Nyuma y’imyaka ine amaze mu gihugu cy’u Buhinde ku mpamvu z’amasomo, umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, kuri ubu harabura amasaha macye ngo agere mu Rwanda ahari inshuti n’umuryango we .
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki ya 9 Nyakanga 2015, Israel Mbonyi umukristo mu itorero rya Restoration Church Masore ryahoze Casabonita, yatangaje ko agiye gufata rutemikirere(indege) igomba kumuzana mu Rwanda, akazagera i Kanombe ku kibuga cy’indege ejo kuwa gatanu isaa munani z’umugoroba(2.00 pm). Israel Mbonyi aganira n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, yagize ati:
Ubu ndi Airport (ku kibuga cy’indege),…Chenai….. nzagera Kigali ejo saa munani z’amanywa(2.00 pm)
Israel Mbonyi
Israel Mbonyi umusore w’imyaka 23 y’amavuko ni umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda, nyuma y’umwaka umwe gusa amenyekanye muri muzika. Benshi mu bakunzi b’ibihangano bye bifuza kumubona imbonankubone dore ko indirimbo ze zumvikana ku maradiyo bakaba banyotewe no kuzataramana nawe bari kumwe.
Umuhanzi Israel Mbonyi atashye mu Rwanda
Israel Mbonyi ufite Album imwe y’indirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana, azwi cyane mu ndirimbo Uri Number one, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo nibwira, Ku musaraba, Agasambi na Hari impamvu. Izi ndirimbo ze zirakunzwe cyane kandi benshi mu bazikunda ntabwo baramubona amaso ku maso.
Usibye gukundwa mu Rwanda, Israel Mbonyi(iburyo) yanakunzwe cyane no mu Buhinde
Muri gahunda afitiye abakunzi be bari mu Rwanda, Israel Mbonyi yiteguye gufata amashusho y’indirimbo ze no kumurika Album ye ya mbere mu buryo buri Live ndetse akaba avuga ko azahita atangira no gukora Album ya kabiri.
Israel Mbonyicyambu wabaga mu Bihinde mu gihe kingana n'imyaka ine, aje mu Rwanda atahanye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'imiti (Pharmacy).
UMVA HANO INDIRIMBO YE YISE "YANKUYEHO URUBANZA"
TANGA IGITECYEREZO