RURA
Kigali

Jules Sentore yaririmbiye abakristo ba New Life Bible, ibyo kuziririza inzoga bishyirwa ku ruhande basabwa kumutora ngo azatware PGGSS 5

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2015 10:33
0


Mu gitaramo cy’umuhanzi Brian Blessed cyabereye Kicukiro ku rusengero New Life Bible Church kikitabirwa na benshi mu bahanzi b’ibyamamare barimo n’umuhanzi Jules Sentore uri mu 10 bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ya 5, Brian Blessed yasabye abakristo ko bashyigikira Sentore akazatsindira icyo gikombe.



Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gicuransi 2015 , umuhanzi Brian Blessed wari wateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana ari nacyo cya mbere akoze kuva yakwitwa umuhanzi, yashimishijwe cyane no kuba igitaramo cye kitabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo Patient Bizimana, Dominic Nic, Tonzi, Diana Kamugisha, Jackie Mugabo na Sentore Jules wanamufashije kuririmba indirimbo ye Dutarame. 

Jules Sentore (hagati) yanejejwe n'igitaramo cya mugenzi we Brian Blessed, bimutera kujya kumufasha guhimbaza Imana


Jules Sentore arimo guhimbaza Imana


Brian Blessed yanejejwe no kubona Sentore aza mu gitaramo cye

Brian Blessed uvuga ko yashimishijwe cyane no kuba Jules Sentore umenyerewe mu ndirimbo zisanzwe bamwe bita iz’isi, yaraje kumushyigikira dore ko yanamufashije mu ndirimbo Dutarame, Brian yaje gusanga nawe akwiye gushyigikira Sentore, niko kumujyana ku ruhimbi asaba abakristo ko bamushyigikira bakamutora akazegukana PGGSS 5.  

Jules Sentore yahimbaje Imana mu gitaramo cya Brian Blessed

Jules Sentore nta magambo menshi yigeze avuga ari ku ruhimbi, ahubwo yabwiye abakristo ko kumutora ari ukwandika 5 ukohereza kuri 4343, ahita ajya kwicara mu mwanya we w’icyubahiro yari yagenewe hafi y’aho abashumba bicara. 

Mu kiganiro na inyarwanda.com, Brian Blessed twamubajije niba bitabangamye kwamamariza mu rusengero umuhanzi uhatanira igikombe cy’irushanwa ryamamaza inzoga, adusubiza ko nta kibazo abibonamo ndetse ko usibye no kumwamamaza azajya amusengera kugirango azegukane akayabo k’amafaranga aherekeza icyo gikombe. 

Brian Blessed yahamije ko azasengera Sentore akazegukana Primus Guma Guma Super Star ya 5

Si ibyo gusa ahubwo ngo Jules Sentore natwara PGGSS 5, Brian Blessed ngo azafata umwanya yiherere abishimire Imana. Nubwo Brian Blessed akomeje gusengera Sentore ngo azatware Guma Guma, yabwiye inyarwanda.com ko ikintu cy’ingenzi ari kumusabira ari uko yakizwa agahindukirira Imana. 

Brian Blessed ngo arasabira Jules Sentore ko yahindukirira Imana akaza bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana

Brian ati ati: “Sentore yaje kunshyigikira,nanjye ngomba kumushyigikira,nubwo ariko ndi kumusengera ngo azatware ariya mafaranga, ndamusabira cyane ko yakizwa akaza dugafatanya guhimbaza Imana.”


Umuhanzi Brian Blessed yakoze Live nziza cyane mu gitaramo cyanyuze benshi bari aho

Twashatse kumenya neza niba Jules Sentore yagiye gusenga afite gahunda yo kwiyamamaza ariko Brian Blessed nyiri gutegura iki gitaramo atubwira ko yatunguwe cyane no kubona Sentore aza kumushyigikira kuko atigeze amutumira. Twashatse kuvugana na Sentore ubwo yari muri icyo gitaramo, ariko ntibyadukundira.

Jules Sentore yari ahugijwe cyane no gutambira Imana

Ntabwo ari Brian Blessed gusa wamamaje umuhanzi uhatanira Primus Guma Guma Super Star, ahubwo na Bahati Alphonse yibikoreye King James babinyuza mu ndirimbo bakoranye yitwa ngo “Birasohoye” gusa Bahati ntiyigeze yemerera itangazamakuru ko iyo ndirimbo igamije kwamamaza King James ahubwo icyo yatangaje ni uko ngo afite inzozi zo kuzaririmbana na we mu rusengero.
Amafoto: Moise Niyonzima

Gideon N M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND