Nyuma yo guhakana iby'urukundo rwe n'umuherwe Lugumi Saidi ucuruza intwaro avuga ko bamwibye Instagram ye nyamara kuva na kera na kare bigaragara ko urukundo rwahoze rwishakira inzira, Mutesi Jolly yagaragaje ko atewe ishema no kuvugwa mu rukundo n'umuherwe.
Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, benshi mu bakurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda bakiranye ubwuzu inkuru y'uko Mutesi Jolly ari mu rukundo n'umuherwe wo muri Tanzania.
Ntibyateye kabiri, Miss
Mutesi Jolly yahise atera utwatsi urukundo rwe na Lugumi Saidi ucuruza intwaro? avuga ko Instagram yiwe yibwe bityo uwayibye akaba ariwe wanditse ko ari mu
rukundo.
Ni ubutumwa bwanyujijwe
ku rubuga rwa Instagram aho Lugumi yanditse ngo "Warakoze kunkunda."
Hanyuma Mutesi Jolly asubiza agaragaza ko ibintu bimeze neza.
Nyuma yagiye ku rubuga
rwa X avuga ko ibiri kuri Instagram atari ukuri kuko bamwibye konti ye.
Nyamara nubwo yabivuze
atyo, mu byumweru bitanu bishize, uyu mugabo yatanze igitekerezo ku mashusho ya
Miss Mutesi Jolly agaragaza agatima hanyuma Jolly nawe amusubirisha akandi
gatima.
Kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama nabwo, Mutesi yongeye kuvuga ku by'urukundo avugwamo n'uyu muherwe, ashimira abakomeje kumuba hafi muri iki gihe benshi bakomeje kumuvugaho ibyo yita 'ibihuha, ari nako yihaniza abari kwemeza uru rukundo.
Ati: "Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzaza mu buzima bwanjye nzarwakira nta gushidikanya kandi mu buryo bwanjye."
Yakomeje abwira abakomeje kumuvugaho inkuru yita ibihuha, bakomeje kumwibasira bavuga ko akundana n'umuherwe, avuga ko yiteguye guhangana na bo, aboneraho no kugaragaza ko atewe ishema n'abakomeje kujya impaka z'uko akundana n'umuntu utunze agatubutse.
Ati: "Gukundana cyangwa kudakundana n'umuherwe, iyi niyo mpaka yonyine nifuza ko abantu bagira ku mugabo wanjye mu by'ukuri."
Said Lugumi ni umucuruzi
uzwi cyane ukomoka muri Tanzania. Ni nyiri Sosiyete yitwa Lugumi Enterprises,
ikora ibikorwa byihariye mu by’ikoranabuhanga ryifashishwa mu iperereza
(forensic ICT services) ndetse no mu gutanga ibisubizo by’imikorere mu bijyanye
no gucapa (corporate printing solutions).
Umutungo nyakuri wa Said
Lugumi ntaho utangazwa ku buryo wawumenya, ariko nk’umuyobozi wa sosiyete
ikomeye kandi y’icyitegererezo, bikekwa ko afite umutungo ukomeye.
Mutesi Jolly yagaragaje ko atewe ishema n'urukundo akomeje kuvugwamo n'umuherwe umurusha imyaka 24
Lugumi Saidi wateye iya mbere mu guhamya urwo akunda Miss Mutesi Jolly
TANGA IGITECYEREZO