Irebe Natasha wiga mu mwaka wa kane MPC mu kigo cy’abakobwa cya Fawe niwe waraye yambitswe ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Miss high school) mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, mu birori byaranzwe n’udushya twasize amateka mu marushanwa ya ba nyampinga mu Rwanda.
Ni mu birori byabereye muri Kigali Serena hotel, aho abakobwa bagera kuri 18 bari babukereye baje guhatanira iri kamba ryari risanganywe Miss Umutoni Barbine waryegukanye umwaka ushize, ndetse uyu akaba yaraje no kuba igisonga cya 4 cya Miss Rwanda 2015.
Umutoni Barbine ubwo yiyerekaga abitabiriye ibi birori. Uyu mukobwa nyuma yo kwitwara neza muri Miss Rwanda akirangiza amashuri ye yisumbuye byatumye abana benshi biyumva muri iri rushanwa rya Miss High School
Muri ibi birori hagaragayemo cyane urungano rw’urubyiruko rwiga mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye mu mujyi wa Kigali bari baje gushyigikira bagenzi babo. Hagaragaye kandi ababyeyi n’abavandimwe ba bamwe mu bakobwa bahataniraga iri kamba, gusa hakaba nta muyobozi muri Minisiteri y’Umuco na Siporo cyangwa iy’Uburezi wigeze ahagaragara.
Byari ibirori binogeye ijisho
Nubwo byari ibirori by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, muri rusange imitegurire y’iki gikorwa yari ku rwego rwiza ndetse umuntu yavuga ko bateye intambwe ijya imbere ugereranije n’umwaka ushize nubwo nabwo hatabuzemo udokosa tumwe na tumwe twagiye twigaragaza.
Mu gusubiza benshi muri bo bari intyoza mu kuvugira mu ruhame gusa hari abandi nabo bagaragazaga intege nke
Twinjiye muri iki gikorwa nyirizina ibirori byatangiye ahagana saa moya, aho abakobwa bahatanaga bari baturutse mu bigo bitandukanye by’umujyi wa Kigali baserutse mu buryo butandukanye, aho bigaragaje mu ntambuko bambaye imyenda isanzwe, imyenda y’umuco, imyenda y’ibirori ndetse banagaragara mu myambaro bihimbiye kubera ubusobanuro runaka cyangwa ubutumwa bashaka gutanga.
Byagaragaye ko bitoje neza, aho benshi muri bo mu gusubiza bagaragazaga kwiyizera no kudategwa yaba mu ndimi z’amahanga n’ikinyarwanda. Gusa aba bakobwa aho baje kwemereza benshi ni mu bijyanye n’imyambaro bahimye, aho buri wese yagaragaje umwihariko mu buryo bwe n’ibisobanuro bushimangira impamvu yahisemo kwambara gutyo, ariko bigeze ku mukobwa witwa Kabano Sharon Amanda wiga St Patrick waje mu ishusho y’ingagi zo mu birunga bitungura benshi, maze avuga ko yahisemo kwambara gutyo kubera yashakaga guha isomo abitabiriye ibi birori n’abanyarwanda bose muri rusange ko bakwiye kubungabunga parike no guha agaciro ibyiza nyaburanga, ibi byanaje guhesha uyu mukobwa ikamba rya Miss Creativity.
Uyu mukobwa agitunguka imbere y'abantu yatunguye benshi
Ibyo yikoraga byatumye buri wese amuhanga amaso agira amatsiko yo kureba uwo ariwe
Yashyize ahishura isura ye, ahita ahabwa amashyi menshi mu gihe yarataranasobanura impamvu yahisemo kwambara muri ubu buryo
Ngo aterwa ishema no kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitatu byo muri Afrika bigira ingagi
Kabano Sharon Amanda wiga Ubukerarugendo aha yarasubijemo isura ye y'ingagi
Buri wese yari yarimbye mu buryo bwe bwihariye
Uyu Gretta Teta wiga Gashora Girls School yaje kuba igisonga cya kabiri ndetse aba uwa mbere wegukanye amakamba menshi, harimo ikamba ry'ubwiganze bw'abafana hamwe n'iry'umunyabwenge kurusha abandi
Guelda Shimwa yaje kuba igisonga cya mbere cya Miss High School 2015
Nawe imyambarire ye yashituye benshi
Aha arasobanura impamvu yahisemo kwambara muri ubu buryo
Aba bana babakobwa bagiye bagaragaza udushya twinshi twatunguye benshi mu bitabiriye
Uyu we atewe ishema no kuba umusirikare agatabara igihugu aho rukomeye
Ku myaka ye 16 Irebe Natasha wiga Imibare, Ubugenge n'Ubutabire(math physic chemistry) niwe waje guhiga abandi yegukana ikamba rya Miss High School ritaha muri Fawe rivuye muri LDK
Nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka mu nshuro zose zari zateganyijwe nkuko twazigarutseho hejuru, aka kanama nkemurampaka kaje guhitamo abakobwa batanu ba mbere, maze bongera kubazwa ibibazo, nyuma y’ibisubizo batanze n’uburyo bagaragara muri uyu mugoroba byaje kurangira Irebe Natasha ariwe ubaye Miss High School, igisonga cya mbere aba Guelda Shimwa mu gihe uwitwa Gretta Tetta yabaye igisonga cya 2.
Aba nibo bakobwa batanu ba mbere baje kuvamo Nyampinga n'ibisonga bye bibiri
Miss Umutoni Barbine ahoberana na Irebe Natasha wari umaze guhamagarwa nka Miss High School 2015
Nyampinga hamwe n'ibisonga bye bibiri
Miss High school 2015, Irebe Natasha ubwo yabazwaga uko yakiriye iri kamba nicyo yumva yihaye nk’inshingano nyuma yo kuryagukana, yagize ati “ Naje byiteguye kubera ikizere nari mfite ari nacyo cyanteye kwitabira aya marushanwa. Nzabera urugero rwiza abandi, kubera ko abantu iyo bumvise ngo umuntu yabaye miss baba bumva ko agiye guhita ata umuco agatangira kujya kwiyandarika n’ibindi, ariko siko bimeze mu by’ukuri ndashaka kubera urugero rwiza abandi, mbese nkababera nk’ishusho bareba.”
Mu gihe iri rushanwa rya Miss High School ritavugwaho rumwe hano hanze, aho bamwe barinenga bavuga ko ridakwiye, ababivuga bakarishinja kurangaza abana aho gukurikirana amasomo bakararurwa n'aya marushanwa y'ubwiza akanabatesha umwanya, ku ruhande rw'umubyeyi wa Irebe Natasha wari waje no kumushyigikira yavuze ko atewe ishema n'umwana we, ndetse ko ari nawe wamuhaye uruhushya rwo kuryitabira nyuma yo kubimusaba. Ibi uyu mubyeyi akaba abihurizaho n'abandi babyeyi bari baje gushyigikira abana babo, aho bamwe mu babyeyi baganiriye n'inyarwanda.com badutangarije ko basanga kuba abana biga mu mashuri yisumbuye bakwitabira aya marushanwa bitagakwiye kubonwamo ikibazo kuko ahubwo bibafungura mu mutwe bikanatuma biremamo ikizere.
Hari bamwe bifuza ko iri rushanwa ryacika burundu mu mashuri yisumbuye, abandi bakarishyigikira
Tubibutse ko uretse nyampinga n'ibisonga bye, muri Miss High School 2015 hatsindiwe andi makamba agiye anyuranye nkuko twagiye tubigarukaho hejuru, harimo nyampinga uburwa n'amafoto(Miss Photogenic)wabaye Uwase Phiona wiga muri AIPER Nyandungu, Nyampinga watowe wishimiwe na bagenzi be bose bahatanaga kubera imibanire ye(Miss congeniality)wabaye Mimy Divine Umutoni wiga SOS, Nyampinga wagaragaje umwihariko n'udushya(Miss Creativity)yabaye Kabano Sharon Amanda, Nyampinga w'umunyabwenge(Miss Bright) yatowe hagendewe ku manota buri wese wahataniraga iri kamba yagize mu ishuri mu masomo ye, aho ryegukanywe na Teta Gretta nkuko twabivuze wanabaye Nyampinga wari ushyigikiwe cyane n'abafana(Miss Popularity).
Teta Gretta mu ifoto y'urwibutso hamwe na babiri mu bari bagize akanama nkemurampaka
Uwase Phion hamwe na Rudasumbwa wa SOS wari witabiriye ibi birori ari nawe wamwambitse ikamba rye
Mimy Divine Umutoni yambitswe ikamba na mugenzi we wari wabaye Miss Congeniality umwaka ushize
Miss Creativity, Kbano Sharon Amanda hamwe na Rudasumbwa wa IPRC wari witabiriye nawe ibi birori
Mu gihe byagiye byigaragaza ko mu marushanwa yaba Nyampinga muri za kaminuza zitandukanye hano, hagaragaramo guhangana hagati y'abafana bamwe bakomera(bavugiriza induru abo badashyigikiye), ibi birori bya Miss High School byo byerekana itandukaniro kuri ibyo, dore ko aha buri wese mu bahatana uko ageze imbere y'abantu ahabwa amashyi ukabona ko harimo kwidagadura mu buryo bwo kubahana n'ikinyabupfura muri rusange ugereranije na bakuru babo bo muri kaminuza, uyu akaba ari umuco mwiza umuntu yashimira abitabira Miss High School.
Nyampinga yegukana ibihumbi 150 by'amafaranga y'u Rwanda hamwe n'izindi mpano, naho ibisonga bye, icya mbere kigahabwa ibihumbi 100, uwa kabiri ibihumbi 50 bose hageretseho impano zinahabwa buri wese witabiriye iri rushanwa. Kuba ibi bihembo biri hasi ntacyo bivuze kuri aba bana bitabira aya marushanwa kuko bakubwira ko ikiba kibaraje ishinga atari amafaranga ahubwo ari urukundo n'ubushake bwo kwigaragaza muri aya marushanwa benshi bemeza ko ari irembo ryo gukabya indoto zabo.
Aba ni bamwe mu bari bakurikiranye ibi birori, biganjemo urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye y'i Kigali hamwe na babyeyi bari baherekeje abana babo
Andi mafoto agaragaza ibihe by'ingenzi byaranze ibi birori turabararikira kuyareba ahashyirwa album z'ibirori ku rubuga rwa inyarwanda.com mu masaha ari imbere
TANGA IGITECYEREZO