RFL
Kigali

Ibisobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:14/09/2015 12:38
51


Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.



Dore amwe muyo mwifuje kumenya:

Valentin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ugaragaza ubutwari mu bihe bikomeye”. Ba Valentin bakunze kurangwa no gufata umwanya bagatekereza kubyo bavuga, bahorana inyota yo kumenya, bagira gahunda, bakunze kuba abahanga kandi babasha gukemura ibibazo.

Dawson ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umukundwa”. Ba Dawson bakunze kurangwa no kubasha kumvikanisha ibibarimo, icyo biyemeje baruhuka bakigezeho, bakunda ahantu hatekanye, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora kandi bariyubaha.

Fiacre ni izina ry’abahungu ryakomotse kuri mutagatifu Fiacre umugabo wari w’umunya-Irlande yarihaye Imana aho yakoreraga imirimo ye mu gihugu cy’Ubufaransa. Risobanura “Umuyobozi w’abakozi bo mu busitani”. Ba Fiacre bakunze kurangwa no kubasha gukemura ibibazo, bubahiriza inshingano, bakunda imiryango yabo, bakora ibintu byose kuri gahunda kandi barasesengura cyane.

Felix ni izna ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikiratini rikaba risobanura”Unezerewe”. Ba Felix bakunze kurangwa no kumenya aho ukuri guherereye ku buryo bworoshye, bazi kubana n’abandi, babasha guhuza abandi, barasesengura cyane kandi ni indahemuka.

Mariette ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umurezi”. Ba Mariette bakunze kurangwa no kubasha kuyobora, bagira ibakwe, barigenga, iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntawabaca integer kandi bazi gufata ibyemezo.

Alicia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “ukomoka I bwami”. Ba Alicia bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha kuyobora, babasha kumvikanisha ibitekerezo byabo, ibyo biyemeje barabisoza kandi bakorana umwete cyane.

Kelly ni izina ry’abahungu n’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Inya Irlande rikaba risobanura “Ikiriziya/Urusengero” Ba Kelly bakunze kurangwa no kwiyubaha, babasha kuvugira abandi, babasha gutega amatwi ababagana, bazi kubaba neza n’abandi kandi bagira umutima woroshye.

Audrey ni izina ry’abakobwa rikomoka ku ririmi rw’Ikidage rikaba risobanura “Uwubashywe kandi ukomeye”. Ba Adrey bakunze kurangwa no kumenya kubana neza n’abandi, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, bagira umutima woroshye, bafata umwanya wo gutekereza ku byo babona kandi bakunze kugira intsinzi.

Stessy ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Umuzuko/Ukuzuka” Ba Stessy bakunz kurangwa no gusoza byo batangiye, bakorana umwete kandi baba bumva ntacyababuza kugera kucyo biyemeje, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, baba abayobozi beza kandi imbaraga zabo buri gihe zigaragarira mu bikorwa bakoze

Rachel ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Intama”. Ba Rachel bakunze kurangwa no kubasha kuvugira abandi, babasha kunva ababagana, babasha kubana n’abandi neza, bariyubaha kandi bazi gufata ibyemezo.

Rita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Isaro”. Ba Rita bakunze kurangwa no kuvumbura udushya, bazi kubana n’abandi, babona ibintu byose ku ruhande rwiza birengagije ingaruka mbi bishobora guteza, bazi gutanga amakuru kandi babasha kumenyera ibintu bishya bibagezeho mu buryo bworoshye.

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IRAGENA PROVIDENCE8 years ago
    MUZANSOBANURIRE PROVIDENCE JULES
  • kayirebwa pauline 8 years ago
    nashakaga munsobanurire izina Michelle. na Pauline icyo bisobanura
  • ketty8 years ago
    mwambabariye mukazashyakira ketty plz
  • Niyibizi Bernard8 years ago
    Nashaka Muze Munsobanurire Izina Bernard na Raymond
  • khalifa8 years ago
    abouba muzarisobanure
  • 8 years ago
    muzansobanurire Roick
  • 8 years ago
    Mudusobanurire Izina Alice Judith Aline Na Eunice
  • 8 years ago
    MUZASONURE SAMSON
  • 8 years ago
    muzansobanurire izina rouise
  • mugwaneza gisele8 years ago
    muzansobanurirere amazina gadiela na giselle murakoze
  • mugwaneza gisele8 years ago
    muzansobanurirere amazina gadiela na giselle murakoze
  • HABYARIMANA Gustave8 years ago
    turabashimira ubuhanga mukoresha mu kudusobanurira amazina yacu rwose, nkaba nanjye mbasaba ko mwansobanurira izina Gustave,Antoinet,Boniface.
  • SISi8 years ago
    Mutubwire Daniella, Dina Gertrude,
  • Mbonimpaye florence8 years ago
    Muzansobanurire florence, amandine murakoze
  • 8 years ago
    Vrm felix nzi nuko ateye ndemeye
  • Mugabo Pie8 years ago
    Muzasobanurire AMazina Pie Na Jeannette
  • 8 years ago
    jean claude
  • bob8 years ago
    mwiriwe nishimiye ubumenyi mutugezaho! nange muzansobanurire Clement name Adelaide? murakoze!
  • goretti8 years ago
    muzansobanurire Goretti
  • bararugaragaza vedaste8 years ago
    ubwire alpherd jannine vedaste icyo asobanuye





Inyarwanda BACKGROUND