Ian Boutique ni iduka rimaze kuba ubukombe mu kwambika abantu mu bihe binyuranye. Uretse abakobwa baba bari mu marushanwa ya ba Nyampinga, Ian Boutique ikomeje kuganwa n’abantu banyuranye ngo ibambike cyane cyane mu bukwe.
Umuhanzi Riderman wakoze ubukwe ku itariki 16 Kanama 2015 na we yahisemo kwambikwa na Ian Boutique . Siwe gusa kuko abahanzi banyuranye barimo King James, Urban Boys n’abandi bakunda kugana iri duka mu gihe bafite ibirori bagiye kwitabira. Abanyamakuru bo ku mateleviziyo atandukanye nabo abenshi bambikwa na Ian Boutique. Uretse abantu bazwi, abantu basanzwe nabo bakunda kugana Ian Boutique ngo ibambike mu gihe bafite ibirori ndetse n’abafite ubukwe.
Riderman yambitswe na Ian Boutique
Zimwe mu mpamvu zituma Ian Boutique iganwa na benshi ngo ibambike
Imyenda myinshi kandi igezweho
Kuba baganwa n’abantu benshi nibyo bituma buri gihe Ian Boutique bashakira abakiriya babo imyenda igezweho. Mbere y’uko impeshyi itangira ya 2015, Ian Boutique yanyarukiye muri Turukiya kuzana imyenda mishya, igezweho yo kwambika abakiriya bayo. Umwihariko wa Ian Boutique ni uko udashobora kuburamo umwenda kuko bafite imiryango 2 bakoreramo mu isoko rishya rya Kigali.
Ian Boutique ibarizwamo amakanzu meza wajyana mu birori bikomeye
Habarizwa amakote meza y'Abagabo
Amakanzu meza agezweho y'abageni uyasanga muri Ian Boutique
Uburambe mu kazi
Ian Boutique ni iduka rizobereye muri aka kazi cyane ko kwambika abantu bafite ibirori ndetse n’abageni bagiye gukora ubukwe . Mu guhitamo umuntu ukwambika ku munsi w’ibirori byawe bikomeye cyangwa ku munsi w’ubukwe bwawe, ugomba no kwita ku burambe bwe muri aka kazi. Ian Boutique niryo duka ryambika benshi mu bageni bo muri Kigali ndetse n’abafite ibirori binyuranye. Iri duka rimaze kuba ubukombe mu kwambika abantu banyuranye rimaze imyaka isaga 8 muri aka kazi.
Serivisi nziza
Kwakirwa neza nacyo ni ikintu cy’ingenzi buri mukiriya wese aba akeneye. Muri Ian Boutique uhasanga serivisi nziza ijyana n’uburambe bafite mu kazi ko kwambika abafite iminsi mikuru.
Ibiciro buri wese yibonamo
Uburambe muri aka kazi, serivisi nziza, gushakira abakiriya ibintu bishya kandi bigezweho byiyongeraho kubasha kwibona mu biciro bya Ian Boutique. Muri Ian Boutique, amafaranga yose waba ufite uhakura umwenda ukubereye kandi ugezweho.
Uwo bambitse aharangira abandi
Kubera ubunararibonye n’uburambe, kwita ku bakiriya no kubarimbisha, uwambitswe na Ian Boutique aharangira bagenzi be bityo ugasanga umubare w’ababagana uriyongereye.
Ibi ni bimwe mu bituma IAN BOUTIQUE ikomeje kuba ubukombe mu kwambika abantu benshi muri Kigali no mu nkengero zayo. Iri duka kandi rimaze kumenyekana nka rimwe mu maduka akomeye yitabira gufasha ibirori byo kumurika imideli n’ubwiza by’umwihariko rikaba ariryo duka ryambitse abakobwa bose bahataniraga ikamba ryanyampinga wu Rwanda 2015.
Ian Boutique iherereye mu isoko rishya ry’umujyi wa Kigali(Kigali City Market), mu nyubako(Etage) ya 2,umuryango wa 4 n’uwa 15 . Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788425242.
TANGA IGITECYEREZO