Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza Muhirwa uyobora itorero Zion Temple ku isi,uyu akaba anafite impano y’ubuhanzi n’ubuhanuzi,ahamya ko Imana yamuhishuriye byinshi bizaba ku bana be batatu aho uwitwa Dawidi ari nawe muto muri bo azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibijyanye n’ibyo Imana yamweretse ku bana be, Apotre Paul Gitwaza avuga ko hashize imyaka itari mike abibwiwe n’Imana. Ubwo aherutse kubitangariza abakristo be, yavuze ko atapfuye kubyara ahubwo ko Imana yavuganye nawe.
Apotre Gitwaza asobanura uburyo yagiye avugana n’ Imana ikamuhishurira iby’urubyaro rwe, yavuze ko yamutangarije ko umwana wa mbere yabyaye azaba umuhanuzi, uwa kabiri akazaba umuganga (docteur) naho uwa gatatu akazaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amaze guhishurira abakiristo ku by’Imana yamubwiye ku bana be, yagize ati:”Ndi kubabwira ibyo Imana yambwiye, iwanjye mu rugo rero mfite umuporofete (prophete)umuhanuzi, umudogiteri (docteur) n’umuperezida ….hari ikindi? Si ugupfa kubyara gusa ukaza ushakisha izina ushakisha kuri interineti,…no, Imana irakubwira…”.
Intumwa Paul Gitwaza avuga ko atapfuye kubyara ahubwo yavuganye n'Imana ikamubwira byinshi ku rubyaro rwe
Mu gihe hari abatangajwe n’ubwo buhanuzi bwa Gitwaza,nk’uko tubikesha urubuga bwiza.com,Gitwaza yakomeje atanga ubuhamya bw’uburyo umwana we yarijijwe no kubona Perezida Barack Obama arahirira kwicara ku ntebe ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, ko iyo ntebe yakagombye kuba ari we uyicayeho.
Ati: “igihe Obama yabaga Perezida ubwa mbere twari muri salon(mu ruganiriro) turimo tureba yaraturitse ararira, Dawidi yari afite imyaka nk’itanu, ndamubaza nti Dawidi urarizwa n’iki?”,undi ati Obama angiriye mu mwanya(abari aho baraseka),…yarabitojwe,yarabibwiwe ko azaba Perezida,abana turabarera bijyanye n’imihamagaro yabo”
Mu gihe abakiristo bo batangariye iryo yerekwa ari naryo ryabateye guseka bagakumbagara, Gitwaza avuga ko atiyumvisha uburyo umugabo abana n’umugore bakabyara abana nta muhamagaro wo kuvugana n’Imana.
Ati: “ibibazo tugira tubiterwa no kutagira vision(iyerekwa), ni ukutavugana n’Imana, ni gute waba umudamu cyangwa umugabo utavugana n’Imana…ça n’existe pas(ntibibaho)”.
Gitwaza avuga ko uyu mwana we Dawidi ufite umuhamagaro wo kuzaba Perezida, yamuhumurije akamubwira ko intebe ye Obama yicayeho atazayihoraho ko abaperezida bagira manda, igihe kikagera bakavaho hakajyaho abandi, umwana abyemera agira ati: “Ok” (abari aho barongera baraturika baraseka).
Apotre Gitwaza n'umuryango we,uwo mwana muto witwa Dawidi ngo niwe uzaba Perezida wa USA,umukuru abe umuhanuzi,umukurikira abe umudogiteri
Bamwe mu bakristo bo muri Zion Temple baganiriye na inyarwanda.com, bemeje aya makuru bavuga ko hashije igihe Apotre Gitwaza abitangaje. Apotre Gitwaza afite abana batatu b’abahungu,kuri ubu bose baherereye ku mugabane wa Amerika ari naho bari kwiga nkuko tubikesha bamwe mu bakristo ba Zion Temple.
Apotre Gitwaza Paul yagiye avugwaho byinshi ku birebana n’ubuhanuzi aba yatambukije kugera n’ aho avugwaho kuba yaba akorana n’imyuka mibi ya Satani ndetse ko yaba abarizwa mu itsinda ribamo abantu bayoborwa n’imbaraga za Shitani rizwi ku izina rya Illuminati.
Ibyo kuba yaba ari muri Illiminati Paul Gitwaza yabihakanye yivuye inyuma ubwo yari mu kiganiro kinyura kuri Radiyo Authentic cyitwa Cukumbura, hari ku wa gatandatu tariki 29 Ukuboza 2012, maze avuga ko bidashoboka kuba muri Illuminati kandi nawe arwanya ibikorwa bya Satani.
Ku itariki ya 8 Kanama 2010, ubwo hasozwaga igiterane ngarukamwaka cyitwa “Afurika Haguruka” Apotre Gitwaza yahanuye byinshi bituma benshi babyibazaho cyane, aho yavuze ko muri 2013 Afurika izaba yaramaze kuba Edeni.
Nubwo Apotre Paul Gitwaza umuyobozi w’ itorero Zion Temple ahamya ko muri Zion Temple ariho hari igitanda n’icyumba by’Imana ibamo iri mu Rwanda,kuri uyu wa 26 Mata 2015 mu muhango wo kwimika Bishop Douglas,umunyamakuru wa Inyarwanda yari yibereyemo, Gitwaza yashimiye abari gutangiza andi matorero kuko ngo haba hari amakosa babonye kuri Zion Temple,gusa yasabye abanyamadini kurangwa n’ubumwe.
Apotre Gitwaza Paul Muhirwa akaba n’umuhanuzi, mu buhanuzi bwe aherutse kuvuga ko I Kampala muri Uganda hari igihe bazaba bafite icyogajuru cyabo bwite (Satellite), muri Congo(RDC) naho hakaba hagiye kubakwa amazu maremare atarigeze yubakwa muri icyo gihugu.
Ku buhanuzi burebana n’u Rwanda Gitwaza avuga ko hazubakwa imihanda itatu igerekeranye mu rwego rwo korohereza abakoresha ibinyabiziga ndetse ngo hagiye no kubakwa kaminuza mpuzamahanga izatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana ku isi kubera ubuhanga bw’abazaba bayigiyemo.
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO