Jean Pierre Nimbona uzwi ku izina rya Kidum ni umuhanzi ukomeye ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ariko ukorera ahanini muzika ye mu gihugu cya Kenya. Bimwe mu bunyamakuru byo muri iki gihugu biri gukwirakwiza amakuru avuga ko uyu muhanzi yaba asigaye yaribasiwe n’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga ku buryo yabuze ku ruhando rwa muzika.
Mu gushaka kumenya niba ibi bivugwa kuri Kidum, Inyarwanda.com yavuganye n’umujyanama we Ahmed Pacifique maze avuga ko ibi byose biri kuvugwa kuri Kidum ari ibihuha byahimbwe na bimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya bishingiye ko adaheruka muri iki gihugu kubera ibitaramo ari gukora hirya no hino ku isi.
Mu gihe bamwe bamushinja ibiyobyabwenge, Kidum yibereye mu bitaramo hirya no hino ku isi
Ahmed yagize ati: “Ibyo ni ibihuha kandi ni ikinyoma cyambaye ubusa. Ubanza ahari babivuze kubera ko Kidum adaheruka muri Kenya kubera ibitaramo ari kugenda akorera hirya no hino ku isi. Nk’ubu ejobundi yakoreye ibitaramo ahitwa Portland, ndetse aracyakomeza no mu bindi bihugu.”
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya byanditse ko Kidum yabaswe n'ubusinzi n'ibiyobyabwenge ku buryo yanatandukanye n'umugore we
Ibi binyamakuru birimo icyitwa Daily Post byari byatangaje ko impamvu Kidum adaheruka kugaragara muri muzika muri iki gihugu ari uko yabaswe n’ibiyobyabwenge birimo inzoga n’itabi ndetse akaba yaranatandukanye n’umugore we.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO