RFL
Kigali

Abakobwa n’abagore batumiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Active ku buntu

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/03/2015 9:42
5


Nyuma y’umwaka umwe n’igice, itsinda rya Active rimaze rivutse, abasore batatu bagize iri tsinda bateguye igitaramo kidasanzwe cyo kwizihiza iyi sabukuru banishimira ibyo bagezeho mu gihe gito cyane gishize bihurije hamwe.



Iki gitaramo kikaba gitegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 28, Werurwe 2015 mu kabyniro ka Class club gaherereye The Mirror hotel.

Active

Olivis, Dereck na Tizzo bagize ACTIVE, bamaze umwaka umwe n'igice batangiye gukorana nk'itsinda ndetse umusaruro bamaze kugeraho urashimishije

Muri iki gitaramo, iri tsinda rivuga ko ryiteguye kuzakora ibyo batigeze bakora na rimwe bakishimana n’abakunzi babo babafashije muri uru rugendo.Uretse gutaramira abazaba baje kwifatanya nabo, nk’uko Tizzo yabidutangarije, biteganyijwe ko hazanerekanwa filimi mbara nkuru igaragaza urugendo Active yakoze kuva ikivuka kugeza magingo aya, hari gahunda yo gutambuka ku itapi itukura, kwifotozanya n’abafana babo ndetse no kubyinana.

Tizzo ati “ Ni igitaramo  kizihiza igihe Active imaze, umwaka n’igice iri mu muziki, hanyuma hakaba hazaba hari ibintu byinshi, hazerekanwa documentary yaranze urugendo rwa Active, ikivuka kugeza magingo aya, hazaba hari performance ya Active, Red Capert, tuzifotozanya n’abafana, tunabyinane.”

Active

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva I Nyamagabe aho bazaba bafite igitaramo cyabo cya kabiri mu bitaramo bizenguruka igihugu bya Primus Guma Guma Super Star, ku isaha ya saa mbili z’umugoroba Active bazaba bageze The Mirror hotel ari nabwo ibirori nyirizina bizatangira. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu ku gitsinagore naho igitsinagabo kikaza kizishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu(5000frw).

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cool9 years ago
    ariko igitsina gabo twaragowe? ariko nkirivangura rishingiye kugitsina rizashira mubanyarwanda ryari koko? ngaho abana barangije primary na tro commun abahungu bafatwirwa kumanota meshi abakobwa macye ngaho gusaba akazi nuko igitsina gore nuko mumabus ngo kwikuba kumugore nugufugwa umwaka ese umugore wakwikubyeho we aZajya akomerwa mumashyi? nukuri igihe kirageze ngo nigitsina gabo twivugire kuko natwe dukeneye ubureganzira bwacu kuko ndumva uburinganire aricyo busobanuye
  • Nano9 years ago
    basobanure impamvu abakobwa ari Ubuntu Naho abagabo ngo abe aribo Bishyura ! Iryo si ivangura??
  • fike9 years ago
    Wow!!!!!!!! Ni byiza
  • Kubyirurabyiza9 years ago
    Yego basore nibyo guha agaciro cga kwubaha ababyeyi. Icyo babikoreye buriya bifite igisobanuro aricyo: bazirikana ababyeyi babo kubera souvenir ya buri wese yiyumvamo kubyo yakorewe na nyina kuva ari uruhinja kugera hariya bageze. Burya ababyeyi nibo bita ku bana kurusha igitsinagabo mubimenye neza mutirengagije. Bakunada aba mama babo niyo mpamvu bakoze iriya geste comme un cadeau en leur faveur. Ngirango tubyumvikanyeho. Bravooo bana, tubafatiy'iryiburyo.
  • Davis9 years ago
    Icyo utumva niki? kuberako ahari abakobwa nabagabo baraza kandi bakaba bafite abafana benshi babagore nabakobwa niyo mpamvu. Bahisemo kubatega icyama nyine uwumva yumvise.





Inyarwanda BACKGROUND