Kigali

Menya byinshi ku mateka n’ubuzima bwa Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:22/10/2015 23:42
21


Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58 kuri uyu wa Gatanu, yavukiye hafi y’umujyi wa Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, mu cyahoze ari Komine Tambwe yari imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gitarama. Icyo gihe avuka hari tariki 23 Ukwakira 1957. Muri iyi nkuru uramenyeramo byinshi kuri Paul Kagame.



Perezida Paul Kagame ni Perezida wa 6 mu bayoboye u Rwanda, akaba ayobora iki gihugu guhera tariki 24 Werurwe 2000 uhereye igihe yayoboraga inzibacyuho, ubu imyaka ikaba imaze kuba 15 n’amezi 7 ari kuri uyu mwanya w’ubuyobozi. Paul Kagame wari Visi Perezida mbere yo kugera kuri uyu mwanya, yagiye ku buyobozi asimbuye Pasteur Bizimungu wari weguye.  Mbere y’umwaka w’1994, Perezida Kagame yari ayoboye ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye igihugu, icyo gihe yari umusirikare wari ufite ipeti rya General Major.

Umuryango Paul Kagame akomokamo

Paul Kagame ni mwene Deogratius Rutagambwa na Asteria Rutagambwa bari batuye i Tambwe ya Gitarama mbere yo guhungira hanze y’igihugu. Se wa Paul Kagame ari we Deogratius Rutagambwa, akomoka mu muryango umwe n’umwami Mutara III, ariko ntiyahisemo kubaho ubuzima bushamikiye cyane ku ngoma ya cyami ahubwo yahisemo kubaho ubuzima bwe busanzwe. Asteria Rutagambwa; nyina wa Paul Kagame, akomoka mu muryango w’umugabekazi wa nyuma u Rwanda rwagize mbere y’uko ingoma ya cyami icyura igihe, uwo akaba ari Rosalie Gicanda. Paul Kagame niwe muhererezi mu muryango wabo, akaba avukana n’abandi bana batanu bakuru kuri we, na we wa gatandatu.

Paul Kagame n’umuryango we berekeza iy’ubuhunzi

Mu gihe ivanguramoko ryibasiraga abo mu bwoko bw’abatutsi, umuryango wa Paul Kagame uri mu miryango yatotejwe maze abasaga ibihumbi 100 bakava mu byabo bagahungira mu bihugu by’abaturanyi. Mu mwaka w’1959, umuryango wa Paul Kagame warahunze ujya kuba mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda aho wamaze imyaka ibiri, hanyuma baza kwerekeza mu gihugu cya Uganda, abo bagiye kuba mu nkambi ya Nshungerezi. Icyo gihe hari mu mwaka w’1962, Paul Kagame yari afite imyaka 5 gusa y’amavuko. Muri icyo gihe, ninabwo Paul Kagame yaje guhura bwa mbere na Fred Gisa Rwigema waje kuba inshuti ye ikomeye.

Paul Kagame mu mashuri

Paul Kagame yatangiriye amashuri hafi y’inkambi y’impunzi, aho we n’abandi bana b’impunzi bigiye icyongereza bagatangira no kumenyera iby’umuco w’abagande. Ku myaka 9 y’amavuko, yimukiye ku kindi kigo cy’amashuri abanza cya Rwengoro, mu bilometero bibarirwa muri 16 uvuye aho, maze aza kuharangiza amashuri abanza afite amanota meza kurusha abandi mu karere, biza kumugeza mu kigo cya Ntare, kimwe mu bigo byiza kurusha ibindi muri Uganda, dore ko na Perezida Museveni ariho yize amashuri ye.

Kagame na Fred Rwigema mu gihe cy'ubusore bwabo

Kagame na Fred Rwigema mu gihe cy'ubusore bwabo

Paul Kagame yapfushije se mu myaka y’1970 ndetse muri icyo gihe aza kuburana na Fred Rwigema atari azi aho aherereye, maze ibi byose bituma amanota yagiraga mu ishuri agabanuka ariko ishyaka ryo kuzarwanya icyatumye we na bagenzi be b’abanyarwanda bahunga igihugu rikomeza kwiyongera. Yavuye ku kigo cya Ntare arangiriza amashuri yisumbuye ku kindi kigo cyo mu mujyi wa Kampala ariko ntiyagira amanota yo hejuru cyane nk’uko byari bisanzwe.

Igisirikare n’inzira y’intambara yo kubohora u Rwanda

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Paul Kagame yasuye u Rwanda inshuro ebyeri, mu mwaka w’1977 no mu mwaka w’1978. Icyo gihe yari umusore muto w’imyaka hagati ya 20 na 21 gusa y’amavuko. Yageze mu Rwanda aza no kubasha guhura n’abandi bo mu muryango we, ariko kuko yari azi ko ari impunzi akaba ashobora gutabwa muri yombi, byatumye agira amakenga maze mu gusubira mu Rwanda yinjirira mu cyahoze ari Zaire aho guca ku mupaka wa Uganda, ngo hatagira uwagira icyo amukeka. Icyo gihe nibwo yakoze ibishoboka byose amenya neza igihugu, uko abantu babayeho na Politiki yacyo, anagira abantu amenyana nabo, ibi bikaba byaraje no kumufasha mu myaka myinshi yakurikiyeho.

Mu mwaka w’1978, Fred Rwigema yongeye kubonana na Paul Kagame, maze Rwigema amenyesha Kagame ko mu gihe atari ahari, yabashije kwihuza n’umutwe w’inyeshyamba za Yoweri Museveni wari uri mu gihugu cya Tanzania, dore ko Museveni icyo gihe yashakaga guhirika Idi Amin wayoboraga Uganda. Mu 1979, Fred Rwigema yasubiye muri Tanzania gushyigikira Museveni mu ntambara bari bashyigikiwemo n’ingabo za Tanzania ndetse n’abandi bagande bari barahunze igihugu, maze batsinda Idi Amin bamuhirika ku butegetsi. Gutsindwa kwa Idi Amin, byatumye Kagame n’abandi basore b’impunzi, babifashijwemo na Fred Rwigema, bihuza n’ingabo za Museveni wari wamaze kwinjizwa mu bagize guverinoma y’inzibacyuho. Kagame yagiye muri Tanzania maze Leta ya Tanzania yari ishyigikiye ubutegetsi bushya bwa Uganda, imuha imyitozo mu by’ubutasi.

kagame

Mu 1980, muri Uganda habaye amatora maze Milton Obote aba ari we uyatsinda, Museveni yanga kwemera ibyayavuyemo ndetse we n’abo bari kumwe bahita begura muri guverinoma yari igiye kuyoborwa na Obote, bayoboka iy’ishyamba ngo bazabashe guhirika Obote. Kagame na Rwigema nabo bahise biyunga kuri we, bagamije icya mbere kurwanirira impunzi z’Abanyarwanda zicwaga na Obote, ariko banafite umugambi wo gushaka ubunararibonye bwazabafasha gusubira mu gihugu cyabo bagatahukana n’izindi mpunzi. Mu 1986, ingabo 14.000 zirimo abanyarwanda 500 zafashe umujyi wa Uganda, Museveni aba Perezida maze Kagame na Rwigema ahita abagira abasirikare bakomeye mu gisirikare cya Uganda. Kagame icyo gihe yari akuriye ibiro by’ubutasi.

Mu mwaka w’1989, Perezida Habyarimana wayoboraga u Rwanda hamwe na benshi mu basirikare ba Uganda, bashyize mu majwi Museveni ko aha impunzi z’abanyarwanda imyanya ikomeye mu gisirikare, maze biza gutuma abakura kuri iyi myanya ariko bakomeza kuba inkoramutima ze. Ibi byatumye bakaza umurego wo gushaka uko bazabohora u Rwanda, baza kwinjira muri RPF yari imaze igihe ishinzwe, ndetse Fred Rwigema ahita ayiyobora nyuma y’igihe gito ayinjiyemo, maze bakomeza ibikorwa byo gutegura intambara yo kubohora u Rwanda.

kagame

Mu kwezi k’Ukwakira 1990, ingabo zirenga 4000 za RPF zari ziyobowe na Fred Rwigema zinjiye i Kagitumba, bagera hafi y’ibirometero 60 uvuye i Gabiro. Icyo gihe Paul Kagame ntiyari ahari, yari mu masomo ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Fred Rwigema wari uyoboye urugamba, yarashwe ku munsi wa gatatu w’igitero maze bituma ingabo yari ayoboye zishoberwa. Kagame yahise asubira muri Afrika ayobora urugamba, ingabo zari zatatanye kuburyo hari hasigaye abatarenga 2000, ariko yarabahuje barisuganya banasaba ubufasha mu mpunzi z’abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye, maze muri Mutarama 1991, Paul Kagame n’ingabo ze bongera gutera u Rwanda banyuze mu majyaruguru, babikora batunguranye kuko bari barabanje kwisuganyiriza mu birunga. Intambara yarakomeje, bigera aho hatangira imishyikirano y’amahoro, yaberaga i Arusha muri Tanzania, ari nabwo abatutsi mu Rwanda batangiraga kwicwa cyane. Byarakomeje kugeza ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga mu 1994 amasezerano y’amahoro yo gucyura impunzi atarashyirwa mu bikorwa, General Major Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye bahangana noneho n’urugamba rwo guhagarika Jenoside rwaje gusozwa muri Nyakanga 1994.

Paul Kagame n’umuryango w’abamukomokaho

kagame

Tariki 10 Kamena 1989, Paul Kagame yashakanye na Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeanette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda. Jeanette yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Roo9 years ago
    Happy birthday HIs Excellency Paul Kagame intore ibarusha intambwe
  • Roo9 years ago
    Happiest birthday HIs Excellency Paul Kagame intore ibarusha intambwe
  • fofo9 years ago
    MURAKOZE KUDUSANGIZA AYA MAKURU HAPPY BIRTHDAY OUR PRESIDENT DUKUNDA , AMAHORO Y IMANA ABANE NAMWE NU MURYANGO WANYU , ISHYA NI HIRWE.
  • P9 years ago
    Happy birthday your excellency, may God protect and bless you all the time
  • fif9 years ago
    Happy birthday HE God bless you
  • agaba9 years ago
    hey guys , do you want to be a star are you looking for greateness in what you you do ? great brotherhood is there for (illuminati) .we except all poeple in defferent aspects of life . in box me with email (tuutujoe@gmail.com) or call on 0726261964 for more.remember joining us is only secret plan.
  • 9 years ago
    I wish you happy birth day your exellence and God bless your family.
  • Daria9 years ago
    Happy birthday our beloved president.
  • Thadens Kal's Nkera - MTN Rwanda9 years ago
    beautiful day,H.E Paul Kagame ! happy 58th Birthday Anniversary,we're proud of you and,a blessing to have a true leader like you,personally support and stand with you in all corners,may God bless and protect you and the family I love you - H.E Paul Kagame.
  • Thadens Kal's Nkera - MTN HQ9 years ago
    beautiful day,H.E Paul Kagame ! happy 58th Birthday Anniversary,we're proud of you and,a blessing to have a true leader like you,personally support and stand with you in all corners,may God bless and protect you and the family I love you - H.E Paul Kagame.
  • Thadens Kal's Nkera - MTN Rwanda9 years ago
    beautiful day,H.E Paul Kagame ! happy 58th Birthday Anniversary,we're proud of you and,a blessing to have a true leader like you,personally support and stand with you in all corners,may God bless and protect you and the family I love you - H.E Paul Kagame,thank you Ange Kagame for this sweet message.
  • ok9 years ago
    happy birthday h.ex gusa nsanze najye twari duturanye wabona tunafite icyo dupfana ntarimbizi
  • 9 years ago
    happy birth day imana ikomeze kumufasha muribyose nukuri tukurinyuma
  • kagame9 years ago
    Ndabakunda imvugo niyo ngira , ubutwali bwawe turacyabukeneye. Kandi numuryango wawe uracyagukeneye yesu abakomeze
  • mutesi Gloria9 years ago
    Happy birthday HE imana ikomeze ikongerere kiramba , ubwenge , amahoro N'umugisha kumuryango wowe n'igihugu uyoboye.
  • kabega jean jules9 years ago
    kabisa muzehe nakomere tumuri inyuma
  • rukundo emmanel 9 years ago
    tumwifurije umunsi mukuru wamavuko knd akoze atuyobore turabyifuza%
  • Kayiranga9 years ago
    Isabukuru nziza mzee wacu. Rwose Imana ikongerere iminsi yo kubaho wa ntwari yacu we,kandi ikomeze kukugirira neza n'umuryango wawe.
  • jean claude7 years ago
    President paul kagame tubashimiye uburyo mwitwaye kurugamba mukadukiza ingoma yajyiheza nguni,nkajye nkurubyiruko niyemeje ko nazijyera mbabera ikigwari mu kubaka igihugu cyacu namanda yagatatu murayikwiriye ijwi ryajye ndiba
  • UWABAGIRA Claudette7 years ago
    Umusaza Wacu Atuyoborana Urukundo N'ikinyabupfura Kd Ingoma Ye Uwiteka Arayishimira. Turamukunda Kd Ntituzamutenguha Kugez Ku Iherezo Ry'ubuzima Bwacu "ASTRAVISTA"



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND