Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mata 2015 kuri Hotel Sports View i Remera hasorejwe ihuriro ry’abahanzi n’abanyabugeni ryigaga kukurengera ibihangano by’abahanzi n’umutungo bwite w’ubwenge muri rusange, umuhango wari witabiriwe na Minisitiri Francois Kanimba uyobora Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda .
Ku itariki 26 Mata 2015 nibwo isi yose muri rusange yizihije umunsi mpuzamahanga w’igihangano nyabwenge cy’umuntu (intellectual Property day), umunsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2000 naho u Rwanda rutangira kuwizihiza kuva muri 2004.
Ku nshuro ya 12 wizihizwa, Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi(Minicom), ifatanyije na RDB ndetse na Minisiteri ishinzwe siporo n’umuco(Minispoc) bateguye iminsi 3 yagombaga kuganirwaho imbogamizi n’ibibazo abahanzi n’abanyabugeni bahura nabyo, hagashakwa umuti urambye wo kubikemura. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti”Haguruka duharanire guteza imbere umuziki”(Get up ,Stand up for music).
Gatsimbanyi Myriam ushinzwe ibihangano nyabwenge muri Minicom(ubanza ibumoso), Blaise waje ahagarariye RDB ndetse na Epa Binamungu umuyobozi wa Rwanda society of Authors batanga ibiganiro
Ibiganiro byatabiriwe n'abahanzi, abanyamakuru, abamenyekanisha umuziki, n'abandi bafite aho bahuriye n'iterambere rya muzika
Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bitabiriye ibiganiro iminsi yose uko ari 3 adasiba. Aha aratanga ibitekerezo abona byatuma abahanzi batera imbere
Producer BZB wavuze mu izina rya bagenzi be bakora akazi ko gutunganya muzika(Production)
Jackson Kalimba (ubanza i bumoso) na Patient Bizimana
Aime Uwimana uririmba indirimbo zahimbiwe Imana n'Umusaza Engineer
Bizimana Nero , umunyamakuru akaba n'umuhanzi na we hari ibyo asanga bikwiriye guhinduka
Jay Polly ni umwe mu bahanzi bitabiriye isozwa ry'iminsi 3 haganirwa ku iterambere rya muzika nyarwanda
Tonzi na Aline Gahongayire
Gaby Kamanzi na Bac T, umunyamakuru akaba n'umuhanzi
Ku itariki ya 27 Mata 2015 ubwo ibi biganiro byatangizwaga k'umugaragaro na Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne,yasabye abahanzi ,abanyabugeni n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere rya muzika kuzaganira kuri buri kimwe cyabateza imbere ndetse kikarengera umutungo wabo w’ubwenge(ibihangano).
Muri iyi minsi 3 habaye ibiganiro mpaka byose bigamije kureba icyateza imbere muzika nyarwanda, impinduka k'uburyo icuruzwa n’icyatuma umuhanzi agira uruhare ku gihangano cye ntihakomeze gukwirakwizwa ibihangano n’abantu batabifitiye uburenganzira ndestse no kurebera hamwe uko abahanzi bakwibumbira hamwe mu ishyirahamwe rya Rwanda Society of Authors (RSA)kugira ngo harengerwe ibihangano byabo .
Ruyonza Arlette ushinzwe guteza imbere ibikorwa by'ubuhanzi muri Minispoc niwe wari waje ahagarariye iyi minisiteri
Minisiti Francois Kanimba uyobora Minisiteri y'inganda n'ubucuruzi
Kuri uyu wa gatatu ubwo hasozwaga ibi biganiro bigendanye n’umunsi mpuzamahanga wo kurengera umutungo w’ubwenge, Minisitiri ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba uyobora ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yatangarije abari aho ko Minisiteri ayobora yateguye iyi minsi 3 kugira ngo hashakwe umuti urambye ku bibazo abahanzi n’abanyabugeni bahura nabyo. Yavuze ko kandi u Rwanda ruhagaze neza ku bigendanye no kurinda umutungo w’ubwenge bitewe ahanini n’itegeko ryatowe muri 2009 ndetse no kuba u Rwanda rwitabira inama zinyuranye ku rwego rw’isi zigendanye no kurinda umutungo w’ubwenge.
Minisitiri Kanimba kandi yashishikarije abahanzi gukoresha ikoranabuhanga rigezweho bakora ibihangano binoze kandi bifite ireme banibanda kubuvanganzo nyarwanda. Yasabye buri wese mu rwego arimo guha agaciro ibihangano by’abandi .Muri ibyo harimo ibishushanyo,ibitabo, amashusho, amajwi ,ibihangano mu by’ubugeni,n’ibindi binyuranye. Minisitiri Kanimba yemeje koi bi nibikorwa mu Rwanda hazatezwa imbere ubushakashatsi ndetse no guhanga ibintu bishya. Yijeje abahanzi n’abanyabugeni ubufatanye bwa Minisiteri ayoboye ndetse n’izindi nzego zibishinzwe ko bagiye gukora uko bashoboye bagateza imbere ubuhanzi muri rusanjye. Yasoje ashimira by’umwihariko abitabiriye ibiganiro byabaye mu minsi 3 ndetse anaboneraho gusoza umunsi mpuzamahanga w’igihangano nyabwenge cy’umuntu (Intellectual Property day)
Nyuma y’ijambo ry’umushyitsi mukuru,abahanzi nka Danny Vumbi, Jay Polly,Babou, Itsinda rya The Sisters na Patient Bizimana , Sintex n’abandi bataramiye abari aho bagaragaza impano zabo muri muzika yari icuranze mu buryo bw’umwimerere(live music).
Minisitiri Francois Kanimba n'abandi bayobozi bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abahanzi
The Sisters(Tonzi, Gaby, Aline Gahongayire) bafatanyije na Patient Bizimana baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo
Minisitiri Francois Kanimba yagize igihe cyo gusabana no kuganira n'abahanzi
Frank , umuhanzi uri kuzamuka ubarizwa muri Top 5 Sai na we yataramiye abari aho
Umuraperi Babou na we yongeye kugaragaza ubuhanga bwe budahwanye n'imyaka ye mike afite
Jackson Kalimba wigeze guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Tusker Fame yongeye kumvisha abari aho ubuhanga bwe mu kuririmba muzika y'umwimerere
Eric Mucyo uzwi cyane mu ndirimbo'Ibyiza iwacu'
Hyacinte wo mu itorero urumuri acuranga iningiri ndetse anaririmba indirimbo'Ganyobwe'
Umuhanzi Sintex(murumuna w'umunyarwenya Nkusi Arthur)
Yverson wo muri Calabash music ukunda kuririmbana na Sintex
Danny Vumbi mu ndirimbo Ni dange, Baragowe ...
Jay Polly ati ubwo Minisitiri yatwemereye inkunga ubu twakize. Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi
Amafoto:Moise Niyonzima
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO