Kigali

Anita Pendo aracyafite igikomere yatewe n'urupfu rw’inshuti ye basangiye bugacya yitaba Imana.

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2015 17:43
1


Nyuma y’iminsi micye Anita Pendo ashyinguye umusore witwa Rurangwa Yves Jimmy witabye Imana mu buryo butunguranye dore ko yari yaraye asangiye n’inshuti ze zirimo na Anita Pendo, mu gitondo bakabikirwa ko yitabye Imana, kugeza ubu Anita aracyafite igikomere yatewe n’urwo rupfu.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Kamena 2015 ubwo abahanzi bahatanira irishanwa rya PGGSS 5 berekezaga mu karere ka Nyagatare mu kwitegura igitaramo kizaba ejo kuwa gatandatu, MC Anita Pendo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yasabye abatuye Nyagatare ko bamuvura neza igikomere afite kuko yumva atameze neza.

Anita Pendo

Anita Pendo n'ubwo yerekeje i Nyagatare mu gitaramo cyo kuri uyu wa 6 yatangaje ko atameze neza


Hashije iminsi itatu Anita Pendo ashyinguye umusore w'inshuti ye Rurangwa Jimmy

N’ubwo inyarwanda.com tutabashije kubona Anita kuri telefoni ye ngendanwa ngo adutangarize birambuye ikimushavuje umutima gituma asaba abaturage ba Nyagatare ko bamuba hafi, yagiye yambaye umupira uriho ifoto ya nyakwigendera Rurangwa Yves Jimmy ndetse hari n’ibindi byinshi yatangaje abinyujije kuri whatsapp bigaragaza akababaro yatewe n’urupfu rw’uwo musore.

Umunyamakuru wa RBA akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo utanngaza ko uyu musore yari inshuti ye cyane ndetse bamwe bakaba bari bazi ko ari umuvandimwe we, kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kamena yagize ati “Jimmy Bro(muvandimwe) n’ubu twese ntiturabyakira, uzabyihanganire, amarira menshi, intimba nibyo bitwibasiye, Jimmy iruhukire Bro(muvandimwe) natwe tuzagusangayo”

Anita Pendo na Rurangwa Yves bari inshuti cyane nk'uko n'amafoto abigaragaza

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 6 Kamena 2015 nibwo Rurangwa Yves wari ufite imyaka 31 yasangiye inshuti ze zarimo na Anita Pendo n’ubwo we atangazako batamaranye umwanya kuko yahise abasiga mu kabari akigendera. Bwakeye batangarizwa ko Jimmy yitabye Imana, abaraye basangiye nawe barimo na Pendo bakorwaho iperereza na Polisi y’u Rwanda.

Anita Pendo ni umwe mu basangiye na Rurangwa mbere y'uko yitaba Imana, bivugwa ko iyi ari imwe mu mafoto bifotoje muri iryo joro rya nyuma bari kumwe

Kugeza n’uyu munsi Anita Pendo ntabwo arabyakira mu mutima we kuko atiyumvisha ukuntu yarara asangiye n’umuntu bugacya abwirwa ko yitabye Imana. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kamena 2015 nibwo Rurangwa yashyinguwe. Anita avuga ko Imana ariyo yahamagaye Jimmy urupfu rwe rukaba rwigishije Anita ibintu byinshi.   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kibondo9 years ago
    Komeza wihangane. Jimmy aho ari niheza kd muzongera mubonane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND