Kuri uyu wa kane, tariki 17 Nzeri, 2015, MTN Rwanda yageneye igihembo umukiriya wayo watumye yuzuza umubare w’abakiriya miliyoni 4.
Uwimbabazi Francine, ukomoka mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Ruvuna,yahawe igihembo cya miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo atangire ubucuruzi bwe nk’umwe mu bacuruza serivisi za MTN.
Yvonne Manzi, umuyobozi muri MTN, ushinzwe iyamamazabikorwa(marketing) yatangaje ko ibi babikoze mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho ndetse no gushimira uwabibafashijemo.
Yagize ati “Nta bundi buryo twabonye bwo kwishimira iki gikorwa cyo kugira abafatabuguzi miliyoni 4, uretse gushimira umufatabuguzi wabidufashijemo, agatuma bishoboka. Twishimiye cyane guha Uwimbabazi Francine, kiyosike irimo ibicuruzwa, MTN Mobile Money, amatelefoni n’amakarita yo guhamagara, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo atangire ubucuruzi bwe.”
Ubwo Francine yahabwaga bimwe mu bihembo bye
Francine wahawe ibi bihembo yaishimiye bikomeye ko MTN imufashije kwigira. Ati “Ndishimye cyane kandi nadanashimira MTN impaye amahirwe yo kwikorera ku giti cyanjye. Iri duka ntirizamfasha njye n’umuryango wanjye gusa, ahubwo rizafasha n’abaturanyi guhora bari ku murongo igihe cyose.”
Francine yishimiye cyane ko agiye kwiteza imbere ndetse agateza imbere n'agace atuyemo
Bamusanze iwe mu Rugo bamushyikiriza ibihembo bye
Francine n'umugabo we
Manzi Yvonne kandi yavuze ko MTN yishimira guhora yita ku bafatabuguzi bayo kuko aribo ngenzi mu kazi kayo ka buri munsi.
TANGA IGITECYEREZO