RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Habimana Hassan yitabye Imana

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/07/2015 9:15
3


Habimana Hassan yari umukinnyi wa filime utaramamara muri sinema nyarwanda akaba yarakinnye muri filime Butorwa nka Mivumbi ndetse anamenyekana nka Jack muri Catherine, yitabye Imana.



Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera Hassan yamenyekanye kuri uyu munsi ariko yitabye Imana tariki 8 Nyakanga nk’uko Muniru Habiyakare bakoranye muri filime Butorwa ndetse na Catherine yabitangarije Inyarwanda.com, akaba yarazize indwara y’impyiko.

“Habimana Hassan yari umusore w'ingaragu. Yinjiye muri cinema muri 2013. Yakinnye muri Catherine Part 2-3 yitwa Jack akina no muri Butotwa 2 yitwa Mivumbi. Yari umusore ukunda abantu akanabana nabo neza by’umwihariko akunda sinema cyane. Yakundaga Siporo. Yari atuye mu Gitega I Nyamirambo yibana, akaba yasize nyina na barumuna be 2. Yishwe n’impyiko yarwaye iminsi 4 ntabwo yarwaraguritse. Imana imwakire mu bayo, gusa itwaye umuntu ukomeye kuri njye.” Aya ni amagambo ya Habiyakare Muniru bakinanye akaba yaranamuyoboye muri izi filime uko ari 2, ubwo yatangazaga inkuru y’urupfu rwa Hassan ku munyamakuru wa Inyarwanda.com n’agahinda kenshi.

Hassan

Agakarita gakubiyemo amafoto anyuranye ya Hassan kakozwe na Muniru amusezeraho

Muniru kandi wamenyekanye nka Nemeye muri filime Catherine, yadutangarije ko Hassan yapfuye  atarangije gukina Butorwa igice cya 3 hakaba hari hasigaye uduce duke, kugeza ubu bakaba bataramenya icyo bagomba gukora.

Imana imwakire mu bayo kandi abasigaye bakomeze bagire ukwihangana!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugema abdoul 8 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira yagure imvaye kandi ishyiremo urumuri
  • 8 years ago
    imanaimwakiremubayo
  • Iyaremye Yves8 years ago
    Imana Imwakire mu bayo pe twamukundaga nk'umukinnyi mwiza gusa Imana yamukunze kuturushye icyampa n'aho agiye akazabona ijuru yakiniramo na cinema akatubera ambasador





Inyarwanda BACKGROUND