Mu gihe habura iminsi mike umuhanzi Serge Iyamuremye agataramira abakunzi be mu gitaramo yise Celebration night kizaba kuwa 23 Kanama 2015 muri Kigali Serena Hotel, The Ben na Bruce Melody ni bamwe mu bishimiye iki gitaramo bakaba basabye abakunzi babo kuzacyitabira.
Nk’uko babitangaje bakoresheje Intagram, The Ben na Bruce Melody bishimiye cyane igitaramo gikomeye Serege Iyamuremye yateguye aho azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Patient Bizimana, Dudu, Brian Blessed, Beauty For Ashes n’abandi. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw ndetse na 10.000Frw mu myanya y’icyubahiro.
Umuhanzi Serge Iyamuremye yiteguye gutaramira abakunzi be
Bruce Melody uhamya ko ari umukristo mu itorero rya ADEPR ndetse muri iyi minsi akaba yatangiye gukora indirimbo zihimbaza Imana, yavuze ko Serge Iyamuremye ari umuhanzi w’umuhanga cyane, yagize ati “Mbararikiye kureba uyu musore (Serge Iyamuremye) kabisa ni umuhanga”.
Bruce Melody ahamya ko Serge Iyamuremye ari umuhanzi w'umuhanga, akaba yasabye abakunzi be kuzajya kumushyigikira
The Ben kuri ubu uri ku mugabane wa Amerika, uyu akaba yarahoze aririmba indirimbo zihimbaza Imana, tugenekereje ubutumwa yanditse mu rurimi rw’icyongereza, The Ben yagize ati “Nishimiye cyane igitaramo cy’inshuti yanjye Serge Iyamuremye kizaba kuwa 23 Kanama, ndahamagarira abantu banjye bari mu rw’imisozi igihumbi kuzashyigikira uyu mukozi w’Imana Serge.”
Umuhanzi The Ben yasabye abakunzi be kuzitabira igitaramo cya Serge Iyamuremye
Mu kiganiro na inyarwanda.com, Serge Iyamuremye yadutangarije ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure, akaba ahamya ko abazitabira igitaramo cye bazabona Serge batari bazi kuko bazataha bishimiye cyane igitaramo cye giteguwe neza kandi kizarangwa n’ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana. Ati
Ni concert nateguye yitwa Celebration night, izajya iba nka nyuma y’amezi atanu cyangwa nyuma y’umwaka. Ni iyerekwa nahawe n’Imana nibwo igitangira. Tuzahimbaza Imana mu buryo budasanzwe batari banziho, icyo bazabona muri icyo gitaramo ni uko bazabona Serge batari bazi.
Usibye Bruce Melody na The Ben nk'abahanzi nyarwanda bakomeye bakora umuziki usanzwe bagaragaje ko batewe ishema n'impano iri mu muhanzi Serge Iyamuremye uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, King James nawe ni undi muhanzi ukomeye hano mu Rwanda ukunda cyane ibihangano bya Serge ndetse kubera uburyo akunda uyu muhanzi, yaje kumutera inkunga amukorera amashusho y'indirimbo 'Arampagije" ari nayo Serge yamenyekaniyeho cyane ndetse n'ubu ikaba igikunzwe na benshi.
Itsinda Beauty For Ashes Rwanda rizaba ryitabiriye iki gitaramo
Mbere y'uko akora igitaramo cye kizaba ku wa 23 Kanama 2015 muri Kigali Serena Hotel, Serge Iyamuremye yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Yawe". Serge Iyamuremye akaba ari umwe mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane dore ko buri mezi abiri ashyira hanze amashusho y'indirimbo nshya. Serge ni umukristo mu itorero Evangelical Restoration rya Kicukiro.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA SERGE IYAMUREMYE YITWA YAWE
TANGA IGITECYEREZO