Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2015, itorero Inganzo ngari ryahagurutse i Kigali rifata indege ryerekeza ku mugabane w’Asiya aho bagiye mu iserukiramuco ribera mu gihugu cya Singpour rizwi ku izina rya CHINGAY Festival.
CHINGAY FESTIVAL isanzwe ibaho buri mwaka mu gihugu cya Singapore ariko iy'uyu mwaka iteguye bikomeye kurutaho kuko ihuriranye n'isabukuru y'imyaka 50 Singapore imaze, akaba ari muri urwo rwego Inganzo Ngari zatumiwe.
Uretse iri serukiramuco, biteganyijwe ko Inganzo Ngari zizanakorayo igitaramo gikomeye cyateguwe na Ambassade y'u Rwanda muri Singapore.Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru Inganzo Ngari zikaba zatangaje ko zigiye ziteguye mu rwego rwo hejuru bakaba bemeza ko bagomba kugaragaza neza umuco n’inganzo nyarwanda.
REBA UKO BAHAGURUTSE I KIGALI
Inganzo ngari ziserukiye u Rwanda zikaba zarahagurutse zigizwe n’abasore n’inkumi 32 naho bagenzi babo basigaye bakora akazi kandi gasanzwe mu Rwanda.
Nizeyimana Selemani
PHOTO/Moise Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO