Nk’uko byari biteganijwe, umuhanzikazi Teta Diana ni umwe mu bahanzi bo muri Africa bataramiye abantu b’ingeri zitandukanye bari bitabiriye umunsi wahariwe Africa, mu muhango wabereye mu mujyi wa Stockholm muri Suede ku kicaro gikuru cy’ambasade ihagarariye ambasade zose z’ibihugu bya Africa kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2015.
Uyu muhanzikazi wataramiye abitabiriye uyu muhango mu ndirimbo ze zitandukanye harimo iyo yise ‘Ndaje’, yaririmbye ari kumwe n’itorero ribyina Kinyarwanda ry’abanyeshuri ba banyarwanda biga muri Suede, ubwo yaganiraga n’inyarwanda.com yadutangarije ko yagize ibihe byiza kandi yungukiye byinshi muri uyu muhango dore ko yaherewemo igihembo cy’ishimwe nk’umukobwa wifitiye ikizere kandi urebe imbere kubera ahanini iyi ndirimbo ye yise 'Ndaje'.
Ati " Iryo shimwe narihawe kubera ubutumwa buri mu ndirimbo 'Ndaje', nabanje kuyisobanura mvuga ubutumwa buyikubiyemo, aho ngaruka ku rubyiruko rw'iki gihe mu Rwanda rugaragaza ikizere cy'ejo hazaza k'u Rwanda, Afrika n'isi yose muri rusange.. Insanganyamatsiko ya Africa day uyu mwaka yari 'Women empowement and development'. Byari byiza nasoreje ku ndirimbo Call me, ihagurutsa abantu, cyane ko yari mu rurimi rw'icyongereza bose bumvaga. Nakoze indirimbo eshatu, nari mfite iminota 15 kuri gahunda."
Teta Diana ataramira abitabiriye uyu muhango
Uretse igihembo cy’ishimwe yahawe, Teta Diana kandi yabashije gukora ibiganiro bitandukanye ku ma radiyo na mateleviziyo amwe na mwe nyafurika mpuzamahanga yari yitabiriye ibi birori.
Asobanura ibyishimo bye, yagize ati “ Byari sawa, hari hari abayobozi batandukanye. Abakobwa twabyinanye kandi byagenze neza...Hari hari abahanzi bo mu bihugu bitandukanye surtout West Africa na Egypte, habaye na défilé de mode...Insanganyamatsiko yari uguha agaciro no guteza imbere umugore. Urumva ko nigiyemo byinshi....”
Teta Diana hamwe na Mr Andre Hombessa(Heads of African diplomatic in Stockholm) na ambasaderi w'u Rwanda muri Suede, Madame Venatia Sebudandi
Akomeza agira ati “ Twasangiye amafunguro atandukanye, buri gihugu kizana umwimerere wacyo...byari ibintu byiza pe, échange culturelle(imico itandukanye). Ikindi nagize amahirwe yo kuganira n’itangazamakuru nyafurika mpuzamahanga kandi ndumva hari icyo bikomeza kumfasha nk’umuhanzi uzamuka.”
Reba amwe mu mafoto ya Teta muri uyu muhango
Aha yifotozanyaga na ambasaderi wa Misiri
Aha yifotozanyaga na ambasaderi wa Kenya
Aha ari kumwe na ambasaderi w'u Rwanda muri Suede, Venatia Sebudandi
Iri shimwe rya Teta Diana ryashimishije abanyarwanda bahuriyeyo
Araganira n'itangazamakuru
Kanda hano wumve 'Indirimbo 'Ndaje' yahesheje Teta Diana ishimwe
TANGA IGITECYEREZO