Iminsi y’uburumbuke(=iminsi umugore yasamiraho) ibarirwa hagati yi 5 ni 11,ino minsi iherereye hagati mu kwezi k’umugore.
Ukwezi k’umugore guhwanye n’iminsi iri hagati y’umunsi wa mbere umugore aboneyeho imihango kugeza ku w’undi munsi azongera kuboneraho indi mihango.Ukwezi k’umugore gusanzwe kugira iminsi 28,ariko hari abagira ukwezi kugufi hari n’abagira ukwezi kurekure, ukwezi k’umugore gushobora kugira iminsi kuva kuri 22 kugeza kuri 36.
Ikindi hari abagore bagira ukwezi kudahindagurika ndetse hari n’abagira ukwezi guhindagurika.
1.Uburyo bwo kubara
-Koresha karindari ubashe kumenya iminsi iri hagati y’umunsi wa mbere w’imihango n’imihango ikurikira,ibi biragufasha kumenya iminsi ukwezi kwawe kwagize.
-Bikore nibura amezi atandatu akurikiranye,ibi bizagufasha kumenya niba ukwezi kwawe kugira umubare w’iminsi idahindagurika cyangwa ihindagurika.
-Fata umubare w’iminsi y’ukwezi kwabaye guto ukuremo 18,andika igisubizo,umubare ubonye ni umunsi utangira iminsi y’uburumbuke.
- Fata umubare w’iminsi y’ukwezi kwabaye kunini ukuremo 11,andika igisubizo, umubare ubonye ni umunsi urangiza iminsi y’uburumbuke.
Urugero:
Umunsi utangira iminsi y’uburumbuke=ukwezi kw’iminsi mike-18=27-18=9
Umunsi uhera iminsi y’uburumbuke=ukwezi kw’iminsi myinshi-11=31-11=20
Ibi bisobanuye ko umugore ufite amezi ahindagurika atya azasama hagati y’umunsi wa kenda n’uwa makumyabiri uvuye ku munsi yaboneyeho imihango bwa mbere.Nukuvugako iyo abonye imihango wenda ku itariki 2,ukwezi kwe k’uburumbuke gutangira ku itariki 11 kukageza ku itariki 23.
2.Uburyo bwo gupima ubushyuhe bw’umubiri
-Pima ubushyuhe bw’umubiri wawe ku isaha idahinduka ndetse ubufate n’ ahantu hadahinduka buri munsi ukimara kubyuka,ubushyushe bw’umubiri bupimwa hakoreshejwe terimometere(thermometer medicale),ibipimo bishobora gufatwa hagendewe ku bushyuhe bwa hamwe muri aha hantu: mu kanywa,mu kibuno cyangwa mu gitsina.
-Mu gihe cy’uburumbuke,umusemburo witwa porojesiterone(progesterone) wiyongera mu mubiri,ariwo utera ihinduka ry’ubushyuhe bw’umubiri.Ubushyuhe bw’umubiri busanzwe usanga buri hagati ya 36 na 38 dogere selisiyusi(oc) ariko mu minsi y’uburumbuke bw’umugore usanga bwiyongereyeho ibice biri hagati ya 0.5 na 1.6 oc .
-Iyo wipimye ugasanga ubushyuhe bwiyongereye iminsi itatu ikurikirana, tangira utekereze ko ari ikimenyetso ko uri mu gihe cy’uburumbuke.
Icyitonderwa:ubu buryo bushobora gutera urujijo igihe umugore afite uburwayi butuma ubushyuhe bw’umubiri we bwiyongera,kunywa cyangwa kurya ibintu bituma ubushyuhe bw’umubiri bwiyongera nk’inzoga ndetse na siteresi(stress),gukoresha imiti imwe n’imwe.
3.Uburyo bwo kugenzura ururenda rwo mu gitsina cy’umugore
Ururenda rw’umugore utari mu minsi y’uburumbuke n’uri mu burumbuke biratandukanye.Mu gihe cy’uburumbuke umubiri w’umugore urekura imisemburo ya porojesiterone na esitorojene ku bwinshi.Iyi misemburo niyo ituma habaho ihindagurika mu gitsina cy’umugore.
-Umugore uri mu minsi y’uburumbuke ububobere mu gitsina buriyongera ,ururenda ruba rureduka cyane,rusa n’umweru w’igi ribisi.
-Umugore utari mu burumbuke ,mu gitsina haba humagaye ,rimwe na rimwe haza ururenda rudafatiriye rumeze nk’utuzi.
Ku mugore ugira ukwezi k’iminsi 28 idahindagurika ububobere mu gitsina buba buteye gutya:
Icyitonderwa:Hari abagore batagaragaza ibi bimenyetso.
4.Uburyo bwo gukoresha udukoresho twabugenewe dupima uburumbuke
Muri za farumasi ,habamo udupimo umuntu yakoresha ngo amenye ko ari mu gihe cy’uburumbuke.Utu dukoresho tubasha kubona umusemburo (LH=Luteinizing hormone)uboneka mu nkari igihe umuntu ari mu minsi ye y’uburumbuke.Iyo uyu musemburo uri mu nkari ku Gapimo hazaho udukoni tubiri,umusemburo waba utarimo hakaza agakoni kamwe.
5.Uburyo bwo kureba ibindi bimenyetso by’imihindagurikire y’umubiri
Bimwe mu bimenyetso bishobora kukubaho igihe uri mu gihe cy’uburumbuke:
-Kubyimba inda
-Kuribwa mu nda
-Kugira ubushake bwo kubonana n’umugabo bidasanzwe
-Kwiyongera k’ubunini bw’amabere
6.Gana muganga
Muganga ashobora kugusobanurira birenzeho ku bijyanye n’ukwezi kwawe ndetse akagufasha no kumenya iminsi yawe y’uburumbuke.Kandi ni byiza ko umugore n’umugabo bamenya ubuzima bw’imyororekere,umwe akaba yakunganira undi.
Kumenya ubuzima bw’imyororokere si iby’abagore gusa kuko n’umugabo ashobora kubifashamo umugore we ndetse akanabimurusha.
Kumenya ubuzima bw’imyororokere bifasha mu ri gahunda za leta yacu mu bijyanye no kuboneza urubyaro, kwirinda indahekana ndetse n’inda z’indaro.Ubu buryo bwose uko ari butandatu ushobora kubukoreshereza icyarimwe kugirango ubone igisubizo kizewe kurenza uko wakoresha uburyo bumwe .
Inyarwanda.com yiyemeje kujya ibagezaho ibintu byose bishobora gutuma sosiyete yacu yabaho neza ndetse ikagira n’ubuzima bwiza.Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri e-mail:baumarco81@gmail.com cyangwa ukatwandikira ahagenewe kunyuza ibitekerezo.
Phn N.Marcelo Baudouin
TANGA IGITECYEREZO