Umukinnyi wa filime nyarwanda uzwi Ngabo Michael ahamya ko amaze igihe aganira n’umukobwa w’umuherwe wa mbere ku isi Bill Gates, ndetse uyu mukobwa we witwa Jennifer Katheline Gates ngo ni umufana we ukunda uko akina filime, akaba yaranamwemereye kuzamufasha akamutera inkunga.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Ngabo Mike yashimangiye ko amaze igihe kirekire aganira n’umukobwa w’umunyamerika w’umuherwe wa mbere ku isi; Bill Gates, bakaba baramenyanye biturutse ku mbuga nkoranyambaga, aza gushima uburyo akina amafilime, bakajya baganira kugeza ubwo bagera ku ngingo yo kuba uyu mukobwa yazanamutera inkunga mu mishinga ye yo gukina filime.
Ngabo Michael avuga ko we n'uyu mukobwa w'umuherwe baganira kenshi akaba yaranemeye kumufasha
Ngabo Mike ati: “Ubundi ukuntu byagenze, njyewe nkunda gukoresha Instagram cyane. Uriya nawe yabaye umwe mu banflowinga (mu bankurikira) bitewe n’ibintu nkunda gushyiraho, akajya akunda (likes) amafoto yanjye, agashyira n’ama comments (ibitekerezo) ku mafilime mba nashyizeho utu trailor twayo. Biza kurangira musabye ko twajya tuganira... arambwira ngo akoresha Instamessage tujye tuvuganaho...”
Ngabo Jean Micheal asanzwe ari umukinnyi wa filime nyarwanda
Uyu musore avuga ko ngo n’ubwo hari abavuze ko bakundana, we adakundana n’uyu mukobwa wa Bill Gates ariko ngo bafitanye ubucuti bwihariye bujyanye na ‘Business’, akaba aganira nawe kenshi kandi akaba yishimira uburyo amwereka ko amushyigikiye muri sinema akora, n’ubwo batarabasha kubonana amaso ku maso.
Ibi ni bimwe mu byo uyu musore avuga ko yaganiriye n'uyu mukobwa wa Bill Gates
Abajijwe na Inyarwanda.com icyemeza ko uyu bavugana ari we mukobwa wa Bill Gates nyawe kuburyo ataba ari undi muntu umwiyitirira, Ngabo Mike yashimangiye ko yizeye neza ijana ku ijana ko uyu ari we mukobwa wa Bill Gates, ibi akaba abishingira ku mafoto bajya bohererezanya ndetse no mu biganiro bagirana, kandi akaba yarakoze ubushakashatsi mu bandi b’inshuti z’uyu mukobwa agasanga ari we mukobwa nyawe w’umuherwe Bill Gates.
TANGA IGITECYEREZO