Mu gihe cy’impeshyi nicyo gihe habamo ubukwe ku bwinshi ndetse n’ibindi birori binyuranye. Kwambara neza ni kimwe mu bigaragaza neza abakoze ibirori ndetse n’ababyitabiriye. Iduka rya Ian Boutique rikaba ryarabazirikanye rizana imyenda igezweho yo mu birori bitandukanye ryakuye muri Turikiya.
Uko iminsi igenda ihita niko amoko y’imyenda mishya agenda akorwa n’abadozi b’abahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye. Kuri ubu iduka Ian Boutique rikaba ryaramaze kuzanira abakiriya baryo imyambaro igendanye n'igihe cyane cyane amakoti meza y’abagabo ndetse n’imyenda y’abagore batumije mu gihugu cya Turukiya.
IAN BOUTIQUE imaze kuba ubukombwe mu kwambika abitabira ibirori
Amakanzu anyuranye kandi agezweho niyo usanga muri IAN BOUTIQUE
Kwambika abageni ni umwihariko wa IAN BOUTIQUE
Amakoti y'abagabo agezweho urayahasanga
ERIC Birasa,umuyobozi wa IAN BOUTIQUE mu muhango wo gutangaza nyampinga w'u Rwanda, aho yari yambitse abakobwa bose bari bitabiriye iri rushanwa
Uretse iyi myambaro mishya, serivisi nziza abagana iri duka basanzwe bahabwa ntiyigeze ihinduka ndetse ubuyobozi bwa Ian Boutque burasezeranya ababagana ko ibiciro biri hasi kuburyo uhageze wese bamufasha kurimba no kurimbisha abantu be bazitabira ibirori yateguye. IAN BOUTIQUE ni iduka ry’imyenda rimaze kubaka izina rikomeye mu mujyi wa Kigali aho ryambika abitabira ibirori byiyubashye nk’ubukwe n’ibindi. Iri duka kandi rimaze kumenyekana nka rimwe mu maduka akomeye yitabira gufasha ibirori byo kumurika imideli n’ubwiza by’umwihariko rikaba ariryo duka ryambitse abakobwa bose bahataniraga ikamba ryanyampinga wu Rwanda 2015.
Ian Boutique iherereye mu isoko rishya ry’umujyi wa Kigali(Kigali City Market), mu nyubako ya 2. Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788425242.
TANGA IGITECYEREZO