RFL
Kigali

Wakora iki ngo wirinde indwara ziterwa n’icyuya gikabije mu birenge?

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:17/09/2015 9:21
1


Kubira icyuya ni ibintu bisanzwe kandi bigomba kuba kuri buri muntu wese, gusa kuri bamwe biragorana cyane kubana nabyo dore ko hari ubwo bitera ibibazo, nk’impumuro mbi y’ibirenge, gushishuka umubiri w’ibirenga, kurwara ibimeme cyangwa se n’ibindi bibazo bitandukanye.



Ese ibi biterwa n’iki? Hari icyo umunsi yakora se ngo akemure ibyo bibazo byose?

Abahanga mu by’ubuvuzi bw’uruhu bahamya ko kubira icyuya ari ikintu kiba ku mubiri w’umuntu wese muzima gusa ko iyo bigeze mu birenge icyuya bitacyorohera gutemba ngo gishire kubera cyane cyane abantu bakunda kwambara inkweto zifunze ndetse n’amasogisi, ugasanga cya cyuya cyagumyemo, bigatuma hakomeza gutoha kandi hashyushye.

Ubu bushyuhe buvanze no gutoha rero nibyo bibyara umunuko ndetse na mikorobi zikaba zakuriramo bityo ugasanga umuntu ahora yinubira ibirenge bye. Kugira ngo rero umuntu akemure iki kibazo birasaba guha ibirenge uburyo bwo guhumeka neza, ugerageza kugabanya kwambara inkweto zifunze.

Ushobora kandi no kwambara amasogisi akozwe 100% muri coton kuko afasha gukamura icyuya cyangwa se ukajya muri pharmacie zimwe na zimwe zigira amasogisi yabigenewe. Ibi bizatuma icyuya gikamuka mu birenge bityo  bibashe guhumeka neza.

Ni byiza kandi kugira inkweto nyinshi kuko iyo ibirenge bisubiye mu nkweto zigifite icyuya cy’umunsi wabanje bituma cyiyongera bityo umunuko na mikorobi bikiyongera. Ni byiza rero ko wambara inkweto ku munsi ukurikiyeho ukazireka nazo zigata wa muka mu bi, ukambara izindi, ukagenda uzisimburanya, bikaba byiza ugiye urindira iminsi 2 mbere yo kwambara inkweto wari wambaye.

Bigukundiye, ukaba wizeye ko aho uri hasukuye, kureka ibirenge byawe nta nkweto byambaye nabyo bifasha ibirenge guhumeka. Niba utizeye isuku y’aho uri ambara inkweto zifunguye nka sandale(sandals) cyangwa kambambili.

Icyitonderwa: Mu gihe ubonye ufite icyuya gikabije cyangwa n’ingaruka zabyo ukabona zikomeje kuba nyinshi, wagana umuganga akakugira inama zihariye cyangwa se akakwandikira imiti yagufasha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alexandre8 years ago
    Tubashimira Amakuru N'ubushakashatsi Nkubu Mudukorera Gusa Njye Ibi Bimbaho Ark Naganye Kuri Gisenyi Hopital Mbibaza Doctor Wanyakiriye Ambwira Ko Bizashira Knd Bintera Imfunwe Mubandi Ikirenze Kuribyo Biza No Mubiganza Bibaye Byiza Mwadushakira Amakuru Yimbitse. Turabakunda





Inyarwanda BACKGROUND