Tigo Rwanda yatangije gahunda yo gukoresha interneti ya 4G hifashishijwe telefoni igendanwa ya Samsung Ace J1.
Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri 2015, nibwo iyi gahunda yatangijwe mu Rwanda, ikaba izajya ikoreshwa n’abafatabuguzi baTigo Rwanda, muri serivisi yo gukoresha interineti ukoresheje telephone ya Samsung ace J1
Umuyobozi wa Tigo Rwanda, Tongai Maramba, yasobanuye ko Tigo Rwanda irangajwe imbere no guhindura imibereho y’Abanyarwanda, ikaba myiza binyuze mu guteza imbere ubuzima bw’ikoranabuhanga bakoresha serice shya ya 4G ikoreshwa kuri telephone ngendanwa.
Tongai Maramba, umuyobozi wa Tigo Rwanda(ibumoso) asobanura iby'iri koranabuhanga
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana mu na we witabiriye uyu muhango yashimiye cyane Tigo yabashije gukora iki gikora aho ubusanzwe abantu bakoreshaga Modem bikaba byimuririwe kuri telephone ahamya ko ari bintu byiza cyane.
Minisitiri Nsengimana Jean Philbert yagerageje iby'iri koranabuhanga
Yagize ati “Ni ibintu byiza cyane kuko dukwiriye kubaho mu buzima bwa digital. Kuko iyo muntu yatangiye gukoresha interineti biba byabaye ubuzima kuko interinete ntabwo ari ukwishimisha ahubwo n’ubuzima”.
Ukeneyeizi telephone zikoresha 4G wazisangakuri service centre i Kigali, Rubavu, Musanze, Rusizi, Huye, Rwamagana, Karongi na Muhanga.
Izi telephone za Samsung Galaxy J1 Ace igura ibihumbi 30 ukagura ifatabuguzi rya interineti ku mabaranga ibimumbi 50 rimara ukwezi hanyuma ugakoresha 500MB buri munsi.
Bamwe mu bayobozi ba Tigo Rwanda bitabiriye iki gikorwa
TANGA IGITECYEREZO