Mu bushakashatsi yakoze, Pastor Peter Musisi ahamya ko benshi mu bapasiteri bo mu Rwanda ari abapfumu n’abarozi. Abo bashumba biyambika umwambaro w’ubutambyi bakitwaza Bibiliya ariko ari abakozi ba satani ngo ni abahamagarira abantu ibitangaza, abagurisha abakristo amabuye n’amazi bavanye muri Israel.
Pastor Peter Musisi umuyobozi mukuru w’itorero The Holy Living Church of Jesus Christ rya Kimisagara akaba n’umushakashatsi ku iyobokamana avuga ko mu Rwanda hari abashumba b’amatorero yitwa ko akomeye bakora ibitangaza mu izina rya Yesu bagakoresha imbaraga z’ubupfumu bakaroga abakristo.
Pastor Peter Musisi umaze imyaka 32 yizeye Yesu Kristo, amaze indi myaka 20 ari umuyobozi w’itorero naho kuva atangiye kuba umushakashatsi hakaba hashize imyaka itanu. Ikindi azwiho ni uko atanga ibiganiro ku maradio atandukanye aho aba avuga ku nkomoko ya Illuminati n’ubuhanuzi bw’ibihe turimo.
Mu kiganiro kirekire yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Pastor Peter Musisi yavuze ko mu bushakashatsi yakoze yasanze itorero ry’Imana ryarahirimye rikaba risigaye rishingiye ku mahame atari aya Bibiliya bityo akaba ari ishyano isi igushije by’umwihariko itorero ry’Umwuka (Pentecostal church).
Peter Musisi avuga ko I Burayi bigishijwe kujya bavugana n’imyuka itegeka ikirere kuko batagifite umwuka wera. Iby’ubwo bumenyi ngo barabikora bagahabwa imbaraga n’ubumenyi n’ihishurirwa ryo kwimenya ubwabo, bakabireshyeshya abakristo kandi ngo kugeza ubu bitwaye abantu benshi cyane.
Pastor Peter Musisi avuga ko hari abuzura imyuka y'ikuzimu bakibwira ko buzuye umwuka wera
Muri Afrika ho ngo imbaraga z’umwuka wera n’ubukristo bwa gipantekonte byamizwe n’imbaraga za gikonikoni y’abakurambere bakoreshaga y’imandwa ya nyabingi n’ibindi. Peter Musisi avuga ko mu nsengero zo muri Afrika ndetse na hano mu Rwanda hari igihe abapasiteri bakoresha izo mandwa zigafata abantu bakikubita hasi bakagirango ni umwuka wera kandi ari za nyabingi na ryagombe. Yagize ati:
Imbaraga z’umwuka zamizwe n’imbaraga za gikonikoni, ubukristo bwa Gipantekonte aribwo bw’ukuri bwamizwe n’imbaraga z’imyuka mibi ya gikonikoni y’abakurambere bacu bakoreshaga y’imandwa ya nyabingi n’ibindi. Abantu rero iyo izo mandwa zibafashe bagirango ni umwuka wera abantu bikubita hasi, imbaraga z’ubukonikoni, z’ukucunnyi, iz’ubushitsi, n’mbaraga zo kuragura bisigaye biza mu bantu bakabyitiranya n’umwuka wera.
Inyarwanda.com yamubajije niba mu bushakashatsi yakoze yarasanze no mu Rwanda hari abapasiteri bakoresha ubupfumu, adutangariza ko ari bo benshi, cyane cyane abahamagarira abantu ibitangaza bagaha abantu uburozi n’inigi za kijyambere. Peter Musisi yakomeje ahamagarira abakristo kutirukankira ubuhanuzi n’ibitangaza kuko benshi mu babikora ari abapfumu n’abarozi kuko bakoresha imbaraga zitari iz’umwuka wera. Peter Musisi yagize ati:
Nibyo byonyine byeze (mu Rwanda nibo benshi), muri aya madini amenshi avuga yuko akomeye ahamagarira abantu ibitangaza. Aho abantu bateraniye usanga uburyo bakora ari uburyo mu by’ukuri bavuga ibya Yesu bafite na Bibiliya ariko ari abapfumu baragurira abantu babaroga bababwira ibitangaza babaha inigi za kijyambere, bamwe barabagurisha amafoto , abandi barabagurisha amazi, abandi barabagurisha ibitaka bavuga ko bavanye muri Israel abandi barabahereza amazi ya Yorodani ntumenye neza aho bayakuye ngo ni amazi y’umugisha, amazi akiza indwara, ibyo byose ntabwo bijyanye n’ubutumwa bwiza twahawe ariko bigaragaza ko byavuye ku gukora kwa satani k’umwijima. Ibyo biratwara abantu benshi cyane barabyirukira kubera ko satani niwe uteza imidugararo dufite, ubukungu kugwa, intambara, ubukene bukaba bwinshi noneho abantu bakishaka bakibura bagashaka icyabatabara bityo rero bakumva ubareshya abahamagarira ibitangaza bakamusanga kuko badafite base y’ubukristo (bajegajega mu gakiza). Uwo ni umugambi wa Anti Kristo.
Pastor Peter Musisi ahamya ko mu Rwanda hari abapasiteri b'abarozi n'abapfumu
Nyuma yo gukora ubushakashatsi agasanga itorero ry’Imana ryarinjiriwe n’umwanzi satani agafata ahari umwuka wera akahasimbuza imbaraga za gikonikoni, Pastor Peter Musisi umaze imyaka itanu akora ubushakashatsi, ari mu rugamba rwo gutangiza ihuriro yise Pentecostal church Reforum riharanira kuvugurura imyigishirize n’imikorere y’itorero rya Mwuka Wera bagahugura abantu bagasubira ku rufatiro nyakuri rwa Yesu Kristo kuko itorero ry’umwuka rigomba kubakira kuri Kristo.
Pastor Peter Musisi avuga ko itorero rizima ridafite ubu buyobe bw’imyigishirize ipfuye y’ubuhanuzi bw’ibinyoma n’ibitangaza biva kuri satani, abakristo baryo bakwiye kuba bafite umwuka wera kuko iyo bateranye badafite umwuka wera ngo biroroha cyane kubajijisha. Mu itorero kandi ngo hagomba kuba harimo impano icyenda harimo n’iyo kugenzura imyuka.
TANGA IGITECYEREZO