Kigali

Platini(Dream boys) na Grace(Kansiime) mu rukundo bagize ibanga?- IBIGARAGARA...

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/04/2015 19:09
8


Mu gihe Mbabazi Lindsay Grace wamenyekanye muri Filime za Comedy hamwe n’umunyarwenya Annah Kansiime,yizihizaga isabukuru y’amavuko, umuhanzi Nemeye Platin wa hano mu Rwanda yagaragaje umubano wihariye bafitanye.



Uyu mubano Nemeye Platini wo muri Dream Boys afitanye na Grace Mbabazi wo muri Uganda ,wagaragajwe n’ubutumwa bwuje amagambo y’urukundo yamwoherereje mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza,ibi bikaba byateye benshi kwibaza niba baba bari mu rukundo cyangwa hari indi mpamvu yihariye yateye Platini kugaragaza ayo marangamutima.

Grace

Mbabazi Grace uzwi cyane mu mafilime ya Comedy

Nk’uko Platini Nemeye yabitangaje abinyujije kuri Instagram ye, yavuze ko nubwo atari hafi ya Grace Lindsay Mbabazi, ariko ko umutima we ari mu birori bye akaba yamwifurije isabukuru nziza.

Mbabazi

Uyu niwe Grace Mbabazi umukinnyi wa Filime ndetse akaba n'umunyamakuru muri Uganda

Tugenekereje amagambo y’icyongereza ya Nemeye Platini,yagize ati “Ndi kure yawe ariko umutima wanjye uri kumwe nawe kuri iyi sabukuru yawe y’amavuko. Uze gushaka uwaba ameze nkanjye mwishimane uyu munsi,isabukuru nziza,muahh(bizu)….”

Platin

Platin

Nemeye Platini wo muri Dream Boys itsinda rikunzwe na benshi barimo na Grace Mbabazi

Nubwo amagambo ya Platini agaragaza uyu mubano wihariye afitanye na Grace Mbabazi, Platini yirinze kugira byinshi abivugaho.Inyarwanda.com yabajije Platin niba yaba ari mu rukundo na Grace,adutangariza ko ntacyo ashaka kubivugaho.

Ku ruhande rwa Grace Mbabazi, nyuma yo kubona ibyo mugenzi we Platini yamwifurije,nawe yishimye cyane avuga ko nta we bahwanye. Ati "Wazaniye isura yanjye ibyishimo,wakoze cyane muvandimwe,hahahahh(guseka cyane) nta we muhanye,uri inkoramutima"

Grace Mbabazi

Grace Mbabazi yanejejwe n'amagambo aryoshye yabwiwe na Platini

Ikintu kemeza neza ko Platini na Grace baziranye bihagije ni uko mu byumweru bitatu bishize, Grace yashyize kuri instagram  ye ifoto ya TMC ubana na Platini muri Dream boys, maze Grace akavuga ko iyo foto ari nziza cyane.

Grace

Grace Mbabazi yakunze cyane iyi foto ya TMC

Si ibyo gusa ahubwo indi mpamvu ibishimangira,Grace Mbabazi ni umukunzi w'itsinda Dream Boys rigizwe na Platini na TMC. Mu gitaramo Nzibuka n'abandi Dream boys iheruka gukora,Grace yacyamamaje inshuro nyinshi zihagije aho yashishikarizaga abantu kuzakitabira.

Nzibuka n'abandi

Nemeye Platini yahoze akundana na Rozy nyuma baza gutandukana acundikana n’uwiyise Nemeye Diane kuva mu mpera ya 2013 ariko babanza kubigira ibanga rikomeye.

Platin

Nemeye Platini hamwe na Diane uzwi ko ariwe mukunzi we

Ese Platini yaba atandukanye na Diane akamusimbuza Grace Mbabazi?

Gideon N.M

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kubaza bitera kumenya9 years ago
    Uwo Diane muriho mubaza se niba baratandukanye we ni uwa he?
  • flora9 years ago
    Ntabwo platini yatandukanye na Diane kuko nejo barikumwe narababonye kandi murebeneza mumafoto yokuri instagram ya Platini kwitariki 4/4 nibwo Diane yakorewe surprise na Platini, so bigaragarako uwo Grace Ari inshuti isazwe. GBU
  • Nshongore nshimiye9 years ago
    continue your idea our gentleman we still fun your group
  • Reader9 years ago
    Nemeye Diane??????hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh mbega igikobwa k'ikigoryi we!!ubuse nibatandukana agakundana n'umuhungu witwa Kabaragara, azahita yiyita Kabaragara Diane? fake girl!kandi Diane nina mubi ndamuzi.Ahubwo Platini yikundire uriya wagize DB, areke kwisondeka!
  • yvan9 years ago
    Sha Reader urabeshye pee byashoboka ko wibeshye diane ni mwiza kwisura nokumutima ndamuzi neza twariganye muri APE rugunga gusa byashoboka ko haricyo mupfa gituma umusebya, she 's btfl. Ahubwo Platini courage ndabiziko barikumusebya kuko baramushaka
  • Lion 9 years ago
    I mana izabahe umugisha bazaha baronke
  • keza9 years ago
    Reader wisebya didy diane nimwiza. Wowe twereke uko usa kugirango turebe ahowahereye uvugako diane ari mubi plz
  • ange9 years ago
    Diane ni mwiza kuko ndamuzi ni wabo ikabuga ,so nimureke kumusebya



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND