Kigali

Rihanna agiye gukorana na The Weeknd kuri album ye nshya

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:12/01/2025 13:45
0


Amakuru aravuga ko Rihanna ashobora kuzaba ari kumwe na The Weeknd mu gice kimwe cya album ye nshya yitwa Hurry Up Tomorrow.



 Ibi byatumye abakunzi ba muzika bose bibaza niba iki gikorwa cyaba ari ukuri, kuko bombi bari bafite ubufatanye bwa mbere mu myaka ishize, bikaba byaratumye benshi babategereza nk'itsinda ryiza.

Ubwo Rihanna yakoraga ibikorwa bye by’umuziki, yavumbuye imishinga yihariye itandukanye, akomeza kugaragaza impano idasanzwe mu njyana ya R&B n'izindi njyana uzwi cyane muri Diamond. The Weeknd, ku rundi ruhande, azwi cyane kubera imiririmbire ye idasanzwe ndetse n'umuziki we ugaragaza ibitekerezo bikomeye ku buzima, urukundo, ndetse no mu bibazo by'imibereho nko mu ndirimbo "Save your tears".

Abakurikira The Weeknd basanze ari igitekerezo gishimishije kubona Rihanna atanga igihangano muri album ye nshya. Gusa kugeza ubu, ibyavuzwe ntibiremezwa cyangwa ngo bihamye n’abashinzwe ibikorwa by'aba bahanzi.

Iyi album yitwa Hurry Up Tomorrow itegerejwe cyane, kuko yitezweho impinduka mu muziki w'iki gihe. Abakunzi ba Rihanna na The Weeknd bashishikajwe cyane nuko umushinga ushobora kuzaba urimo ibihangano bihambaye kandi bishya.

Kugira ngo hamenyekane niba koko Rihanna azaba ari muri iyi album, abantu benshi bari kureba ibimenyetso bitandukanye bishobora kugaragaza ko imikoranire yabo irimo kwiyongera. Ariko kugeza ubu, ibyo byose bikaba bigikomeje kuvugwa ahantu hatandukanye.

Uretse Rihanna, hari n'abandi bahanzi bazakorana na The Weekend kuri iyi albam Hurry Up Tomorrow  aribo Lana del Rey, Ariana Grande na Lady Gaga.

Aba babahanzikazi bose bikaba bivugwa ko bazakorana n'uyu muhanzi kuri iyi album ari gutegura. 

Rihanna biri kuvugwa ko azagaragara kuri album ya The Weeknd nshya yitwa Hurry Up Tomorrow.

Ariana Grande biri kuvugwa ko nawe azagaragara  kuri album nshya ya The Weeknd

Umuhanzikazi Lana del Rey ari kuvugwa ko azakora kuri album ya The Weeknd

Umuhanzikazi Lady Gaga ari kuvugwa ko azakora kuri album nshya ya The Weeknd Hurry Up Tomorrow






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND