Imibare y'Ibarura riheruka ryagaragaje ko hejuru ya 90% ari abakristu bahuzwa na Bibiliya. Kugeza ubu ariko, ikibazo gikomeje kugaruka ni icy'ibiciro by'izi Bibiliya birushaho kwiyongera, ibishimangirwa n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uhuza iki kibazo n'izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa byose ku masoko.
Mu 2023 Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society Of Rwanda), watangije ubukangurambaga bw'amezi atatu bwiswe 'Shyigikira Bibiliya' mu rwego rwo kwirinda ko yabura burundu bitewe n'uko watakaje abaterankunga bagera kuri 80%, bigatuma igiciro cya Bibiliya kiyongera cyane.
"Shyigikira
Bibiliya" ni ubukangurambaga bwafunguwe ku mugaragaro na Cardinal Antoine Kambanda, Umuvugizi Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba asanzwe ari
Arkiyepisikopi wa Kigali.
Ubu bukangurambaga bugamije
kwibutsa buri wese ko afite ishingano zo guharanira ko Bibiliya ikomeza
kuboneka mu Rwanda kuko bidakozwe ishobora kubura burundu. Ni amahirwe kandi
n'umugisha abanyarwanda bafite, kuko Bibiliya iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gihara, Uwizeye Cyrille yavuze ko ari ikibazo kuba Bibiliya zarongeye guhenda ariko ahishura ko nta
gahunda y’uko ibiciro bishobora kumanuka vuba.
Yagize ati: “Bibiliya
zongeye guhenda ariko zigiye guhenda kurushaho. Uko byari bimeze uyu munsi
turacyihanganye ariko imbere hariya ndatekereza ko bishobora guhenda kurushaho.
Ariko, ni ikibazo dusangiye mu nzego zose.”
Yakomeje agaragaza ko iki
kibazo kitari kuri bibiliya gusa, abihuza n’uko no ku isoko ibiciro bizamuka
umunsi ku wundi. Ati: “Ku isoko se bimeze bite? Wajyaga ugenda n’ibihumbi
bitanu, ukaza utengase ibintu byinshi cyane, ubu urajyana 200,000 Frw ukaza
ufite akantu kamwe gutya.
Ni ukuvuga ngo rero,
ihindagurika ry’ibiciro, amafaranga agenda ata agaciro, na Bibiliya ntabwo ari
akarwa ku buryo ibyo bibazo bitayireba. Kuko ntabwo tuyikorera hano, dufite
ahantu tuzicapishiriza nko muri Korea cyangwa mu Bushinwa, tubikora mu madolari
ntabwo ari mu manyarwanda.”
Aha niho Padiri yahereye asanisha guhenda kwa Bibiliya no kuzamuka kw’agaciro k’idolari, aho kugeza ubu riri kuvunjya 1,400 mu mafaranga y’u Rwanda. Ati: “Twebwe rero tuzana Bibiliya kandi dukoresha amadolari, urumva ukuntu ziba zihenze! Iyo zigeze hano rero, n’ubundi ntabwo twebwe tugurisha, ni ugushaka makeya ashoboka kugira ngo tuzongere tujye gushaka izindi. Ntabwo dushaka inyungu."
Yakomoje no ku bashaka indonke mu gucuruza Bibiliya bagenda batuburira abantu bazibagurisha ku biciro bihanitse cyane bitwaza ko zabuze ndetse zahenze mu buryo budasanzwe.
Perezida w'Inama y'Ubuyobozi y'Umuryango wa Bibiliya mu Rwaka akaba na Visi Perezida wa EPR, Rev. Julie Kandema na we yunze mu rya Padiri avuga ko kuba Bibiliya ihenze ku isoko ari kimwe n'uko n'ibindi bintu byose bihenze.
Ati: "Nk'uko twavuye ku kilo cy'ibirayi cya 200 Frw, tukiyemeza kugira ikilo cy'ibirayi cya 500/600 Frw, twumve ko Bibiliya twaguraga 1000 Frw,twiteguye kuyigura 10,000 Frw. Ni mu rwego rwo gushishikariza abantu gukoresha Bibiliya no kuyitunga, abantu bumve ko biteguye no kuyigendanisha n'ibiciro biriho. Uko bazamuye ibiciro ku birayi, bumve ko na Bibiliya harimo ibyo kurya by'umwuka bitunga umwuka, tugomba kwemera kuyigura ku giciro gikwiriye."
Yakomoje ku bivugwa ko hari abakomeje kuyitesha agaciro hirya no hino ku Isi, avuga ko bidakwiye.
Ati: "Ni igitabo cyamamaye mu by'ukuri, igitabo cyera, igitabo gitagatifu, kugitesha agaciro ni ukwikinira ntabwo mpamya ko byashoboka ariko na bimwe mu bitubesheje aha ni uko tuzaharanira ibishoboka byose kugira ngo ubutunzi buyirimo bukomeze kugera kuri benshi bashoboka, tuyishyigikira uko dushoboye."
Hashyizweho uburyo bwo gutanga
inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World
Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society
Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;
Mobile Money:
+250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044;
RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga
www.biblesociety-rwand.org/donate, gatanga inkunga yose ufite.
Umuryango wa Bibiliya ni
uw'abemeramana, ukaba uhuje amatorero ya Gikristo na Kiliziya Gatolika,
bakoresha Bibiliya kandi bemera Bibiliya nk'ijambo ry'Imana. Ufite intego yo
gutuma Bibiliya iboneka mu Rwanda, ikaboneka mu ngano ishoboka gutwarika, kandi
ikaboneka mu kinyarwanda.
Ikaboneka kandi ku giciro
cyoroheye buri wese. Uyu muryango ufatanya n'amatorero mu kuyisakaza mu
bakristu mu bihe bitandukanye. Uyu muryango ukorera Kacyiru, kandi ufite inzego
eshatu z'ubuyobozi.
Pastor Ruzibiza Viateur
usanzwe ari Umunyamuryango wa Bibiliya mu Rwanda avuga ko kuva mu 2013 abantu
bateraga inkunga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bamaze kugabanukaho 80%. Ubu
basigaranye 20% by'abatera inkunga. Avuga ko uyu mubare uhangayikishije kandi
utanga ishusho y'uko mu minsi iri imbere abaterankunga bashobora kuzaba
barahagaze.
Kugeza ubu mu Rwanda,
Bibiliya igura amafaranga ari hagati ya 9,000Frw na 15,000Frw. Kuri icyo giciro
ariko haba hatanzweho inkunga n'abafatanyabikorwa 20% uyu muryango usigaranye
kuko benshi cyane bayiteye umugongo.
Abo bacye basigaye babaye
nabo badahari, Bibiliya yaba igura agera ku bihumbi 70 Frw. Inkunga izatangwa
muri "Shyigikira Bibiliya", izatuma igiciro kiriho ubu cya Bibiliya
kigabanyuka, bityo byorohere cyane abanyarwanda kuyitunga.
TANGA IGITECYEREZO