Igice cya 4 cya filime Catherine kiri mu nzira. Biteganyijwe ko iki gice kizerekanwa hirya no hino mu gihugu, uhereye I Rubavu tariki 24 z’uku kwezi kwa 7.
Iki gikorwa cyo kwerekana iyi filime cyateguwe na Iwacu Films Ltd., kizatangirira I Rubavu tariki 24 nyakanga. Bikomeje kuvugwa ko umukinnyi wa filime Habiyakare Muniru unakina muri iyi filime nka Nemeye azacakirana n’umunyarwenya Clapton mu mukino w’iteramakofe, aho Muniru azaba ari Mayweather naho Clapton akaba Paquiao.
Iki gikorwa kizabera mu bice binyuranye by’igihugu bizitabirwa n’abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda, aho bazagenda bahura n’abafana babo bagasabana, nyuma bakareba filime.
Nk’uko bigaragara kuri gahunda y’iki gikorwa kizabimburira ibindi, ku isaha ya saa yine z’igitondo abakinnyi ba filime bazaba bari ku mazi I Rubavu kugeza ku isaha ya saa saba. Bazatembera umujyi wa Rubavu bahura n’abafana babo maze ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba igikorwa cyo kureba iyi filime gitangire.
Kwinjira muri iki gikorwa cyo kwerekana iyi filime bizaba ari amafaranga 1000. Biteganyijwe ko nyuma ya Rubavu, iki gikorwa kizakomereza mu bindi bice by’igihugu nka Musanze, Huye, Muhanga, Kayonza, Rwamagana, n’ahandi, iki gikorwa kikazasorezwa mu mujyi wa Kigali ari nabwo nyuma yacyo iyi filime izabona gucuruzwa ku isoko.
Catherine igice cya 4 kigiye kwerekanirwa mu gihugu hose uhereye i Rubavu
Muniru Habiyakare uri gutegura iki gikorwa yabwiye Inyarwanda.com ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwegera abakunzi ba filime nyarwanda aho bari, bakareba filime bari kumwe n’abazikoze n’abazikinnye imbona-nkubone ndetse bikaba ari no mu rwego rwo gutangiza umuco wo kureba filime mu byumba zerekanirwamo mu Rwanda, ubusanzwe byari bimenyerewe ko filime isohokera kuri DVD gusa.
Iki gice cya 4 cya filime Catherine kije gikurikira ibindi 3 byagiye hanze. Catherine ni filime y’imirwano, imwe muri nke zakozwe n’abanyarwanda. Ivuga inkuru y’umwana Catherine wicirwa sekuru yakundaga cyane n’uwamukoreraga Nemeye, ndetse n’imitungo ye ikanyagwa. Umwana akurana agahinda yatewe n’ibyo yakorewe, yamara gukura agafata urugendo rwo kwihorera no kugaruza ibya sekuru biba byaranyazwe. Gusa Catherine aza gusanga uwo bahanganye atariwe uri inyuma ya byose, kuko mama we ari we uba ubiri inyuma.
Iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Nadege Uwamwezi ariwe ukina yitwa Catherine, Muniru Habiyakare ariwe ukina ari Nemeye, Devota Benegusenga ukina ari nyina wa Catherine ari nawe wihishe inyuma y’ibikorwa bibi byose biba muri uyu muryango, n’abandi.
REBA INCAMAKE Z'IKI GICE
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO