Tariki 6 Gashyantare ni umunsi wa 37 mu minsi igize uyu mwaka usigaje iminsi 328 ngo ugere ku musozo.
Uyu munsi, hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wo kutababarira abahohotera imyanya ndangagitsina y’abagore (International Day of Zero Tolerance to Female Genital Mutilation).
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1788: Leta ya Massachusetts yabaye iya Gatandatu kwemeza Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1806: Mu ntambara yabereye San Domingo, Abongereza batsinze Abafaransa mu Birwa bya Caraïbes.
1918: Abagore barengeje imyaka 30 bahawe uburenganzira bwo gutora.
1942: Mu Ntambara ya II y’Isi, u Bwongereza bwatangaje ko bugiye gutera Thailand.
1952: Elizabeth II yabaye Umwamikazi w’u Bwongereza n’uwa Commonwealth ubwo yari muri Treetops Hotel muri Kenya.
1958: Abakinnyi umunani ba Manchester United FC baguye mu mpanuka yo mu Mujyi wa Munich.
1981: National Resistance Army ya Uganda yagabye igitero ku Ngabo za Uganda mu Karere ka Mubende.
1998: Washington National Airport yiswe Ronald Reagan National Airport.
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
1924: Billy Wright, yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bwongereza.
1929: Valentin Yanin, Umunyamateka w’Umurusiya.
1945: Bob Marley, Umunyamuzika wo muri Jamaica.
1946: Jim Turner, Umunyapolitiki w’Umunyamerika.
1984: Darren Bent, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’u Bwongereza.
1984: Antoine Wright, Umukinnyi wa Basketball y’Umunyamerika
1985: Yang Yu, Umukinnyi wo koga w’Umushinwa.
1986: Brendan Taylor, Umukinnyi wa Cricket wo muri Zimbabwe.
1992: Víctor Mañon, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Mexique.
Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:
1998: Carl Wilson, Umunyamuziki w’Umunyamerika wo mu Itsinda rya The Beach Boys.
2005: Karl Haas, Umunyamakuru wa radio muri Amerika.
2011: Gary Moore, Umunyamuziki wo muri Ireland.
Uyu munsi, Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Dorothy, Vedaste n'abandi.
TANGA IGITECYEREZO