RFL
Kigali

Abakoranbushake babyifuza baratumiwe mu gikorwa cyo gufasha abana barwariye kuri CHUK

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:23/09/2015 12:54
0


Kuri uyu wa gatandatu w’umuganda tariki 26 Nzeri, 2015, inshuti z’abana mu Rwanda zateguye igikorwa cyo gufasha abana barwariye muri CHUK cyiswe mu rurimi rw’icyongereza “CHUK Pediatric Charity Event”.



Iki gikorwa kizatangira ku isaha ya saa mbili za mugitondo gisozwe saa kumi z’umugoroba (8AM-4PM) aho buri muntu wese ugite umutima wo gufasha yahagera ndetse waba ufite n’icyo utanga ukaba wagenera abana barwariye muri ibi bitaro ubufasha butandukanye nk’ibikinisho by’abana, ibikoresho by’isuku nk’amasabune, OMO, pampers n’ibindi.

Hateganyijwe kandi bikorwa bitandukanye nko gutanga ibitabo by’abana byanditse mu Kinyarwanda, kuganira n’abana barwaye no kubasomera inkuru, ushushanya no gusiga amarangi ku nkuta z’aho abana bavurirwa n’ibindi.

Bimwe mu bishushanyo bizashyirwa ku nkuta

Bimwe mu bishushanyo bizashyirwa ku nkuta

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo kuri iki gikorwa wahamagara kuri 0783185866/ 0788789091






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND