Umuhanzi Israel Mbonyi ukunzwe n’abanyarwanda batari bake kubw’ibihangano bye biri gufasha imitima ya benshi, umwe mu bakunzi b’indirimbo ze ahamya ko byamushimisha cyane Mbonyi amubereye umukwe.
Cyantal Mbanda umugore wa Musenyeri Laurent Mbanda uyobora itorero Angilikani Diyoseze ya Shyira, avuga ko kubera uburyo yakunze ibihangano bya Israel Mbonyi aho buri mwanya aba yiyumvira indirimbo ze, ngo byaba byiza amubereye umukwe akajya ahora amuririmbira.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, Chantal Mbanda yavuze ko yasabye Israel Mbonyi ko yamubera umukwe ariko aza gusanga bidashoboka kuko umukobwa we arusha Israel Mbonyi imyaka ibiri dore ko afite 25 y’amavuko mu gihe Mbonyi afite 23 y’amavuko.
Iby’uko Israel Mbonyi yaba umukwe wa Chantal Mbanda na Bishop Laurent Mbanda, Chantal yabwiye abitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi giherutse kubera mu Serena Hotel i Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kanama 2015, uburyo yahuye n’ibyago nyuma yo kwifuza ko Mbonyo yamubera umukwe ariko bikanga. Akibivuga abantu bose bari aho baraturitse baraseka kuko byatangaje abantu benshi.
Chantal Mbanda umugore wa Bishop Laurent Mbanda yifuza ko Israel Mbonyi yababera umukwe
Chantal Mbanda uhamya ko akunda indirimbo zose za Israel Mbonyi, yabwiye inyarwanda.com ko hashize ukwezi n’igice atangiye kuzumva ariko akaba yarazitunze mu buryo bwa pirate. Mu ndirimbo ze, iyo akunda cyane ni Nzibyo nibwira kuko ngo ihuye n’isezerano afite ndetse ngo n’iwe mu rugo ayo magambo akubiye muri iyo ndirimbo yayashushanyije mu nzu.
Aganira na inyarwanda.com, Chantal Mbanda uhamya ko umukobwa we muto nawe akunda cyane indirimbo za Israel Mbonyi, yasobanuye uburyo yagejeje icyifuzo cye kuri Israel Mbonyi akamusaba kumubera umukwe ariko nyuma akaza gusanga bidashoboka n’ubwo Mbonyi atigeze amwangira cyangwa ngo amuhakanire.
Israel Mbonyi nyuma yo gusabwa ko yazarongora umukobwa wa Musenyeri Mbanda, nta kintu yigeze asubiza
Chantal Mbanda ajya kuvugana bwa mbere na Israel Mbonyi, ngo yari mu modoka hamwe n’umusore ukora muri Equity Bank bajya ku Gisenyi bagenda bacuranga indirimbo za Mbonyi. Uwo musore ngo yabwiye Chantal ko aziranye na Mbonyi ndetse ko afite igitaramo vuba. Yahise amuhamagara kuri terefone amuha Chantal baravugana. Chantal yagize ati:
Icyo gihe nabwiye Israel ngo ndagukunda, ndagukunda, nkunda umwana ukunda Imana yarangiza akanabyatura akabivuga. Nkunda kumva indirimbo zawe, buri mwanya mba ndi kuzicuranga, nifuza ko uzambera umukwe kugirango ujye undirimbira buri munsi, Mbonyi yahise aturika araseka.
Chantal Mbanda nyuma yo kugeza icyifuzo cye kuri Israel Mbonyi, ngo yaje kumubaza imyaka afite, undi amubwira ko afite 23 y’amavuko, asanga bitashoboka ko amubera umukwe ni ko kumubwira ko amwemereye yamubera umwana nawe akamubera umubyeyi. Ati:
Amaze guseka (Mbonyi) namubajije imyaka afite, ambwira ko afite 23, ndamubwira nti yoohh n’umwana wanjye muto arakurusha imyaka (umukobwa we muto afite 25), noneho ntabwo ukimbereye umukwe ubu ngubu ugiye kumbera umwana ndi buhinduke umunyamurenge, hanyuma nkubere mama, nabwo araseka.
Mu kiganiro na inyarwanda.com Mbonyicyambu Eric uzwi nka Israel Mbonyi, aseka cyane yavuze ko Cyantal yamusabye ko yamubera umukwe ariko ko atari abikomeje ahubwo ko yari arimo kuganira gusa. Ati
Hahh oya, yari arimo(Chantal) kuganira gusa, ntabwo byari serious (ntabwo yari abikomeje),.. ni umumama mwiza gusa ukunda kuganira
Chantal Mbanda nawe yageze aho abwira inyarwanda.com ko yamusabye kumubera umukwe agamije gutera urwenya, gusa yongeraho ko ari icyifuzo cy’umubyeyi kuko iteka ahora yifuza ko umwana yarongorwa n’umusore ufite ubuhamya bwiza. Chantal yagize ati:
Biriya byari urwenya, kuri ubu nta muntu washyingira umuntu batibonaniye, ariko ni icyifuzo cy’umubyeyi kugirango abana be barongorwe n’abasore bafite ubuhamya bwiza, byari urwenya biriya ntabwo nabikora.
Nyuma yo kwitabira igitaramo cy’uwo yifuje ko yamubera umukwe, Chantal Mbanda yavuze ko we na bagenzi be 17 bavanye mu ntara y’Amajyaruguru(Ruhengeli) akabishyurira amatike yo kwinjira kuko nta bushobozi bari bafite, ngo bishimiye cyane ibihe byiza bahagiriye ndetse anashimangirako Imana ariyo yashoboje Israel Mbonyi kuko nta mwana w’umuntu ku giti cye ngo wakora nk’ibyo yakoze.
Israel Mbonyi yakoze igitaramo kitabiriwe cyane ndetse kiza mu bitaramo byiza byabaye mu Rwanda
Mu butumwa yageneye abakiri bato bakunda Imana ariko ntibabigaragaze mu bikorwa, Chantal Mbanda yavuze ko yifuriza abana be n’abandi bakiri bato gukunda Imana nka Israel Mbonyi utangirwa ubuhamya bwiza na benshi. Mbonyi yamusabye kuzanamba ku Mana kuko hari benshi mu bahanzi bamara kubona amafaranga no kwamamara bakibagirwa Imana.
TANGA IGITECYEREZO