RFL
Kigali

USA - Enric Sifa wakuriye ku muhanda yashinze ikigo yise MyiBOBO kizafasha abana bo ku muhanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/08/2015 13:57
1


Umuhanzi w’umunyarwanda Enric Sifa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) wakuriye mu buzima bwo ku muhanda akiba mu Rwanda, yamaze gushinga ikigo yise MyiBOBO(Soma Mayibobo) kigamije gufasha abana baba mu buzima bugoye bwo ku muhanda.



Eric Nshimiyumuremyi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Enric Sifa ni umuhanzi w’umunyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise “Ingorofani ihindutse indege” ivuga ku buzima bugoye bwo ku muhanda yanyuzemo nyuma Imana ikamuhindurira amateka. Enric Sifa yakuriye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kayonza. Nyuma yo kuva ku muhanda, akaza kwamamara mu muziki, yahise yigira muri Amerika ubu niho yibera.

Umuhanzi Enric Sifa yibera muri Amerika

Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, Enric Sifa udatinya guhamya ko yabayeho mayibobo akarara ku muhanda mu gihe cy’ubwana bwe, yavuze ko yamaze gushinga ikigo yise MyiBOBO ndetse kikaba cyaratangiye gukora aho kimwe cya kabiri cy’amafaranga ava muri icyo kigo, ayafashisha abana bo mu Rwanda baba ku muhanda mu buzima bubi nawe yabayemo. Iki kigo MyiBOBO cya Enric Sifa cyamaze gufungura inzu ye bwite itunganya umuziki. Enric Sifa asobanura icyamuteye gushinga iki kigo, yagize ati:

MyiBOBO ni ikigo nashinze gisobanura umwana wo ku muhanda uba mu buzima nanjye nabayemo. Nashatse gushinga ikigo gifite izina risobanura ko buri kintu cyose gishoboka ku muntu wese kugeza no ku mukene uri hanyuma y’abandi. 50% by’inyungu izajya iva mu bicuruzwa na serivisi zihabwa abakiriya b’ikigo cyanjye MyiBOBO azajya afasha abana bo ku muhanda. Nakoresheje amafaranga yanjye mu gufasha abana bakennye bo mu Rwanda no mu bindi bice.

Enric Sifa

Umuhanzi Enric Sifa wahoze ku muhanda, yashinze ikigo kigamije gufasha abana bo ku muhanda

Kuri ubu Enric Sifa yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umugore we Whitney Ferrin bambikanye impeta mu kwezi kwa Kanama 2014. Tariki ya 09/05/2015 nibwo Enric Sifa yashyikirijwe impamyabumyi ye mu bijyanye n’imiyoborere mu bucuruzi n’ubumenyi bwa politike (Busness Administration and Political science) muri Warner Pacific College. 

Whitney Sifa

Enric Sifa abanye neza n'umugore we Whitney Sifa nyuma yo kwambikana impeta

undefined

Enric Sifa ku munsi w'ubukwe bwe hamwe na Whitney Ferrin 

Enric Sifa yasoje amasomo y’ikiciro cya mbere cya kaminuza, yongera gushimira Imana yahinduye ingorofani indege

Enric Sifa nyuma yo gusoza icyiciro cya mbere cya kaminuza

REBA HANO INDIRIMBO SI NJYE MWAMI YA ENRIC SIFA ARI HAMWE N'ITSINDA HINDURWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Ikigo se gifite icyicaro hehe ino? Iyo studio ikorera he mu Rwanda? Ubu nawe araje abeshye ngo ikigo ubundi asabirize amafr yishyirire mumufuka.





Inyarwanda BACKGROUND