Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi by’umwihariko akaba ahanzwe amaso mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aho ari n’umwe mu bahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana iki gihembo, gusa muri iyi minsi akomeje kuvugwaho nanone kubyibuha mu buryo bukabije ndetse butamubereye.
Nyuma yo kubona ko iki ari ikibazo gikomeye kuri we, ndetse akabibwirwa n’abafana be benshi, uyu musore wanamaze gutumirwa mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi yatangiye siporo yihariye ndetse yijeje abafana be ko bidatinze babona impinduka zikomeye ku mubiri we.
Bruce Melody wa 2011 ubwo yari afite indirimbo Tubivemo yamumenyekanishije, ubu yarahindutse cyane arabyibuha mu buryo nawe avuga ko bukabije
Bruce Melody wa 2012, ubwo yari yahawe ikiraka cyo kwinjira mu baririmbyi bafashaga(backing artiste)abahanzi bo muri PGGSS2
Aha yamurikaga album ye ya mbere 'Ndumiwe'
Bruce Melody umwaka ushize wa 2014 muri PGGSS IV
Bruce Melody wa none! Yagiye abyibuha buhoro buhoro, none ageza aho asanga agomga gutangira gukora siporo ihoraho kugirango agume ku murongo
Nk’uko yabitangarije ikiganiro Sunday night, Bruce Melody yavuze ko asanga yari yarirangayeho ariko ubu akaba yahagurukiye siporo kugirango asubire ku murongo. Ati “ Narazitangiye ni ukuri, maze icyumweru. Nari narirangayeho mo gake ariko nyine ngiye kubikosora kuko nabisabwe n’abafana banjye bambwiye ko ngomba kugabanya umubyibuho.”
Nubwo iyi mibyibuhire ye idashimishije abafana, Bruce Melody avuga ko kugeza ubu byari bitarabangamira imiririmbire ye, uretse gusa ko wenda byashoboraga kubangamira uko abakunzi be bifuza ko agaragara. Ati “ Nubwo nabyibushye bwose, gusimbuka kuri stage ntabwo byanze, hanyuma n’ijwi ntiryabyibushye riracyari rya rindi, ntabwo byishe ibijyanye n’imiririmbire, ahubwo byishe uko bashakaga ko mba ngaragara, uko mberwa n’imyenda…”
Reba amashusho y'indirimbo 'Ntujya unkinisha'
TANGA IGITECYEREZO