RFL
Kigali

MTN Rwanda yujuje abafatabuguzi miliyoni 4 ihemba uwujuje uwo mubare

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:18/09/2015 11:57
4


Kuri uyu wa kane, tariki 17 Nzeri, 2015, MTN Rwanda yageneye igihembo umukiriya wayo watumye yuzuza umubare w’abakiriya miliyoni 4.



Uwimbabazi Francine, ukomoka mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Ruvuna,yahawe igihembo cya miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo atangire ubucuruzi bwe nk’umwe mu bacuruza serivisi za MTN.

Yvonne Manzi, umuyobozi muri MTN, ushinzwe iyamamazabikorwa(marketing) yatangaje ko ibi babikoze mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho ndetse no gushimira uwabibafashijemo.

Yagize ati “Nta bundi buryo twabonye bwo kwishimira iki gikorwa cyo kugira abafatabuguzi miliyoni 4, uretse gushimira umufatabuguzi wabidufashijemo, agatuma bishoboka. Twishimiye cyane guha Uwimbabazi Francine, kiyosike irimo ibicuruzwa, MTN Mobile Money, amatelefoni n’amakarita yo guhamagara, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo atangire ubucuruzi bwe.”

 Ubwo Francine yahabwaga bimwe mu bihembo bye

Ubwo Francine yahabwaga bimwe mu bihembo bye

Francine wahawe ibi bihembo yaishimiye bikomeye ko MTN imufashije kwigira. Ati “Ndishimye cyane kandi nadanashimira MTN impaye amahirwe yo kwikorera ku giti cyanjye. Iri duka ntirizamfasha njye n’umuryango wanjye gusa, ahubwo rizafasha n’abaturanyi guhora bari ku murongo igihe cyose.”

Francine yishimiye cyane ko agiye kwiteza imbere ndetse agateza imbere n'agace atuyemo

Francine yishimiye cyane ko agiye kwiteza imbere ndetse agateza imbere n'agace atuyemo

Bamusanze iwe mu Rugo bamushyikiriza ibihembo bye

Bamusanze iwe mu Rugo bamushyikiriza ibihembo bye

Francine n'umugabo we

Francine n'umugabo we

Manzi Yvonne kandi yavuze ko MTN yishimira guhora yita ku bafatabuguzi bayo kuko aribo ngenzi mu kazi kayo ka buri munsi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Iyo mitwe yanyu turayizi sha.
  • mudaheranwa innocent8 years ago
    ni: ukuri nshimishwa n'ibikorwa mugira.mtn nzayikunda iteka ryose
  • Adda8 years ago
    Ubwose ibyo byanyu byo guhemba umuntu umwe gusa kdi twese turi mubatumye mwuzuza izo millions, murumva atari ukudutera ishyari? Reka njyewe mvemo ndumva ibyanyu ntacyo byazamarira.
  • Ngendo8 years ago
    Dukeneye icyapa kiriho Butera knowless nanone. Abantu musigaye mukoresha kubyapa ntibasobanutse. Cyangwa jay





Inyarwanda BACKGROUND