RFL
Kigali

Ibyo ukwiye kumenya ku ndege yahungishirizwamo Perezida wa Amerika habaye igisa n’imperuka

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:20/10/2015 9:25
1


Ubunini bwa Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika n’ubuhangange bwayo buyemerera kugira ubwirinzi buhanitse. Buri gihugu kigira uburyo kirinda Perezida wacyo igihe haba habaye ikintu kidasanzwe. Amerika nayo ifite indege idasanzwe ihungisha Perezida wa Amerika igihe haba habaye intambara y’ibisasu bya kirimbuzi.



Umusomyi wa inyarwanda.com yadusabye ko twamubwira ku ndege ikoresha mu guhungisha Perezida wa Amerika igihe iki gihugu cyaba kibayemo intambara idasanzwe.

THE BEAST IMODOKA YA OBAMA NIYO IKORANYE UBUHANGA BUHANITSE KU ISI - BIMWE MUBYO WAYIMENYAHO

Intambara yaba irimo ibisasu bya kirimbuzi, cyangwa ikibuye kinini cyagwira isi bifatwa nk’ibintu byakwica ibiremwa byinshi  bamwe bakabigereranya n’imperuka yaba ibaye ku isi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite indege yahungishirizwamo Perezida wayo ,umukuru w’igisirikare ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu  igihe yaramuka itewe n’igihugu gikoreshwa ibisasu bya kirimbuzi cyangwa ikibuye gikomeye cyaba kigiye kugwira isi. Iyo ari mu ndege Perezida niho akomereza gutangira amabwiriza yo kuyobora igihugu . Abasirikare baba bari kumwe na Perezida muri iyo ndege idasanzwe bamusobanurira ubwoko bw’igitero bagabweho bikamufasha gusesengura no kubasha gutanga  amabwiriza y’ikigomba gukurikiraho.

An E-4B National Airborne Operations Center in flight, displaying the distinctive satellite uplink structure on its forward fuselage. (Retrieved from http://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/3/33/E-4B_Nightwatch.jpg)

Imiterere yayo ijya kumera nka Air Force One isanzwe igendamo Perezida wa Amerika

Imiterere y'imbere muri Doomsday

Indege yagenewe aka kazi yitwa’Doomsday’ cyangwa se umunsi w’imperuka tubishyize mu Kinyarwanda.  Ifite amazina anyuranye: Yitwa E-4B igahabwa izina rya ‘National Airborne Operations Center’ iyo iri mu kazi yagenewe. Ikunda guhabwa kandi izina rya Nightwatch (umurinzi wa nijoro).Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite amoko 4 y’indege za Doomsday ariko Leta ntikunda kuzivugaho nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Post mu nyandiko yacyo ’ Inside the president’s ‘doomsday’ planes’ yo muri Nzeli 2014. Imiterere ya Doomsday ijya kumera neza nkiya Air Force One twagarutseho mu minsi yashize. Itandukaniro ni uko imwe ari iyo gutemberwamo na Perezida wa Amerika mu ngendo zinyuranye  indi ikaba agomba kuyitabaza mu gihe igihugu cyagwiriwe n’amakuba.

KANDA HANO USOME IBYEREKEYE AIR FORCE ONE IGENDAMO PEREZIDA WA AMERIKA

Igihe Amerika yari mu ntambara y’ubutita (cold war)n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti(URSS), yakunze kwikanga ko Uburusiya n’ibindi bihugu byari byunze ubumwe byazarasa ku butaka bwayo ibisasu bya kirimbuzi(Nuclear bombs). Ingamba n’ubwirinzi bwahungisha abayobozi bakuru b’igihugu bwatangiye gushyirwaho. Indege ya Doomsday ni imwe mu bwirinzi bwakozwe.  Yakoreshejwe na Perezida Ronald Reagan mu myaka ya za 1980 ubwo intambara y’ubutita yari iri kurangira. Iki gihe hari ubwoba bw’uko haba ibitero byifashishije ibisasu bya kirimbuzi.

Ikinyamakuru The New York Post gitangaza ko iyi ndege ishamitseho antene 67 ndetse n’ibisahane(dishes) biyifasha gutumanaho n’abari ku butaka. Doomsday igendamo abasirikare 112 ari nabyo biyigira indege ya mbere muri Amerika igendamo umubare munini w’abasirikare. Ipima metero 70 n’igice z’uburebure na metero 19 z’ubuhagarike. Nta bwogero buyibamo nkuko bimeze ku ndege ya Air Force One isanzwe igendamo Perezida wa Amerika ndetse n’ahagenewe kuryama ni hake kuko ifatwa nk’indege y’intambara kuruta uko yaba indege yo gutemberamo.

Mu nyandiko yacyo 'Doomsday Plane' Would Save President and Joint Chiefs in Apocalypse Scenario’ ikinyamakuru ABC News’cyatangaje ko  Doomsday yakozwe hagendewe kuri Boeing 747-200B. Icungwa n’igice cy’igisirikare cya 1st Airborne Command and Control Squadron giherereye ki kibuga cya  Offutt Air Force Base  , Omaha muri  Nebraska ari naho izi ndege ziba ziparitse.

Mu nyandiko yacyo yo muri Kamena 2011 cyahaye umutwe ugira uti ’Inside the $223m 'doomsday' plane that can protect the President from nuclear war (and even asteroids)’, ikinyamakuru Daily cyanditse ko iyi ndege ishobora gutuma Perezida wa Amerika arokoka intambara irimo ibisasu bya kirimbuzi(Nuclear war) ndetse n’ibibuye bituruka mu kirere bigwira isi(asteroids). Buri imwe ifite  agaciro ka miliyoni 223 z’amadorali ,ni  ukuvuga triyari zisaga ijana na mirongo itandatu  n’enye uyashyize mu manyarwanda(164.335.509.734 RFW). Iyi ndege ihora iteguriwe gukora akazi amasaha 24 kuri 24 iminsi 365 igize umwaka.

Si ngombwa ko igwa ku butaka, yongererwamo amavuta iri mu kirere

Doomsday ikozwe kuburyo igisasu cya kirimbuzi kidashobora kuyigiraho ingaruka cyangwa ngo ibe yaraswa n’ibisasu byo mu bwoko bwa misile. Indege yo muri ubu bwoko iheruka gukoreshwa mu bitero byo kuwa 11 Nzeli 2011 ubwo ibyihebe byayobyaga indege zikagwira zimwe mu nyubako ndende zo muri Amerika.

E4B zose zikoze kuburyo zishobora kumara iminsi mu kirere zitongeye kunywa amavuta(Refuel). E4B ishobora kugeza ku muvuduko  wa mayilo(miles)620 ku isaha imwe ni ukuvuga umuvuduko wa km 998 ku isaha imwe.

Iyo iri kugenda mu kirere, iyi ndege ishobora kuvugana n’abantu bari ku butaka ndetse ikaba yanavugana n’abasirikare bo mu mazi hasi. Ibi bikorwa hifashishijwe ibyo bita Satellite uplinks n’umugozi ufashe kuri iyi ndege(wire) umeze nka antene ufite uburebure bwa kilometero 4(2.5Miles)

Plane

Umugozi ubona ku ifoto niwo ufasha Doomsday kuvugana n'abasirikare bo mu mazi hasi(nuclear submarines)

Uduhaye numero ya telefoni iyo ariyo yose ku isi, aho yaba iri hose ku isi, igihe icyo aricyo cyose dushobora kuyihamagara”Aya ni amagambo Master  Sergeant Joe Stuart yatangarije Diane Sawyer,umunyamakuru wa ABC News ubwo  yatemberezwaga muri iyi ndege igihe Robert Gates wari umukuru w’ingabo za Amerika yayigendagamo yerekeje muri Afghanistan muri 2011. Uretse ikoranabuhanga iyi ndege ikoranye, hagendamo abasirikare bo mu ikipe yo ku rwego rwo hejuru kandi b’indobanure (Elite team).

Aganira na ABC News Captain W. Scott Ryder yagize ati “Abo basore nibo babanza kuvamo, bakazenguruka indege mu buryo bwabigenewe mu rwego rwo kurinda indege yacu.” Abasirikare bayirara hafi kuburyo haramutse habaye igitero, yahagurutswa mu gihe cy’iminota 5 gusa iki gitero gitangiye.

Mu nyandiko yo muri Kamena 2015 ikinyamakuru Forbes cyahaye umutwe ugira uti ‘A Doomsday Plane Reminder: Nuclear Weapons Haven't Gone Away cyatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ibitero by’ibisasu bya kirimbuzi, iteka iyo Perezida wa Amerika agiye hanze yayo, imwe mu ndege za Doomsday imuherekeza. Imuhora iruhande nkuko umusirikare umutwaza ivarisi irimo imibare irasa ibisasu bya kirimbuzi (nuclear launch codes )amuhora hafi. Iki kinyamakuru gikomeza cyibutsa ko ibisasu bya kirimbuzi bikiri ku isi ntaho byagiye. Forbes itangaza ko umutwe w’igisasu cya kirimbuzi uramutse uturikiye mu Mujyi wa Dallas cyangwa Boston ,ikintu cyose cyaba kiri ku murambararo wa kilometero n’igice(1.6 Km) cyarimbuka(Destroyed) , ukwangirika gukomeye kwagera ku bintu biri muri kilometero 4.8 naho umuriro utewe n’iki gisasu ukaba wagera byibuze kuri kilometero 8(5miles). Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko Uburusiya bufite byibuze ibisasu 2.000 nkibi bishobora kuraswa ku butaka bwa Amerika. Ibisasu  nkibi 10 bya kirimbuzi Uburusiya bufite buramutse bubirashe muri Amerika byatuma amashanyarazi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika acika. Ibisasu Magana abiri byakwangiza ubukungu bwa Amerika, bikangiza inzira zose zo gutwara abantu n’ibintu(all major transportation), ibitaro n’ibindi.

Aya ni amwe mu makuru ku ndege ya Doomsday twabashije gukusanya . Niba ufite indi ngingo ushaka ko twazandika mu nkuru zacu zitaha, ohereza ubutumwa bwawe kuri avichris2810@gmail.com.

Niba ushaka kubona inkuru nkizi twanditse mu minsi yashize, wadukurikira kuri Page ya Facebook yitwa ‘Tumenye isi’.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    nsegiyaremye nepomuscene nyanza





Inyarwanda BACKGROUND