Kigali

Iwacu Night yashyize ahagaragara indirimbo zizavamo video y’ukwezi kwa Nzeli – URUTONDE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/09/2015 19:33
2


Ku nshuro ya kane mu gikorwa cyayo ngarukakwezi, Iwacu Night igiye guhemba indirimbo nziza y’amashusho yahize izindi mu kwezi kwa Nzeli, ahoy amaze gushyira ahagaragara indirimbo 13 zizatoranywamo iya mbere igahemberwa hamwe n’uzaba yabaye uwa mbere mu gutunganya indirimbo z’amajwi(Video director).



Iki gikorwa cyo guhemba indirimbo nziza y’amashusho bimaze kumenyerwa ko kigenda kibera ahantu hatandukanye buri kwezi, aho kuri iyi nshuro ibi birori bizabera muri Kaizen club Kabeza tariki 02/10/2015, naho umuhanzi w’umugoroba uzasusurutsa abazitabira bikababyemejwe ko ari Jules Sentore.

Iwacu

Indirimbo izaba iya mbere muri uku kwezi,izaza isanga Ndakabya ya Christopher ft Riderman yabaye iya mbere ku nshuro ya mbere mu kwezi kwa Kamena, yakurikiwe na Soroma nsoroma ya Urban boys muri Nyakanga, ndetse na Ntibyambaho ya Two4 realy na Ziggy 55 yaherukaga kwegukana iki gihembo cy’ukwezi gushize kwa Kanama.

Reba urutonde rw’indirimbo zihatana

▶I Love you By Peace / Directed by David

▶Igikobwa by Mico Myiza / Directed by Fayzo

▶Pole pole by Allion ft Danny Nanone / Directed by Meddy Saleh

▶Mwenyura by Charly&Nina / Directed by Ma~RivA

▶ Ayiwe by Passy / Directed by bernard

▶Njyenyine by Kid Gaju / Directed by The Benjamins

▶Ndagukunda by King James / Directed by Meddy Saleh

▶Piquant by Riderman / Directed by IBLab.

▶Amaraso Mashya by Styso ft new Generation / Directed by Franck Ax

▶Ukumbuye Iki by TNP / Directed by ARC Menz

▶Maria kariza by davis / Directed by The Benjamins

▶Ni uwacu by Dany Vumbi / Directed by Ma~RivA

▶Kora akazi by Jules Sentore / Directed by Rday

Tubibutse ko gutora kuri sms wandika wandika ijambo ‘ZIKUNZWE’ – izina ry’indirimbo wahisemo cyangwa producer, hanyuma ukohereza ku 5000. Aya manota akaba afite 30%, mu gihe gushyira igitekerezo kuri facebook www.facebook.com/10zikunzwe byo ari 15% naho inshuro indirimbo iba yararebwe(views) bihabwa 5%, mu gihe amanota atangirwa muri press conference n’abanyamakuru n’izindi nzobera yiharira 50%.

Reba mu ncamake y'amashusho uko byari byifashe ku nshuro ya mbere 'Ndakabya' ya Christopher na Riderman yegukana igihembo 

Reba ku nshuro ya kabiri uko byari byifashe ' Soroma nsorome' yegukana igihembo 

Reba uko byari byifashe ku nshuro ya gatatu 'Ntibyambaho' ya Two 4 real na Ziggy 55 yegukana igihembo 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugabo samuel9 years ago
    mwaramutse. ark izondirimbo mushaka mi mwe nizabahanzi bashya gusa? mwabazamuye barushwa?
  • catlin9 years ago
    senderi arihe man mwamwibye.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND