozi b’amatorero n’abandi bakora umurimo w’isanamitima n’ubujyanama.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Rabagirana Ministries yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi mu gusangiza abana amateka kugira ngo bafashe igihugu gukumira ibyabaye mu 1994, kutazongera kubaho ukundi.

Igihozo Takia, umwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uko  yahishuye ko na we ari mu bagizweho ingaruka na Jenoside nubwo yabaye atarabaho.

Ati: "Mu bihe byo kwibuka, ndibuka neza ko mfite imyaka 8 nibwo twagiye gushyingura mu cyubahiro abantu bo kwa Mama. Mubaza amakuru menshi yanga kuyambwira, njyenda mbona uko boza imibiri, nkabimubaza, akambwira ngo 'uyu ni musaza wanjye, uyu ni marume, n'abandi ambwira ariko ntazi uko bapfuye. We yarambwiraga ngo barapfuye gusa, barabishe, bikarangirira aho."

Yagarutse ku bikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi urubyiruko rwavutse nyuma yayo ruhura na byo, aragira ati: Abenshi mu rubyiruko, uzi kumva sogokuru wawe utazi, ukamenya n'urupfu yapfuye? Iyo ubwayo ni inkuru ibabaje."

Igihozo yakomeje akangurira urubyiruko guhagurukira kumenya ukuri ku mateka mabi yaranze u Rwanda basura inzibutso kuko ari yo soko nzima y'amakuru y'ukuri, kandi bagashishikarira guhamya ukuri ku mbuga nkoranyambuga aho guterana amagambo n'abahakana n'abapfobya Jenoside cyangwa ngo baterere iyo.

Umurerwa Claudine (Mama Liza), umubyeyi w'abana batatu wapfakajwe na Jenoside utuye ku Musozi w’Ubumwe i Rusheshe mu Murenge wa Masaka, yavuze ko mbere yajyaga yikingirana mu cyumba igihe cyose hatangiye icyumweru cyo kwibuka kugira ngo abana be kugira icyo bamusobanuza kuko yari agikomeretse.  Ati: “Igihe cyo kwibuka najyaga mu cyumba nkikingirana singire icyo mbabwira.”

Mama Liza avuga ko Rabagirana Ministries yamugezeho yararakariye ibintu byose ndetse yarageze no ku rwego rwo kwanga Imana. Ati: “Yasanze naranze Imana, turigishwa dutangira kuba abantu, twari ibisenzegeri dutangira kugenda tubohoka, dutangira kumva ko abo bantu duturanye na bo ari abantu nkatwe. Njye nari umuntu wari wararakaye, nararakariye Imana, ntangira kugenda nkira ibikomere buhoro buhoro.”

Yakomeje agira ati: “Ubwira umwana, nawe ari uko umaze gukira.”

Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Uwayo Rwema Emmanuel, yavuze ko urubyiruko rugomba kugira uruhare mu gukumira amacakubiri no kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Urubyiruko ni twe dufite uruhare rw’uko amateka yacu akwiriye kutubera ikimenyetso cy’uko ibyabaye bitazongera. Tureke kuba ntibindeba, niba habaye gahunda za Leta twumve ko tugomba kujyanamo n’abayobozi kandi n’ababyeyi bakatubwira amateka ya nyayo. Abatagaragaza amateka ya nyayo ni bo batuma hakomeza kubaho urujijo.”

Rabagirana Ministries irasaba amatorero adafunze kwibuka ko akwiriye kuzirikana inshingano yo gusana imitima n’ubujyanama muri ibi bihe byo kwibuka.

Uyu muryango kandi urasaba abantu bakuru n’ababyeyi kwisuzuma bakemera ko bagikomeretse bagashaka ubufasha binyuze mu gusenga, no kwitabira ibikorwa by’isanamitima. Ngo ibi bizatuma bagira imbaraga zo kuganira n’abato kuri Jenoside yakorewe abatutsi batababibyemo uburakari, ubwoba, urwango, cyangwa ikimwaro.

Ku bakiri bato bibitsemo byinshi utapfa kumenya, ‘turabasaba kugaragaza ukuri, kwirinda uburyarya no gushishoza. Bibiliya itubwira ko nitugendera mu mucyo, nibwo amaraso ya Kristo abasha kutweza. (1Yohana 2).’

Uyu muryango ufite icyicaro i Masaka mu Karere ka Kicukiro umaze imyaka irindwi ukora ibikorwa by’isanamitima mu mashuri, mu magereza, mu bigo bya leta, mu bigo byigenga no mu matorero.

Ufite umwihariko wo kugeza ubutumwa ku bantu banyuze mu mateka atandukanye, cyane cyane abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare, kugira ngo babashe kubana barabohotse. 

Uretse ubujyanama n’amahugurwa, Rabagirana Ministries yanashyizeho Umusozi w’Ubumwe uherereye mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe, aho duhuriza abantu baturutse mu mateka atandukanye mu matsinda y’ubumwe, bagahabwa amahugurwa y’isanamitima bakanakorera hamwe ibikorwa by’iterambere mu rwego rwo kurushaho kubaka igihugu kibereye bose.

Binyuze mu nyigisho, ubuhanzi, ibitabo bikora ku mutima n’inama zituma umuntu abohoka, uyu muryango ushyira imbere ubukristo nk’imwe mu nkingi zo gukira ibikomere.


Rabagirana Ministries yibukije uruhare rw'isanamitima mu rubyiruko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi


Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rabagirana Ministries, Mukunzi Louange, avuga ko Umuryango usanzwe ukora ibikorwa byo kwibuka by’umwihariko kuri iyi nshuro ukaba uzibanda ku rubyiruko


Umurerwa Claudine wapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko bishoboka ko umuntu yababarira akibabaye


Pst Munyamampa Eugène, Umukozi muri Rabagirana Ministries, agaragaza ko ababyeyi bakwiye kuba bafite ubutumwa baha abo babyaye


Igihozo Takia avuga ko ababyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside iyo bacecetse bituma urubyiruko rujya gucukumbura ibyo rutazi


Uwayo Rwema Emmanuel, Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, avuga ko uruhare rw’urubyiruko muri gahunda y’isanamitima ari urugendo


Bamwe mu rubyiruko rubarizwa muri Rabagirana Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND