‘Karame Rudasumbwa’, indirimbo nshya y’umuhanzi Intore Massamba yageze hanze ikubiyemo igisigo kirata ibigwi n’ubutwari bwa Perezida Paul Kagame, kikanamwifuriza guhora aganje. Uyu muhanzi yanagaragaje ko ari umwe mu bashyigikiye ko Perezida Paul Kagame yagakwiye gukomeza kuyobora u Rwanda n’abanyarwanda.
Mu kiganiro na Massamba kuri ubu uherereye mu mujyi wa Dubai, aho ari mu bikorwa bitandukanye bya muzika ye, nyuma yo kuva mu Buholande muri Rwanda Day, yadutangarije ko iyi ari indirimbo yakoze kubera kuganzwa n’amarangamutima ye akomora ku byishimo aterwa no kugira umuyobozi mwiza, aboneraho kuvuga ko yabuze icyo yakwitura Perezida Paul Kagame ku byiza yagejejeho igihugu, maze nk’umuhanzi ahitamo gukora mu nganzo.
Iyi ni ifoto(cover)y'iyi ndirimbo 'Karame Rudasumbwa'
Massamba Ati “ Inkomoko ya inspiration y’iyi ndirimbo iraterwa n’ibyishimo byo kugira umuyobozi mwiza, utugejeje ahashimishije ndetse tunifuriza guhora aganje mu bana b’u Rwanda. Niwe nta wundi. Akomeze atuyobore. Nyituye abanyarwanda bose, baba abari mu gihugu cyangwa muri Diaspora. Nkaba nyituye perezida wacu by’umwihariko kuko mukunda cyane kandi mwigiraho byinshi(Il m’inspire trop).”
Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'Karame Rudasumbwa'
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaganiraga na Massamba, yamubajije niba asanga bikwiye ko umuhanzi agaragaza amarangamtima ye ku banyapolitike na politike y’igihugu muri rusange.Aha, Massamba yagize ati:
" Njyewe ayanjye(amarangamutima) ndayafite kuko igihugu ni icyanjye, naracyitangiye, nyoboka urugamba, ndarwitangira. Ubusore bwanjye mbuha igihugu, inganzo yanjye nyiha igihugu mu gukangurira abantu gufasha urugamba kugirango tubohore u Rwanda kandi tunatahe kuko twari impunzi(fundraising&recrutement).
Nkaba ntewe ishema no kuvuga ko nkunda Nyakubahwa Perezida wacu Kagame kandi nanifuza ko yakomeza kutuyobora nkurikije aho twavuye naho twageze, ubumwe n’ubwiyunge amahanga yabonaga ko bidashoboka, ubu akaba aribyo bitumye u Rwanda ruba igihugucy’ijabo n’ijambo mu mahanga."
Massamba Intore ngo atewe ishema no kugira umuyobozi nka Perezida Paul Kagame
TANGA IGITECYEREZO