Kigali

Ni iki gitera ingimbi n’abangavu kuryamira? Ese ni iki cyakorwa?

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:16/09/2015 8:39
1


Ni kenshi ababyeyi bakunze kwibaza impamvu iyo umwana wabo ageze mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu bigorana cyane kumukura mu buriri mu gitondo ngo ajye ku ishuri cyangwa ngo agire icyo akora. Ese byaba biterwa n’uko n’ubusanzwe umwana wawe ari umunebwe? Nuko se mu gihe turimo abana bafite umuteto ukabije? Cyangwa ni umwana wawe wakunaniye?



Bamwe mu bashakashatsi ku bijyanye n’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu hari icyo bavuga kuri iyi ngingo aho bahamya neza koi bi byose nta gitangaje kibirimo kuko biterwa n’ikigero umwana agezemo.

Mary Carskadon, umushakashatasi ku bitotsi yagize ati “Iyo umwana ageze muri kiraya kigero ubwonko bwe ntabwo buba bwakira urumuri kimwe n’ubw’ umuntu mukuru. Mu gitondo ntabwo ubwonko bwe buba bubasha kwakira urumuri cyane mu gihe mu ijoro aba abasha kubona cyane kurusha umuntu mukuru.

Akomeza asobanura rero koi bi bituma abana b’abangavu n’ingimbi usanga bigorana ko babyuka mu gitondo ariko kandi no mu ijoro bikagorana kubabwira kujya kuryama, ibi rero bituma igihe cyabo cyo kuruhuka mu bitotsi gitangira gitinze bityo ugasanga mu masaha ya mugitondo bakomeza bakiryamira kuko umubiri wabo uba utararuhuka neza.

Ibi rero bituma usanga abana bari mu kigero cy’ubwangavu n’ubugimbi bataruhuka neza uko bikwiriye, dore ko ubusanzwe umwana uri muri iki kigero aba agomba kuryama byibura amasaha 9 ariko ugasanga benshi batarenza amasaha 6 basinziriye cyane cyane mu bihe by’amasomo aho baba bagomba kuzinduka bajya ku ishuri, ugasanga bahorana umwenda w’ibitotsi udashira.

Ni iki cyakorwa mu bihe nk’ibi?

Mu bihugu bimwe na bimwe byateye imbere usanga amasomo ku bana bari muri iki kigero bayashira mu masaha akeye kugira ngo babanze baryame neza.

Mu gihe umwana agomba kuzinduka rero, bitagukundira ko umurenaka ngo aryame ya masaha ya mugitondo, abaganga bagira ababyeyi inama yo gufasha ubwonko bw’umwana gukora. Aha ababyeyi basabwa kuzimya amatara kare mu ijoro kugira ngo ubwonko butegure ikiruhuko ndetse no kongera urumuri mu gitondo, nko gufungura amadirishya cyangwa gucana amatara mu byumba abana baryamyemo kugira ngo ubwonko bwitegure kwakira urumuri. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwineza garase6 months ago
    nakorikikugirangondekekuwdamira



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND