Ubwo ikipe yo gusiganwa ku magare y’u Rwanda yari iri mu myitozo ahitwa Utah mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika yahasize umugani ku buryo n’ubu bikivugwa nyuma y’imyaka 7 bibaye.
Nk’uko byagarutsweho n’ikinyamakuru Daily Mail, ubwo iyi kipe yari iri mu myitozo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka w’2007, abakinnyi bageze ahantu hari urubura maze ibyo kunyonga babifasha hasi ahubwo bajya gukina mu rubura ndetse abandi bararutoragura bararubika dore ko ngo ari ubwa mbere bari barubonye.
Umuvugizi w’iyi kipe yabwiye iki kinyamakuru ko aba bakinnyi ari ubwambere bari babonye urubura ndetse ko bamwe barutwaye bakarushyira mu mifuka yabo batazi ko ruri bushonge.
Ubwo abakinnyi babonaga urubura amagare bayavuyeho bajya kurureba
Ibyari imyitozo byabaye bihagaze
Aba bakinnyi ni ubwa mbere bari babonye urubura
Bamwe bibaza ko n'iyo baba bari gusiganwa ari uku byari kugenda
Bamwe batoraguye urubura bararubika batazi ko rushonga
Nyuma yo kureba urubura imyitozo yarakomeje
N’ubwo ibi byabaye mu mwaka w’2007 aya mafoto yagiye hanze vuba aha ndetse akaba akomeje gucicikana hirya no hino mu bitangazamakuru bikomeye byo ku isi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO