Nyuma y’igihe kitari gito umuhanzi King James yirinda cyane gutangaza umukobwa bari mu rukundo, kuri ubu yeruye ko ari mu rukundo n’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko uteye nk'igisabo akaba aribwo akirangiza amashuri yisumbuye.
Uyu mukobwa uri mu rukundo na King James hashize igihe gito cyane bakundana ndetse nta n’umwaka urashira. Gutangaza ko hari umukobwa bari mu rukundo, King James abitangaje nyuma ya benshi bagiye bamukekera kuba mu rukundo n’umuhanzikazi Priscilla ahanini bagendeye ku mashusho y’indirimbo Ndagutegereje iherutse kujya hanze.
King James na Priscilla mu mashusho ya "Ndagutegereje" yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Mu kiganiro Ten to Night cyo kuri uyu wa 5 Nyakanga 2015, umuhanzi King James w'imyaka 25 y'amavuko yeruye ko ari mu rukundo n’umwali uteye nk’igisabo ariko yirinda kuvuga izina ry’uwo mukobwa yahaye umutima we, gusa avuga ko yamukundiye umutima mwiza agira ndetse no kuba yubaha akazi akora.
Umuhanzi King James yatangaje ko yamaze gutoranya umukunzi
Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko niwe mukobwa wa mbere, King James atangaje ko bari mu rukundo, kuko abandi bose bagiye bamukekera, yavugaga ko bakundana bisanzwe ariko uyu we bikaba bidasanzwe nka ya ndirimbo ye ndetse akaba yahamije ko indirimbo ye nshya “Ndagukunda” ari ukuri kuzuye ku buzima bwe.
King James yatangaje ko yamaze kubona umukobwa bagomba gukundana bitarimo uburyarya
King James wirinze kugira byinshi atangaza ku mukobwa bari mu rukundo, mu gisubizo yahaye abanyamakuru, King James wari wasabwe kuvugisha ukuri nk’umuntu w’umukristo, yagize ati:
Ndamufite(umukunzi), ntabwo namutangaza, aba mu Rwanda, afite imyaka 20, arangije kwiga secondaire(ayisumbuye), ntabwo aratangira kaminuza, hashize igihe kitari kinini(turi mu rukundo) nta mwaka urashira.
King James wavuzweho gukundana na Knowless Butera ariko bikaza kuyoyoka, abajijwe kuri Princess Priscilla benshi bakunze kuvuga ko ariwe bakundana, King James yavuze ko Priscilla ari inshuti ye bisanzwe akaba atarigeze atekereza kumugira inshuti yihariye ati "Ni inshuti yanjye bisanzwe (Priscilla) nk’uko twamye tubivuga, kuko yari inshuti yanjye bisanzwe, ntabwo twigeze tugera kure."
Hashize igihe kinini King James na Princess Priscilla bavugwaho kuba bakundana, aha ni muri 2013
King James na Knowless bigeze kuvugwa mu itangazamakuru ko bakundana
Bwa mbere mu buzima bwe atangira gukundana n’umukobwa ari nabwo bwa mbere yasomye umukobwa, icyo gihe King James ngo yigaga mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye mu gihe ubu ari muri kaminuza. Kugeza uyu munsi King James akaba atibuka ijambo rya mbere yabwiye umukobwa bakundanyeho bwa mbere.
King James yasomye umukobwa bwa mbere, yiga mu mwaka wa gatatu muri secondaire
King James, umwe mu bahanzi nyarwanda bakora indirimbo z’urukundo kugeza n’uyu munsi zikunzwe na benshi biganjemo urubyiruko, yatangaje ko aramutse aretse kuririmba, yakora ubucuruzi. Ikintu kijya kimubuza amahoro akabura n’ibitotsi, ni igihe akazi ke kaba katarimo kugenda neza.
UMVA HANO INDIRIMBO "NDAGUKUNDA" YA KING JAMES IVUGA UBURYO AKUNDA UYU MUKOBWA BARI KUMWE
TANGA IGITECYEREZO