RFL
Kigali

Tigo Rwanda yatangije igikorwa cyo gukoresha 4G ukoresheje telefone ya samsung Ace J1

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:15/09/2015 19:29
3


Tigo Rwanda yatangije gahunda yo gukoresha interneti ya 4G hifashishijwe telefoni igendanwa ya Samsung Ace J1.



Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri 2015, nibwo iyi gahunda yatangijwe mu Rwanda, ikaba izajya ikoreshwa n’abafatabuguzi baTigo Rwanda, muri serivisi yo gukoresha interineti ukoresheje telephone ya Samsung ace J1

Umuyobozi wa Tigo Rwanda, Tongai Maramba, yasobanuye ko Tigo Rwanda irangajwe imbere no guhindura imibereho y’Abanyarwanda, ikaba myiza binyuze mu guteza imbere ubuzima bw’ikoranabuhanga bakoresha serice shya ya 4G ikoreshwa kuri telephone ngendanwa.

Tongai Maramba, umuyobozi wa Tigo Rwanda(ibumoso) asobanura iby'iri koranabuhanga

Tongai Maramba, umuyobozi wa Tigo Rwanda(ibumoso) asobanura iby'iri koranabuhanga

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana mu na we witabiriye uyu muhango yashimiye cyane Tigo yabashije gukora iki gikora aho ubusanzwe abantu bakoreshaga Modem  bikaba byimuririwe kuri telephone  ahamya ko ari bintu byiza cyane.

Minisitiri Nsengimana Jean Philbert yagerageje iby'iri koranabuhanga

Minisitiri Nsengimana Jean Philbert yagerageje iby'iri koranabuhanga

Yagize ati “Ni ibintu byiza cyane kuko dukwiriye  kubaho mu buzima bwa digital. Kuko iyo muntu yatangiye gukoresha interineti biba byabaye ubuzima kuko interinete ntabwo ari ukwishimisha ahubwo n’ubuzima”.

Ukeneyeizi telephone zikoresha 4G wazisangakuri service centre i Kigali, Rubavu, Musanze, Rusizi, Huye, Rwamagana, Karongi na Muhanga.

Izi telephone za Samsung Galaxy J1 Ace igura ibihumbi 30 ukagura ifatabuguzi rya interineti ku mabaranga ibimumbi 50 rimara  ukwezi hanyuma ugakoresha 500MB buri munsi.

Bamwe mu bayobozi ba Tigo Rwanda bitabiriye iki gikorwa

Bamwe mu bayobozi ba Tigo Rwanda bitabiriye iki gikorwa

 

                                      

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Willy8 years ago
    Ngo ifatabuguzi ry'ibihumbi mirongo itanu hanyuma ugakoresha 500mb ku munsi?Ko ari menshi musuzume imyandikire ubanza mwibeshye.
  • ADOLPH8 years ago
    nimanze ikemure icya 3G kuko mubyaro bimwe nabimwe idakora maze ibone izane 4G kuko kuzana 4G, 3G ubwayo idakora byaba ari ukwipasa muremure
  • tuyishime ezechiel8 years ago
    telefone ya 30000frw,internet ya 50000frw????????!!!!!!!!???????muturebere iyo nyandiko,ko batavuze umumaro,erega ikintu cyiza ariko gijenze cyane ntikigera kuri bose,saw.





Inyarwanda BACKGROUND