Rimwe na rimwe, nyuma yo kubyara mu gihe cyo konsa hakunze kugaragara ikibazo cyo gucika umusatsi kudasanzwe. Bamwe bahamya ko byaba biterwa no konsa nyamara siko biri. Muri iyi nkuru turabasobanurira impamvu nyamukuru zituma umugore atakaza imisatsi ye ndetse n’icyo yakora mu gihe abonye bikabije.
Abahanga mu by’ubuvuzi bw’abagore bemeza ko mu gihe umugore atwite agira imisatsi myiza mu buryo burenze ubusanzwe ndetse n’uwari usanganwe imisatsi mibi igacya, uwahoranaga imvuvu zigashira n’ibindi nkibyo bitandukanye bihinduka mu musatsi w’umugore usanzwe.
N’ubwo umubare munini w’abagore batwite bagira umusatsi mwiza mu gihe batwite rero, mu gihe bamaze kubyara, mu mezi 2 cyangwa 3, abasaga kimwe cya kabiri cy’abagore babyara bahita batangira gupfuka imisatsi cyangwa igacika mu buryo butunguranye, ku buryo mu byumweru 2 ashobora kuba amaze gutakaza ugera kuri 30% wose gusa bikagenda bishira buhoro buhoro, kugeza ku mezi byibura 9.
Ese imisatsi icibwa n’iki nyuma yo kwibaruka?
Mu gihe umugore atwite, umubiri we ugira imisemburo yihariye kubera impinduka ziri mu mubiri we. Muri iyo misemburo harimo uwitwa Oestrogene uha umusatsi gutoha no gusa neza cyane. Iyo umugore amaze kubyara rero ya misemburo ntiba igihari. Iyo umubiri ubuze uwo musemburo mu buryo butunguranye, nibwo umusatsi uhita usa nabi cyane, ndetse ugatangira gupfuka no gucikagurika.
Si ku bagore babyaye gusa kandi cyangwa bonsa nk’uko babitekereza ahubwo uko gucika k’umusatsi gukomoka ku kubura umusemburo wa Oestrogene ari nayo mpamvu hari ubwo biba ku bagore bakuyemo inda cyangwa ku bahagaritse imiti yo kuboneza urubyaro nayo ibonekamo uyu musemburo.
Ese wabikoraho iki?
Ubusanzwe uku gucika k’umusatsi cyangwa gupfuka nta ngaruka bigira ku buzima bw’umubyeyi n’umwana cyane cyne ko itanatinda kongera kumera. Gusa mu gihe umubyeyi ubwe yumva abangamiwe cyane n’uku gutakaza umusatsi ashobora kunywa imiti ya vitamin, ifasha kongera kumeza umusatsi ndetse ukamera usa neza.
Icyitonderwa: Iyi miti igomba gufatwa hakurikijwe amabwiriza ya muganga mu rwego rwo kwirinda icyakwangirika mu buzima bw’umwana n’umubyeyi.
TANGA IGITECYEREZO