Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba MC Kate Gustave Nkurunziza, agiye gukora ubukwe mu minsi ya vuba aho azashyingiranwa n’umukunzi we bamaranye igihe; Nyiransabimana Esther, ndetse impapuro z’ubutumire ku nshuti n’imiryango yabo zikaba zaratangiye gutangwa mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nzeri.
Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire, tariki 27 z’uku kwezi kwa Nzeri 2015, Nkurunziza Kate Gustave azasaba ndetse anakwe Nyiransabimana Esther; mu birori bizabera kuri Sun City i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali guhera ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba, ahazaba hari ibirori byiganjemo imisango ya Kinyarwanda.
Nyuma yo gusaba no gukwa, tariki 8 Ugushyingo 2015, Kate Gustave azasezerana imbere y’Imana na Nyiransabimana Esther; mu rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, hanyuma abatumiwe bahite bajya kwiyakirira mu busitani bwa Croix Rouge y’u Rwanda buherereye ku Kacyiru.
Kate Gustave n'umukunzi we Esther, mu minsi micye bazaba bamaze gusezerana kuzibanira ubuziraherezo
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kate Gustave yadutangarije ko yishimiye cyane intambwe agiye gutera mu buzima bwe, yibanira n’umukunzi we Esther banamaranye igihe kirekire bakundana, uyu mwaka bakaba bagomba kuwusoza bari kumwe nk’umugabo n’umugore nyuma yo kubihamya imbere y’Imana, imbere y’amategeko n’imbere y’inshuti n’imiryango.
MC Kate Gustave na Esther bagiranye amateka y'ibihe byiza mu gihe cy'urukundo rwabo
TANGA IGITECYEREZO