Apotre Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple Celebration Centre ku isi, muri iyi minsi ari mu ruzinduko mu gihugu cya Israel yajyanyemo n’itsinda ry’abantu 121 nawe arimo, kugeza ubu bakaba batangaza ko baguwe neza cyane muri cyo gihugu. Iyi nkuru ikubiyemo amafoto yose y'uru ruzinduko n'amakuru muri rusange arwerekeyeho.
Nk’uko tubikesha bamwe mu bajyanye n’Apotre Gitwaza, bavuga ko bari mu bihe bidasanzwe byuje umunezero nyuma yo kwigerera mu gihugu cy’amasezerano bakibonera ibyo bajyaga basoma muri Bibiliya.
Uyu niwe Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple ku isi
Apotre Paul Gitwaza abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yatangaje ko kubera ibihe byiza bari kugirira muri Israel ngo kumara iminsi 10 muri icyo gihugu bihwanye no kumara iminsi 1000(hafi imyaka itatu) yibera ahandi hantu.
Apotre Dr Paul Gitwaza wayoboye itsinda ry'abantu 121 berekeje muri Israel
Apotre Gitwaza ati”Iminsi 10 muri Israel ni nk’iminsi 1000,igihe kiri kwihuta cyane,.Njye n’abandi 120 turi kumwe twifuza kuba twakwigumira hano”.
Itsinda ry’abantu 121 bayobowe na Apotre Gitwaza muri Israel baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Burundi, DRCongo, u Bubiligi, Norway, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itsinda ry'abantu 121 nibo bajyanye na Apotre Gitwaza muri Israel
Ku bijyanye n’amafoto adasanzwe bari kwifotoreza muri Israel akaba ari kuvugisha abantu batandukanye, umwe mu bajyanye na Gitwaza yabwiye inyarwanda.com ko ayo mafoto nta kindi agamije ahubwo ko agaragaza ibihe byiza cyane barimo,Ati “Abantu bamubuze bose(bari barabuze Gitwaza) bamubonye barifotoza bakora ibyo bashaka byose.”
Buri wese ngo yifotoje uko ashaka kubera ibyishimo n'ibihe byiza bari kuhagirira,iyi Foto yavugishije benshi/Ifoto; Instagram
Apotre Dr Paul Gitwaza,uwo bari kumwe ni Pastor Babra ukunze kumusemurira nawe bakaba barajyanye muri Israel/Ifoto;Instagram
Mu ntashyo za Apotre Gitwaza yoherereje Bene se bo mu mwuka nk’uko tubikesha Pastor Didier Habimana wo muri Zion Temple ndetse na bamwe mu bajyanye na Gitwaza,yavuze ko bamaze gusura uduce dutandukanye ndetse bakaba barimo gusengera Israel ndetse bakaragiza Imana akarere kacu k’ibiyaga bigari.
Bari gusura uduce dutandukanye two muri Israel
Apotre Gitwaza ati “...Mbandikiye aya makuru kuko nzi ko mudusengera kandi natwe turabasengera, tugasengera n'ibihugu byacu. Ubwo twajyaga ku musozi wa Elayono (umusozi w'imizeti cyangwa Mount of Olives) uyu munsi, twabashije kuhasengera mu buryo bwa gihanuzi, dusengera Israel n'ibihugu byacu by'ibiyaga bigari, ubwo twahuzaga ubutaka bwabyo tubisabira umugisha. Ntidushidikanya ko Imana izadukorera ibikomeye kuko yumva gusenga,....”
Bafata umwanya bakiga ijambo ry'Imana bakanasengera igihugu cya Israel ndetse n'ibihugu byo muri Afrika y'Iburasirazuba baturukamo
Intumwa Gitwaza akomeza agira ati “Ubu tumaze gusura ahantu hatandukanye nko mu misozi ya Golan (Golan Heights), umusozi Carmel, Umusozi Tabora (aho Yesu yahinduriwemo " Transfiguration", Bethlehem aho Umwami Yesu yavukiye, Gethsemane, Golgotha, Siloam no mu Cyumba cyo hejuru aho intumwa zuzuriye Umwuka Wera. Amafoto menshi y'urwo rugendo muzayasanga ku rubuga rwa Flickr. Imana yakoze ibikomeye, mwarakoze kudusengera no gushyigikira aba bose bari ino aha.”
Apotre Gitwaza na bagenzi be bahagurutse kuwa 20 Werurwe bakaba bazasubira mu bihugu byabo kuwa 29 Werurwe 2015.
Amwe mu mafoto yaranze urugendo rwabo
Apotre Gitwaza afata ifoto y'urwibutso na Love Israel Ministry umuryango uzwiho kujyana abantu muri Israel ukaba uyoborwa n'uwitwa Janet Uwimbabazi
By Gideon N.M
Amafoto: flickr/Gitwaza
TANGA IGITECYEREZO