Kigali

Apotre Paul Gitwaza yagize icyo atangaza ku byamuvuzweho byo kujya ikuzimu no kurara mu isanduku y’abapfu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/08/2015 10:56
27


Mu ntangiriro z’uyumwaka wa 2015 nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye hasohotse inkuru ivuga ko Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi yaba ajya ikuzimu ndetse ko iwe mu rugo rwe ngo ahafite icyumba kitavogerwa kirimo isanduku yiberamo. Nyuma y’igihe kinini yaranze kugira icyo abitangazaho, ubu yagize icyo abivugaho.



Iyi nkuru yanditswe kuri Apotre Paul Gitwaza umuyobozi wa Zion Temple akaba n’umuyobozi wa PEACE Plan ihuza amadini n’amatorero ya Gikristo yo mu Rwanda, yateje urujijo mu bakristo benshi n’abanyarwanda muri rusange ndetse kugeza n’uyu munsi hari benshi babifashe nk’ukuri ko Gitwaza arara mu isanduku ahanini bitewe no kuba Apotre Gitwaza yaririnze kugira icyo abitangazaho.

Muri iyo nkuru yanditswe kuri Apotre Gitwaza ikababaza abakristo by’umwihariko abo mu itorero Zion Temple yavugaga ko umugore wa Gitwaza, Pastor Angelique Nyinawingeri ngo yaje guhahamuka nyuma yo gusanga umugabo we mu isanduku y’abapfu mu gihe yari amaze kumuherekeza ku kibuga cy’indege agiye hanze mu ivugabutumwa ariko yagera mu rugo yakwinjira mu cyumba yari yaramubujije kujyamo, asangangamo isanduku yayifungura ngo agasangamo umugabo we.

Pastor Angelique Nyinawingeri(ibumoso)umugore wa Apotre Gitwaza byavuzwe ko yahahamutse abonye umugabo we mu isanduku

Iyo nkuru ariko ntiyahawe agaciro n’abakristo batari bacye na cyane ko icyo gihe umugore wa Gitwara atari mu Rwanda ahubwo yabaga muri Amerika. Bakaba barayifashe nk’ikinyoma kigamije guharabika umukozi w’Imana, akaba ari nayo mpamvu Apotre Paul Gitwaza yamaze igihe yaririnze kugira ibyo ayitangazaho haba mu itangazamakuru ndetse no mu bakristo bari batewe urujijo n’iyo nkuru.

Tariki ya 8 Kanama 2015 ubwo yimikaga Apotre Bizimana Abraham n’umugore we Apotre Liliane Mukabadege mu muhango wabereye Kimisagara ku itorero Umusozi w’Ibyiringiro, Apotre Paul Gitwaza yavuze ko mu bwami bw’Imana ariko bimeze ngo ntibashobora gutuka umuvugabutumwa mu gihe Apotre ahari, ati

(Apotre) ni urugi rwo hanze nirwo bakubita kugira ngo bagere ku rugi rw’imbere, ikintu cya mbere kiranga intumwa kurusha ibindi ni imibabaro. Ni ukuri kw’Imana iyaba uyu murimo ari uw’umuntu yihamagaramo mba nareguye nkajya gushaka ubuzima nk'abandi bose.

Apotre Paul Gitwaza ngo ni kenshi yifuje kwegura kubwa Apotre kubera ibimuvugwaho bimusebya

Yakomeje avuga ku nkuru iherutse kumwandikwaho y’uko aba mu isanduku y’abapfu, ashimira Apotre Liliane na Apotre Bizimana bamuzirikanye bakamusengera akaba ari nayo mpamvu yahaswe kubimika ndetse agahamya ko atabimitse yaba ari imbwa. Apotre Gitwaza yavuze ko kumutuka bitamubabaza ahubwo bimushimisha kuko aba yababereye umugisha bamuvuga nabi abana babo bakabaho neza, ibyo kuri we ngo biramushimisha. Apotre Gitwaza yagize ati:

Abantu benshi babeshejweho n’amagambo, bigomba kubaho kuko hari abubaka amazu hari abarihira abana babo amafaranga y’ishuri kubera gusebya abandi kandi nabo Imana ibahe umugisha. Niba rero gutuka Gitwaza byatuma abaho neza nakomeze, tugomba kuba umugisha mu buryo bwose. Niba umuntu kubaho kwe ari ukuntuka, njye sinababara ahubwo ni umugisha. Ndashima Imana ko mu Rwanda hakomeje kuboneka aba Apotres benshi hari abatanze imigongo yabo ngo bayishishure kugira ngo abandi bazayigendeho, uwanjye warashishutse ndetse warakomeretse ariko ndashima Imana ko habonetse abajya mu mugongo wanjye.

Apotre Dr Paul Gitwaza uhamya ko kumutuka ari umugisha,ubwo yimikaga aba ba Apotres yavuze ko atabimitse yaba ari imbwa

Apotre Dr Paul Gitwaza avuga ko akurikije imibabaro n’ibibazo byinshi yahuriye nabyo mu murimo n’umuhamagaro w’Intumwa, ngo abaye ariwe wihamagaye, kuri we yakabaye yareguye akareka kuba Intumwa akajya gushaka ubuzima nk’abandi bose akajya ahantu abantu batamutuka, ariko kuko yahamagawe n’Imana niyo mpamvu ngo akiri mu nshingano.ati “Ugura ishati bati yibye amaturo, wagura urukweto ngo ni amaturo, akantu kose ufite ngo ni amaturo, basi mujye muyaduha ariko mushime Imana”

Gitwaza

Apotre Gitwaza ababazwa no kuba akantu kose yiguriye abantu bavuga ko ari amaturo

Apotre Dr Paul Gitwaza agereranya umuhamagaro w’Intumwa mu Rwanda nk’ikibuye kiremereye gikubiswe mu mazi kuko amazi ahita azamuka. Ibyo yabivuze atanga ingero z’ibyagiye bimuvugwaho nyuma yo kuba Intumwa kuko yahaswe ibibazo bitandukanye bamubaza ibyo yadukanye by’Intumwa aho abikuye kuko ngo intumwa bazi ari 12 gusa. Gitwaza ati

Iyo umuntu yirirwa avugwa cyane byaba byiza byaba bibi, biba bigaragara ko hari pression arimo ashyira ku bantu noneho bakazamura amazi. Kuvugwa gutukwa gusebywa n’ibindi ni uko haba hari influence quelque part uba ufite mu mitima y’abantu, hari ibibazo uba wateje abantu cyangwa ibisubizo kuko iyo umuntu yasubijwe arishima, iyo yababajwe araboroga.

Apotre Paul Gitwaza ahamya ko  kuba avugwa cyane ari ukubera imbaraga z'ibyo aba yacengeje mu bantu

Apotre Gitwaza avuga ko Imana yashyizeho Guverinoma yo mu ijuru kugira ngo ibashe kuyobora itorero, ikaba igizwe n’imirimo itanu ariyo Intumwa, Umuhanuzi, Umuvugabutumwa, Umushumba n’Umwigisha. Muri iyo Guverinoma, Intumwa ngo niyo ibazwa ibintu byose, akaba ari nayo mpamvu nawe nk’umwe mu ntumwa za mbere zageze mu Rwanda, yatutswe, akavumwa n’ibindi byinshi byagiye bimuca intege. 

Gitwaza

Apotre Dr Paul Gitwaza ahamya ko kuba Intumwa ari ukwiyemeza gutukwa no kurenganywa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uuuu9 years ago
    yego Apotre wacu, Yesu akomeze kugukoresha, abavuga bo bazakomeza bavuge. ariko ubwami bw'Imana buzatera imbere uko bizagenda kose
  • 9 years ago
    Komera kunshingano abagusebya bo ni ngombwa kuko na Yesu ubwe yabanye n'abantu ark nibo bamubambye kd byaringombwa ngo umugambi w'Imaba usohore yaragize ati bazabarenganya babange kuko mutari ab'isi komera Imana ukorera izaguhemba
  • 9 years ago
    Apotre Imana ikomeze iguhe imigisha ureke abavuga kuko kuri y'isi abantu baravuga (tuhendereye nakazi ya mungu tuhace batu baseme Amin)
  • Felix nzoyiramya mashako9 years ago
    Mukozi wimana ndakunda cyane kandi wihangan mukomez kuvugir mana izokugororera iman ikuzigam kand ikwoger amavut ikomez uyamamaz mumahang ,gutuk umushumb wiman numuvum ariko iman ishimwe ko wabasabuy umugish kandi data wo mwijur ababarire
  • 9 years ago
    mutoni,yesu yabwiye intumwa ze ati nimubona abisi babanze muzamenye ko babanje kunyanga ,ati bazabashyira mumazu y'imbohe babarenganya ndetse bazabica ,none wowe ishime witere hejuru kuko si inzu y'imbohe ndetse si nuruphu apotre!kandi yesu ati hahirwa uwo ibyange bitazagusha,AMEN
  • uwineza kahn9 years ago
    iyo Imana yagutoranyije benshi batangira kubazanya NGO mbese Imana yuriya IBa he he? Gitwaza nakore umurimo w'Imana areke abavu gabavuge bazageraho bahore
  • hahahha9 years ago
    Sha gitwaza arabaragira umva ko bagira ngo iki. Burya ubutekamutwe hari abo buhira ibihe byose. yewegayewegaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
  • nduwayo9 years ago
    WAVUZE NK'UMUNYABWENGE NDETSE UFITE UMWUKA W'IMANA, Erega hari abatunzwe n'amagambo, kandi imana ishimwe ko abana babo bariye kubera Gitwaza yavuzwe, nukuri yesu aguhe umugisha, TURAGUKUNDA CYANE.
  • neyo9 years ago
    koko murino yiki gihe uumunu arifata akiyita ngo ni intumwa koko!!!ni hatari kweri!
  • 9 years ago
    Waouh! uyu ni umukozi w'Imana koko! yavuze neza kabisa: ngo ababeshywaho no kumutuka Imana Ibahe umugisha kuko bituma babaho. Very deep soul!
  • 9 years ago
    Nyagasani ajye agushoboza mubihe bigoye. Icyampa nanjye akambashisha.
  • INGABIRE M9 years ago
    THX,ntanubwo uri intumwa gusa ahubwo uri n imboni ya benshi Dad.ibitutsi byinshi birutwa nisengesho ry ukiranuka umwe.
  • diye sniper9 years ago
    Apotre, ibyo uvuze reka ababona ibyo kurya bakuvuze bakomeze bavuge kndi Imana yaguhamaye ntizagukoza isoni...Imana ikomeze ikizamure
  • diye sniper9 years ago
    Apotre, ibyo uvuze reka ababona ibyo kurya bakuvuze bakomeze bavuge kndi Imana yaguhamaye ntizagukoza isoni...Imana ikomeze ikizamure
  • aniceth hatungimana9 years ago
    Bibaho mugikorwa cuhoraho nayesu yaravuzati muragowe mugiha abantu bosa babavuga neza
  • 9 years ago
    apotre komeza ukore icyo imana yakuhamagariye.reka bafite icyo bavuga bavuge.komeza ubasabire imigisa gusa.ni mucristo wawe alain
  • Placide Muhumuza9 years ago
    Apotre malgre les circonstances du temps present que vs etes entrain de traverser tenez fort et courage c'est normal puisque Vs ne saurez jamais vrement qui vs etes sans etre pressionne',vs l'avez bien dit Que Dieu vs Benisse richessement et Qu'Il vs guide!
  • Umuhoza fanny9 years ago
    komereza aho man of God abashaka kuyomba imirari nuko ubawabataye hanze amabanga yabo yagiye hanze bagiye kubura amahaho .turikumwe abowa haye inzira genderwamo tukurinyuma . Nyagasani akomeze akuzuze
  • 9 years ago
    ni IMANA YAGUSIZE NTAWUZIGERA AKUBURANYA AMAVUTA YAWE.Iyo umuntu ananiwe kuba umukristo ananirwa no kuba umunyarwanda ngo agire indangagaciro ye guharabika umushumba koko...niba atanemera ko ushumbye ananirwa no kwemera ko uri muruhando rwababyeyi.NJYE sindi umukristu wa zion temple ariko uwo ndi we wese ...nzi ko URI UMUKOZI WIMANA .GOD BLESS YOU MAN OF GOD
  • Nzobireba philippe9 years ago
    Muhumurike kukobenshi kwisi barabumva bagakizwa kandi uziko iyusengira abarwaye bamwe ukumvako bavugango tureketugende nibande bagenda nibande bahunga nabadayimoni baba barimobavuga reronabo niko ubutumwabubabgabagezeho abonabadayimoni bababataka nimukomere murekegu cyikintege kuko urugendo rukirirurerure kanditurabasengeye ngomukomere mumbaraga za yesu nyishi ziruta izo kugirango mugume munesha ibyobishaka gutuka umurimo wadata womwijuru.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND