Amazina menshi y’amanyamahanga abantu bitwa usanga batazi indimi akomokamo yewe utanamenya icyo ashatse kuvuga. Inyarwanda.com igerageza kubashakira amwe muriyo tukayabasobanurira ndetse tukanababwira imwe mu mico ikinze kuranga abantu bayitwa.
Dore amwe mu yo mwifuje kumenya
Placide ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Utuje”. Ba Placide bakunze kurangwa no gukorana imbaraga, baravumbura, bagira umutima wo gufasha, ntibajya bacika intege kandi ibyo biyemeje babishyira mu bikorwa.
Parfait ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Icyagezweho” Ba Parfait bakunze kurangwa no gukorana umwete, imbaraga zabo zigaragarira mu byo bakora, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, ni abayobozi kandi ibyo biyemeje babigeraho.
Alex ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Urwanirira ikiramwamuntu”. Ba Alex bakunze kurangwa no kwifuza ko ibintu bikorwa uko babishaka, baraganza cyane, bakunda imiryango yabo, bakora ibintu byose ku murongo kandi bubahiriza inshingano zabo.
Partick ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umuntu wubashywe”. Ba Patrick bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, bagira gahunda zihamye, baraganza mubyo bakora, bakora ibintu ku urongo nta kavuyo kandi bubahiriza inshingano.
Josiane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana izongera”. Ba Josiane bakunze kurangwa no kwigenga, bakorana umwete kandi badacika intege, babasha kuyobora, bagira ibakwe kandi bazi gufata ibyemezo.
Sabin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umuturage wo mu Butariyani bwo hagati”. Ba Sabin bakunze kurangwa no kumenya gufata ibyemezo, bagira inzozi nyinshi kandi baba bumva ntacyababuza kuzigeraho. N’ubwo bakunze kugira imico itari myiza ntibibabuza kugira umutima wo gufasha abandi, amategeko yabo no kwifuza ko ibintu byose bikorwa uko babitekereje bituma kubana naba Sabin biba bitoroshye. Bakorana ibakwe kandi bagakora ibintu babikunze kandi bagakoresha uko bashoboye ngo ibyo bakoze bigaragarire abandi. Bahorana ibitekerezo byo gutera imbere. Ba Sabin kandi ntibakunda kuba bonyine bityo usanga buri gihe bahorana n’inshuti nyinshi.
Deborah ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Uruyuki”. Ba Deborah bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa byabo, ibyo batangiye buri gihe bakora uko bashoboye bakabisoza, bariyubaha kandi bagira amakenga.
Christine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimirw’Ikigereki rikaba risobanura “Mesiya”. Ba Christine bakunze kurangwa no kuba abanyamahoro, bagira umutima wo gufasha, bagira ibitekerezo byagutse, bazi gufata ibyemezo kandi bagira amakenga.
Kevin ni izina ry’abakobwa rikaba risobanura “Umuhungu w’uburanga”. Ba Kevin bakunze kurangwa no kwigenga, ni abanyabwenge, bafata umwanya bagatekereza kubyo babona, ni abahanga kandi bagira ubumenyi bwinshi butandukanye.
Niba nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.
TANGA IGITECYEREZO