Umuhanzi Bruce Melodie yakunze kujya ahishahisha umwana we akenshi ahamya ko abiterwa na nyina umubyara kuko ngo amubuza ko umwana we yazakura yisanga mu itangazamakuru gusa kuri uyu wa kabiri yashyize hanze ifoto ye anagaragaza ishema aterwa no kuba amufite.
Bruce Melodie watangiye guhisha umwana we kuva akiri mu nda ya nyina, ibyo abenshi bafataga nko kumwihakana, we yahamije ko ari itegeko yari yarahawe na nyina ndetse na we agasanga ari icyemezo cyiza kuko batifuza ko umwana wabo yazakura asanga yaramaze kugera mu itangazamakuru kandi wenda tazabikunda, ubu yamaze kumushyira ku mugaragaro.
Yamuhaye isezerano nk'umubyeyi
Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, Itahiwacu Melodie yashyizeho ifoto y’umukobwa we iherekejwe n’amagambo akomeye agira ati “Ni umugisha kuri njye, igitangaza, impano y’ubuzima bwanjye, byase nkomora ku Mana. Ni we nkomoko y’imbaraga zanjye, akwiriye kwishima no kubaho mu buzima buzira umuze. Ndagukunda gikomangoma cyanjye(my princess), nzagukorera ibyo umubyeyi akorera umwana”
Itahiwacu Britta umukobwa wa Itahiwacu Bruce
Ubwo twavuganaga na Bruce Melodie mu minsi yashize ubwo yihakanaga umwana we akaza kumwemera yamaze kuvuka, yadusubije ko byose bari barabyumvikanyeho na nyina dore ko bombi bamufiteho uburengazira bungana.
Soma hano inkuru y’uko yabisobanuye
Mu minsi yashize kandi nanone mu bitangazamakuru hadutse umukobwa uvuga ko atwite inda nkuru yatewe na Bruce Melodie uhakanira kure aya makuru gusa benshi bakaba bibaza niba bitaba ari nk’uko byagenze ku mfura ye.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi 10 bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star kirimo gihatanirwa ku nshuro ya 5, akaba ari umwe mu bahabwa amahirwe yo kuryegukana, dore ko afite umubare munini w’abafana ndetse n’ijwi ry’umwimerere rinyura amatwi ya benshi
TANGA IGITECYEREZO