Kigali

Weya yatunguwe no gukinirwa indirimbo ye ya mbere n'umunyamakuru w'igihangange ku ijwi rya Amerika-Byinshi kuri uyu muhanzikazi.

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/02/2015 18:42
35


Weya Viatora yatangiye muzika afite imyaka 4,ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yandika indirimbo ye ya mbere, mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye ajya muri studio bwa mbere akora indirimbo ‘Empty House’ atungurwa n’uko yahise ikinwa ku ijwi rya Amerika n’umunyamakuru w’igihangange.



Hari mu  kwezi kwa Kanama umwaka ushize wa 2014 ubwo Weya Viatora yakoraga iyi ndirimbo, ayikorera muri Dream Land Studio I Gikondo. Nubwo yakorewe mu Rwagasabo ntibyayibujije kwishimirwa n’umunyamakuru Larry London ukomeye cyane muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Uko byagenze ngo indirimbo ye ya mbere ikinwe kuri radiyo ikomeye muri Amerika, ikishimirwa n’abantu b’imihanda yose

Mu kiganiro kirambuye  Weya Viatora yagiranye na inyarwanda.com , yadusobanuriye inzira yanyuzemo ngo indirimbo ye ikinwe ku ijwi rya Amerika nyamara izindi z’abahanzi nyarwanda zidakunda kurenga imipaka .

Umuhanzikazi Weya Viatora

Umuhanzikazi Weya Viatora

Yagize ati” Nkimara gukora indirimbo ‘Empty House ‘ nandikiye Larry London nkuko nari nsanzwe mbigenza musaba indirimbo mu kiganiro cye, hanyuma ndayimwoherereza musaba ko yankosora akambwira ibitameze neza  mbese Critiques. Yahise ambwira ko yayikunze ndetse azayicisha ku ijwi rya Amerika mu kiganiro cye. Byaranshimishije ariko by’akanya gato kuko numvaga wenda yikinira

Weya akomeza agira ati”Ku wagatatu mvuye ku ishuri ncana radio nshyira ku ijwi rya Amerika ndi no kureba filimi(Movie), numva avuze izina ryanjye , atangira kuvuga uko namwandikiye  mubwira ko kuririmba mu Rwanda bitoroshye iyo  uririmba icyongereza , arayicuranga anavuga ibitekerezo by’abantu hirya no hino ku isi  bayitanzeho

Uko yabyakiriye

Weya ati” Byarandenze mbura aho nkwirwa, nshimishwa no kubona abantu bo ku migabane itandukanye bari kubaza uko bayibona , biranshimisha bitabaho”.

Weya akomeza avuga ko uyu munyamakuru yamusabye ko yabwira  abantu bakajya bayisaba akajya akomeza kuyimucurangira.

Amashusho y’iyi ndirimbo yabangamiwe n’ikizamini cya Leta Weya yari ari kwitegura gusa akavuga ko kugeza ubu yiteguye kuyakora nyuma yo kukirangiza ndetse agatsinda mu ishami ry’Imibare, ubugenge n’Ubutabire(Maths-Physics-Chemistry) muri Lycee de Kigali yigagamo.

Izina Weya yadusobanuriye ko  ari irya Kinyarwanda rituruka kuri Musekeweya, gusa amazina ye nyakuri ababyeyi bamwise ni Weya Marie Viatora.

Weya

Nubwo akiri muto, Weya agaragaza ubuhanga budasanzwe muri muzika

Weya avuga ko impamvu ataratangira kwitabira ibitaramo byinshi ngo atangire kugaragaza ubuhanga bwe ari uko agifite indirimbo nkeya , gusa muri iki gihe akaba ari gukora izindi nyinshi zizamufasha kugaragaza impano ye muri muzika.

Affiche

Kuri uyu wa Gtanadatu tariki 28/02/2015 uyu muhanzikazi afatanyije na Comedy Knights bazakazasusurutsa abazitabira igitaramo Love and Comedy muri Serena Hotel guhera I saa Kumi n’ebyiri.

Kanda hano wumve indirimbo’Empty House’ ya Weya Viatora n'icyo Larry Lomdon yayivuzeho

Ni iyihe gahunda afite muri muzika?

Uyu mwali ukiri muto cyane ko afite imyaka 18 gusa avuga ko ari gukora indirimbo nyinshi mu rurimi rw’icyongereza kuko aricyo kimworohera kwandikamo  kandi bikaba bizamufasha ko indirimbo ze zagera mu mahanga ya kure.

Kugeza ubu akaba afite umujyanama(Manager) uzamufasha gushyira imbaraga muri muzika ye ikamugeza kure hashoboka nk’uko ari zo nzozi yagambiriye kuzakabya.Imyitozo myinshi  haba mu kwandika no kuririmba, gukora ibihangano byinshi bifite ireme ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye ikaba ariyo gahunda Weya  Viatora afite muri uyu mwaka wa 2015.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ay9 years ago
    wow!! congrts girl
  • dedine9 years ago
    mbega indirimbo nziza weeeeeeeeeeeeee courage
  • dad9 years ago
    Ko wagira ngo ni Rihana!Dore uko mbyumva Victoria afite target ye yo kumenyekana k'umugabane w'Amerika kuko ntiwatangira uririmba gutya ngo mu rwanda bazapfe bakumenye, wenda nibyo yahisemo kdi coourage Imana izabigufashemo
  • Xyan9 years ago
    OMG!only 17yr!can't believe it!Weya we,komerezaho rwose kuko ufite ijwi ryiza cyane hamwe n'impano yo guhimba.Gusa unagerageze kuririmba mu kinyarwanda.kandi wegereye Mighty Popo yagufasha kurushaho hamwe naririya shuri rya muzika.
  • soso9 years ago
    wawoooooo dore nibi dushaka iterambere kbs. crg la fille
  • soso9 years ago
    wawoooooo dore nibi dushaka iterambere kbs. crg la fille
  • 9 years ago
    wawoooooo dore ni iri terambere dushaka . crg la fille
  • 9 years ago
    wawoooooo dore ni iri terambere dushaka . crg la fille
  • joe9 years ago
    Waaw congs to Viatora! I am sure God will expand her Talent.
  • aline 9 years ago
    she is so talented keep it up viatora
  • 9 years ago
    wouu this girl is so talented keep it up viatora
  • kay 9 years ago
    aka kana narakumvishe nukuri numuhanga biteye ubwoba
  • Jojox9 years ago
    wow wow.....Weya you are so super.I love the uniqueness of the song.Go gal.
  • Aine9 years ago
    Woww very amazing
  • 9 years ago
    Amazing!!!
  • Mugeni9 years ago
    woooow, so amazing , so nice, so sweet, keep it up.
  • HHAH9 years ago
    Gosh!!! This is kid can sing :)
  • fannio9 years ago
    courage Weya
  • kalisa grace9 years ago
    yoo ninziza p uyu mwana afite impano courage p
  • andrew9 years ago
    this is the worthy Rwandan singer! njye ndahamyako uyu mukobwa ari umuhanga kuburyo akwiye kwitabwaho.gusa. iyaba Atari bukomereze umusikiwe mu Rwanda!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND